Ishusho y’ubuzima ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali iri guhinduka umunsi ku wundi, aho bamwe mu baturage batangiye kugaragaza impungenge ku izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ingenzi, cyane cyane imbuto, ibirayi n’ibikoresho by’ubwubatsi, mu gihe ibindi bikomeje kuguma ku rwego rw’ibiciro byari bisanzweho.
Ibi bije bikurikira ihungabana ry’ubukungu bw’Isi ryatewe n’intambara iherutse gutangizwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iran, yagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Mu Rwanda, lisansi yazamutseho hejuru ya 40% mu gihe mazutu yiyongereyeho 13% mu mezi abiri gusa, ibintu byahise bigira ingaruka ku bwikorezi n’ibiciro by’ibicuruzwa byinshi.
Mu masoko atandukanye arimo irya Kimironko n’irya Nyabugogo, abacuruzi bavuga ko hari ibicuruzwa byazamutse cyane mu gihe hari ibindi bitarahinduka, ariko byose bikaba bifite aho bihurira n’igabanuka ry’abaguzi.
Mu isoko rya Kimironko, amavuta yo guteka akorerwa mu Rwanda yazamutse ku buryo bugaragara, aho litiro eshanu zavuye hagati ya 11.000 Frw na 12.000 Frw zigera hagati ya 14.000 Frw na 15.000 Frw.
Gusa umuceri n’akawunga byo bikomeje kuguma ku biciro byari bisanzweho, aho nk’umufuka w’umuceri w’ibilo 25 uva muri Tanzania ugura 38.000 Frw cyangwa ukagera hagati ya 47.000 Frw na 50.000 Frw, ibiciro byagumye uko biri kuva mu mpera z’umwaka ushize.
Isukari na yo ntiyahindutse, igura hagati ya 1400 Frw na 1600 Frw, ibintu bituma bamwe bavuga ko igiciro cy’ibiribwa kitaragera ku rwego ruteye inkeke cyane.
Bahizi Innocent, umwe mu bacuruzi bo muri iri soko, yagaragaje ko ikibazo kitari mu izamuka rikabije ry’ibiciro ahubwo kiri mu bushobozi bwo kugura bwagabanutse.
Ati: “Navuga ko nta byacitse mu biciro by’ibiribwa icyakoze wenda bishobora kutugeraho mu gihe kizaza. Ahubwo hari ababyeyi bamwe bahugiye ku mafaranga y’ishuri y’abana bigatuma batagihaha cyane.”
Nubwo bimeze bityo, imbuto zo zirimo kugaragaza izamuka rikomeye. Amaronji yazamutse ava kuri 1000 Frw ku kilo agera kuri 1500 Frw, indimu ziva hagati ya 1200 na 1500 Frw zigera hagati ya 1800 na 2000 Frw, mu gihe ibinyomoro na byo byageze kuri 2000 Frw ku kilo. Ibi byose abacuruzi babihuza n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi.
Ibirayi na byo byazamutse, aho ibya Kinigi bigeze hagati ya 700 na 800 Frw ku kilo bivuye kuri 650 Frw, mu gihe ibirayi by’umweru byavuye kuri 400 Frw bigera kuri 600 Frw. Igitoki na cyo cyazamutse kigera hagati ya 500 na 600 Frw ku kilo kivuye kuri 400 Frw.
Mu isoko rya Nyabugogo, ishusho ni nk’iyo murya Kimironko, aho inyama z’imvange zigumye hafi ya 6500 Frw, mu gihe iz’inkoko zigenda zihindagurika. Umuceri na wo ntiwahindutse cyane, ugura hagati ya 1800 na 2100 Frw ku kilo.
Gusa amavuta yo guteka na yo yazamutse cyane, aho litiro imwe yavuye kuri 2500 Frw igera kuri 3200 Frw. Ibirayi byazamutse ku buryo bugaragara, kimwe n’inyanya zikubye kabiri ku giciro cyazo, mu gihe imbuto na zo zagiye ziyongeraho amafaranga ari hagati ya 200 na 500 Frw ku kilo.
Abayisenga Honorétte, umwe mu bacuruzi b’imbuto, yagaragaje uburemere bw’iki kibazo ku bucuruzi bwabo.
Ati: “Uko ibiciro bizamuka amafaranga arabura kuko niba nararanguzaga 100.000 Frw imbuto ubu nkaba nshobora kuranguza muri 200.000 Frw kandi nkazana za mbuto n’ubundi ni ikibazo. Turifuza ko abayobozi bareba neza iki kibazo bakadufasha kugikemura.”
Abacuruzi benshi bahuriza ku kuba izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari ryo ntandaro y’iki kibazo, nubwo bagaragaza ko kuba mazutu itarazamutse cyane byafashije kugabanya ubukana bw’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.
Ku rundi ruhande, abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi bavuga ko ari bo bagezweho cyane n’ingaruka z’iri zamuka ry’ibiciro.
Sima ya Cimerwa yavuye ku 9.500 Frw igera hafi kuri 15.000 Frw ku mufuka w’ibilo 50, mu gihe iya Twiga yo muri Tanzania iri hagati ya 16.000 na 16.500 Frw ivuye kuri 14.000 Frw.
Insinga z’amashanyarazi na zo zarazamutse cyane, aho ikizingo cya metero 100 cyavuye hagati ya 40.000 na 45.000 Frw kigera kuri 65.000 cyangwa 70.000 Frw. Amabati na yo yazamutse ava ku 9.500 Frw agera kuri 12.000 Frw ku rupapuro.
Nubwo hari ibikoresho bitahindutse cyane, nk’icyuma cya ‘fer à béton’ kigura 16.000 Frw ku metero 12, muri rusange abari mu bwubatsi bavuga ko ibikorwa byabo biri kugenda bihenda cyane.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Werurwe 2026 ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 9,2% ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2025, ibintu bishimangira ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Iyi shusho rusange yerekana ko nubwo hari ibicuruzwa bikiri ku biciro bisanzwe, izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje gukurura impinduka zikomeye ku masoko, rikagira ingaruka ku bucuruzi n’imibereho y’abaguzi, bikaba bisaba ingamba zihamye mu kugabanya ingaruka zaryo ku baturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

