Arsenal iracyashaka kongera imbaraga mu busatirizi bwayo mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rirangira, ariko gahunda yo gushaka rutahizamu Kenan Yildiz ishobora guhura n’imbogamizi ikomeye nyuma y’uko Juventus ishyizeho umurongo ndakuka ku hazaza h’uyu mukinnyi w’Umunya-Turkey.
Amakuru avuga ko Juventus ibona Yildiz nk’umwe mu bakinnyi bagomba kubakirwaho ikipe yayo nshya, ibintu bishobora gutuma Arsenal igorwa no kumugeza i Emirates Stadium nubwo bivugwa ko yamaze kugaragaza ubushake bukomeye bwo kumusinyisha.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 yongeye kugaragara ku rutonde rw’abakinnyi Arsenal ishobora kwibandaho nyuma y’uko Vinicius Junior asinye amasezerano mashya na Real Madrid, bityo akaguma muri Espagne.
Mikel Arteta aracyashaka ko Arsenal irushaho kugira abakinnyi beza bafite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu gihe iyi kipe y’i Londres yifuza kongera guhatanira igikombe cya Premier League.
Arsenal yamaze kuzana Christos Tzolis na Bruno Guimaraes nk’abakinnyi bakomeye bashya, ariko ibyo ntibisobanuye ko ibikorwa byayo ku isoko byarangiye.
Arteta ubwe yagaragaje ko ikipe ikiri kureba amahirwe ashobora gutuma yongeramo umukinnyi waha Arsenal ubushobozi bwo kurushaho gukomera.
Arteta: ati: “Nibyo, nibyo tugerageza gukora. Nitubona umukinnyi ukwiye ku isoko kugirango atuzamurire urwego tuzamuzana. Ni ibyo turi kurebaho cyane.”
Aya magambo agaragaza ko Arsenal idashaka kongera umubare w’abakinnyi gusa, ahubwo ko ishaka umukinnyi ishobora kubona nk’uwazamura urwego rw’ikipe.
Kenan Yildiz ni umwe mu bakinnyi Arsenal yagiye ihuzwa na we mu rwego rwo kongera ubundi buryo bwo gukina mu busatirizi.
Amakuru yatangajwe na Tutto Juve ivuga ko Juventus ibona Yildiz nk’umukinnyi “Ufatwa nk’udashobora kugurishwa” muri iki gihe.
Ibi bishobora kuba ikibazo gikomeye kuri Arsenal, kuko Juventus idashaka kugirana ibiganiro byoroshye n’ikipe iyo ariyo yose ku bijyanye no kumurekura.
Iyi kipe yo muri Serie A irashaka kubaka umushinga wayo mushya iwubakiye kuri uyu mukinnyi, cyane ko Yildiz amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite ubushobozi bwo kuba inkingi ya mwamba y’iyi kipe mu myaka iri imbere.
Gushaka Kenan Yildiz kwa Arsenal si ibintu byatangiye muri iyi mpeshyi gusa.
Iyi kipe yari yaranavuzweho kwifuza uyu mukinnyi mu mpeshyi ishize, ndetse bivugwa ko Juventus yari yaramushyiriyeho agaciro kari hafi ya miliyoni £85.
Muri Kamena, Arsenal yongeye kugaragaza ubushake bwo kumenya niba hari uburyo Yildiz yakwerekezwa i Londres, ariko Juventus ngo yakomeje guhagarara ku mwanzuro wayo wo kumugumana.
Ibyo bituma ikibazo kitari ku mafaranga Arsenal yaba yiteguye gutanga gusa, ahubwo kireba cyane ubushake bwa Juventus bwo kugurisha umukinnyi wayo ukiri muto.
Yildiz ntabwo ari izina riri ku isoko gusa kubera imyaka ye mike. Uyu mukinnyi ukina cyane ku ruhande rw’ibumoso amaze gutangira kugira uruhare rugaragara mu ikipe nkuru ya Juventus.
Muri Gashyantare, Juventus yamuhaye amasezerano mashya azageza mu 2030, ikimenyetso gikomeye cy’uko iyi kipe imubonamo agaciro gakomeye mu mushinga wayo w’igihe kirekire.
Mu mwaka ushize wa Serie A, Yildiz yatsinze ibitego 10 ndetse atanga imipira irindwi yavuyemo ibitego mu mikino 36 yakinnye.
Iyi mibare ni imwe mu mpamvu zituma Arsenal imubona nk’umukinnyi ushobora kongera ubuhanga, umuvuduko n’uburyo bwo guhindura umukino mu gice cy’imbere mu busatirizi.
Gushaka Yildiz byongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko gahunda ya Arsenal yo kugerageza gusinyisha Vinicius Junior itageze ku musozo wifuzwaga.
Vinicius yahisemo gukomeza urugendo rwe muri Real Madrid nyuma yo gusinya amasezerano mashya, bituma Arsenal ikenera kureba ahandi hantu yakura umukinnyi ufite ubushobozi bwo guhangana ku ruhande rw’ibumoso.
Yildiz ni umwe mu bakinnyi bashobora kuza muri uwo mwanya mu gihe Arsenal yaba ibashije kumvikana na Juventus.
Ariko kugeza ubu, ikibazo gikomeye ni uko Juventus idatanga ibimenyetso by’uko yiteguye guhindura gahunda yayo.
Mu gihe Arsenal ikomeje gushakisha abakinnyi bashya, hari n’ikindi kibazo gikomeye kiyitegereje: ahazaza ha Gabriel Martinelli.
Arsenal iri mu biganiro na Galatasaray ku bijyanye n’igiciro cy’umukinnyi w’Umunya-Brazil, usigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri iyi kipe.
Amakuru avuga ko Galatasaray yagaragaje ubushake bwo gusinyisha Martinelli, ndetse ibiganiro hagati y’amakipe byatangiye kugana ku bijyanye n’amafaranga yagurwa.
Nubwo Arsenal iri mu biganiro na Galatasaray, kuba Martinelli ashobora kugenda ntibivuze ko umuryango w’ikipe wafunguwe ngo ahite yerekeza muri Turukiya.
Bivugwa ko Arsenal ishaka kubanza kubona umusimbura we mbere yo kwemera ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 ava i Emirates.
Ibi bishyira Kenan Yildiz mu mwanya wihariye muri gahunda ya Arsenal, kuko umusimbura wa Martinelli ashobora gukenerwa cyane mu gihe ibiganiro na Galatasaray byarangira Arsenal yemeye kumugurisha.
Martinelli yagize ikibazo cyo kubona umwanya uhagije mu ikipe ibanza mu kibuga mu mwaka ushize, aho Leandro Trossard yari yarigaruriye umwanya wo ku ruhande rw’ibumoso.
Trossard na we yamaze kuva muri Arsenal yerekeza muri Besiktas, mu gihe Arsenal yazanye Christos Tzolis kugira ngo yongere amahitamo ku ruhande rw’ibumoso.
Ibi bituma Arsenal igomba gufata umwanzuro yitonze ku kugumana Martinelli, cyangwa kumugurisha ikabanza kubona undi mukinnyi ushobora kuziba icyuho cye.
Ku ruhande rwa Arsenal, Yildiz ashobora gutanga ibisubizo bitandukanye mu busatirizi.
Uyu mukinnyi ukiri muto afite ubushobozi bwo gukina ku ruhande rw’ibumoso, ariko kandi ashobora kugira uruhare mu bindi bice by’ubusatirizi bitewe n’imiterere y’umukino.
Ku ikipe itozwa na Arteta, kuba umukinnyi ashobora guhindura imyanya no gukina mu buryo butandukanye ni ikintu gifite agaciro gakomeye.
Arsenal ishaka ikipe ifite abakinnyi benshi bashobora guhindura umukino, cyane cyane mu gihe izaba ihanganye muri Premier League ndetse n’andi marushanwa.
Ku ruhande rwa Juventus, ikibazo kiroroshye: Yildiz ni umwe mu bakinnyi ikipe ishaka kubakiraho ahazaza hayo.
Amasezerano ye azageza mu 2030 aha Juventus umwanya ukomeye wo kugenzura ahazaza h’uyu mukinnyi, kandi kuba amaze gutanga umusaruro mu mikino ya Serie A bituma igitutu cyo kumugurisha kitaba kinini.
Arsenal isigaje igihe gito cyo gufata imyanzuro ikomeye ku ikipe yayo mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga. Arteta yamaze kugaragaza ko ashaka kongeramo umukinnyi ushobora gutuma ikipe irushaho gukomera, ariko ikibazo ni ukumenya niba Arsenal izabona uwo mukinnyi ku isoko iriho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

