Ikipe ya Manchester United yongeye kwagura urutonde rw’abakinnyi ishobora gusinyisha muri iyi mpeshyi, nyuma y’uko ibiganiro bijyanye no kugura Lewis Hall bikomeje kugorana. Iyi kipe ikinira i Old Trafford yatangiye kureba kuri Joaquin Seys wa Club Brugge nk’umwe mu bakinnyi bashobora kuziba icyuho kiri ku ruhande rw’ibumoso rw’ubwugarizi.
Ibyo bigaragaza impinduka mu buryo Manchester United itozwa na Michael Carrick iri gukoramo ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi. Ubuyobozi buyobowe na Ineos busa n’ubwiyemeje kwirinda gutanga amafaranga menshi ku bakinnyi kandi bukibanda ku bakinnyi bafite agaciro gashobora kunganira ikipe mu gihe kirekire.
Lewis Hall yari amaze igihe agarukwaho nk’umukinnyi ushobora kuzagira uruhare mu gusimbura Luke Shaw, ariko Newcastle United ntiragaragaza ubushake bwo kumurekura. Ibyo byatumye United itangira gushakisha izindi nzira mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga.
Joaquin Seys ni umwe mu mazina mashya ari kuvugwa mu rwego rwo gushaka umukinnyi w’ibumoso ushobora kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Manchester United.
Amakuru yatangajwe na The Sun avuga ko Manchester United yamaze kwegera Club Brugge ibaza ku bijyanye n’uko Seys yaboneka, mu gihe Arsenal na Aston Villa na zo zagaragaje ko ziri gukurikirana uyu mukinnyi.
Seys w’imyaka 21 yigaragaje cyane muri Pro League y’u Bubiligi, ndetse ibyo yakoze byamufashije kugera mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu musore yanabashije kubona umwanya wo gukina mu mukino wa kimwe cya kane cy’irangiza, aho u Bubiligi bwasezerewe na Espagne yaje kwegukana iryo rushanwa.
Kureba kuri Seys bifitanye isano n’imiterere y’ubwugarizi Manchester United ifite ubu.
Nyuma yo kwimura Patrick Dorgu akajyanwa mu busatirizi, bitewe n’imikinire ye, Diogo Dalot ni we usigaye ari umwe mu bo Manchester United ishobora gukoresha ku ruhande rw’ibumoso.
Luke Shaw na we ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye i Old Trafford, ibintu bituma ahazaza he muri Manchester United hakomeje kuba ikibazo kitarasubizwa.
Ku bw’iyo mpamvu, gusinyisha umukinnyi ukiri muto ushobora guhabwa umwanya wo gukura no kuba igisubizo cy’igihe kirekire ni imwe mu ngamba Manchester United ishobora gufata.
Amakuru yatangajwe na The Sun avuga ko Club Brugge ishobora gusaba hafi miliyoni £30 kugira ngo irekure Seys.
Ku ruhande rwa Manchester United, ayo mafaranga ntabwo ategerejweho kuba imbogamizi ikomeye cyane, cyane cyane iyo ugereranyije n’amafaranga asigaye asabwa ku bakinnyi bakomeye ku isoko.
Ikibazo gikomeye gishobora kuba iyi kipe yakwisanga iri guhatanira uyu mukinnyi n’amakipe yo muri Premier League, cyane cyane Arsenal nayo yaba iri mu makipe yifuza uyu mukinnyi.
Arsenal niramuka yinjiye mu buryo bufatika mu rugamba rwo gusinyisha Seys, Manchester United ishobora kongera guhura n’ikibazo cyo kurwanira umukinnyi umwe n’imwe mu makipe akomeye cyane ahanganye nayo.
Andi makuru ni uko kureba kuri Seys ku giciro gishobora kugera kuri miliyoni £30 bijyanye n’imikorere mishya ya Manchester United ku isoko.
Ineos irashaka ko amafaranga ikipe ikoresha ajyana n’agaciro nyakuri k’umukinnyi, aho kwishyura amafaranga menshi kubera izina cyangwa igitutu cyo kurangiza transfer vuba.
Ibi byagaragaye no ku buryo United yagiye ikora izindi transfer muri iyi mpeshyi, aho igenda ihuza gushaka abakinnyi bashobora guhita batanga umusaruro no kubaka ikipe y’igihe kirekire.
Michael Carrick afite akazi ko kuziba ibyuho bitandukanye biri mu ikipe, kuko n’ubwo mu kibuga hagati hamaze kwitabwaho cyane, ubuyobozi bugomba gukomeza gukemura ibibazo biri mu bwugarizi no mu busatirizi.
Mu gihe Manchester United ikomeje gushaka abandi bakinnyi, transfer ya Youri Tielemans yo yamaze guhabwa amanota menshi n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru.
John Obi Mikel, wahoze akinira Chelsea ndetse akaba yarakiniye Nigeria, yashimye cyane uburyo Manchester United yabashije kubona uyu mukinnyi wakiniraga Aston Villa ku giciro cya miliyoni £35.
Mikel yavuze ko atumva uburyo Aston Villa yemeye ko amasezerano ya Tielemans agira agaciro k’ayo mafaranga, avuga ko ku rwego rw’umukinnyi Manchester United yamubonye ku giciro gito cyane.
Mu kiganiro The Obi One Podcast, Mikel yasabwe gutoranya transfer yo hagati mu kibuga yabonye ko ari nziza kurusha izindi muri iyi mpeshyi.
Yahise agaragaza Tielemans, agira ati: “Kuri njye, ni Youri Tielemans. Mu by’ukuri, Manchester United yabashije ite kumubona kuri miliyoni £35? Ni ubusambo bukomeye.”
Mikel yakomeje asobanura impamvu abona Tielemans ashobora kuba ingenzi cyane ku ikipe ya Carrick.
Ati: “Namukurikiranye mbere no mu gihe cy’Igikombe cy’Isi kandi ushobora kubona ko uyu ari umukinnyi ukomeye.”
Uyu munya-Nigeria yavuze ko ubushobozi bwa Tielemans bwo gukina mu myanya itandukanye yo hagati mu kibuga bushobora guha Carrick uburyo bwinshi bwo guhindura imikinire.
Ati: “Twese tuzi uko Tielemans akina. Ashobora gukina nka nimero 6, umunani cyangwa icumi, kandi iyo ufite umukinnyi ushobora gukina aho ari ho hose, biguha uburyo bwinshi bwo guhindura uko ushaka gukina.”
Mikel kandi yashimye uburyo Tielemans ashobora gufasha ikipe mu bice byinshi by’umukino, cyane cyane mu gutera imbere no gukomeza kugumana umupira.
Ati: “Tielemans ni uwo mukinnyi. Atsinda ibitego, ateje akaga ku mipira y’imiterekano, ni umuhanga cyanemu kugumana umupira kandi ni gake cyane awutakaza.”
Ibi ni ibintu bishobora kuba ingenzi kuri Carrick, cyane cyane mu gihe Manchester United ishaka kongera ubushobozi bwo kugenzura imikino no kugira uburyo bwinshi bwo kubaka ibitego.
Nubwo Mikel yemeye ko Tielemans atihuta cyane, yavuze ko ubushobozi bwe bwo gusoma umukino bumufasha gukemura izo ntege nke.
Ati: “Ikintu abantu bashobora kuvuga ni uko atihuta cyane, ariko asoma umukino neza cyane. Aratekereza kandi afite ubwenge bwinshi haba iyo ikipe ifite umupira ndetse n’igihe itawufite.”
Mikel yashoje ashimangira ko kuri we Tielemans ari we mukinnyi wo hagati wakozweho transfer nziza kurusha abandi muri iyi mpeshyi.
Ati: “Iyo ndebye abakinnyi bose bo hagati bimukiye mu yandi makipe muri iyi mpeshyi, umwiza kurusha abandi ni Tielemans.”
Manchester United yari yatangaje ko yasinyishije Andrey Santos avuye muri Chelsea ku mafaranga agera kuri miliyoni 48 z’amapawundi, mbere y’uko nyuma y’umunsi umwe hamenyekana ko Tielemans na we yari yemeye kwerekeza i Old Trafford.
United yakoresheje ingingo yo kurekura Tielemans yari iri mu masezerano ye, mu gihe bivugwa ko uburyo uyu mukinnyi yagaragajemo ubushake bwo kwerekeza muri Manchester bwashimishije cyane abayobozi b’ikipe.
Iyo transfer yabaye imwe mu ntambwe zikomeye mu kuvugurura ikipe mu kibuga hagati, ariko United iracyafite ibindi bibazo igomba gukemura mbere y’uko isoko rifunga.
Nubwo Joaquin Seys yatangiye kugaragara nk’ubundi buryo, Lewis Hall ntabwo yakuwe burundu ku rutonde rw’abakinnyi Manchester United ishobora kwifuza.
Ikibazo gikomeye ni uko Newcastle ikomeje gushyigikira igitekerezo cy’uko Hall atagomba kugurishwa, ibintu bishobora gutuma United idashaka guta igihe kinini kuri transfer ishobora kudasozwa neza.
Seys rero ashobora kuba igisubizo cyoroheje kandi gishobora kugirira akamaro ikipe mu gihe kirekire, cyane cyane kubera imyaka ye n’ubushobozi amaze kugaragaza muri Belgium. Ariko kuba Arsenal na Aston Villa na zo zaramaze kugaragaza ko ziri kumureba bishobora gutuma Manchester United ihura n’irindi rushanwa rikomeye ku isoko.

