Umuhanzikazi Marina yongeye kugaragaza kutishimira imvugo n’imyitwarire bya Bad Rama, nyuma y’uko uyu mugabo akoresheje imbuga nkoranyambaga amwita “umukobwa we” nubwo batagikorana kuva mu myaka ishize.
Ibi byatangiye ubwo Bad Rama yasangizaga abamukurikira ifoto ya Marina, akayiherekesha amagambo amugaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu Rwanda.
Muri ayo magambo, Bad Rama yagize ati: “Ni umukobwa wanjye, ntacyabihindura […] icyo nshaka kubabwira ni uko ari impano Imana yahaye Igihugu cyacu.”
Yakomeje asobanura ko imwe mu mbogamizi Marina yagiye ahura na zo ari uko abantu benshi bahugiye mu kumucira imanza aho kumuha amahirwe yo gukoresha impano ye.
Nubwo aya magambo asa n’ashimagiza Marina, uyu muhanzikazi ntiyigeze ayakira neza. Ahubwo yahise amusubiza amwihanangiriza kudakomeza gukoresha izina rye mu byo akora, cyane cyane ko avuga ko badahuje umurongo w’imitekerereze n’imyitwarire.
Mu butumwa bwe, Marina yagize ati: “Umva ndagusabye siba biriya wanditse umvugaho, ntuzongere kumvanga muri gahunda zawe n’umurongo mubi wahisemo wo kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bw’Igihugu.”
Aya magambo yagaragaje ko ikibazo atari amagambo yo kumushimagiza gusa, ahubwo ari no kuba Bad Rama akomeje kumuvanga mu bikorwa bijyanye no guharabika igihugu.
Yakomeje ashimangira ko atagihuriye na Bad Rama mu buryo ubwo ari bwo bwose, haba mu kazi cyangwa mu bitekerezo.
Ati “Ntaho ngihuriye nawe, nta mpamvu yo kumvanga muri gahunda zawe, njye ndi Umunyarwanda ukunda Igihugu cye ushyize imbere gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka urwatubyaye. Nitandukanyije nawe, izina ryanjye ureke kurivanga n’ibikorwa byose urimo.”
Aya magambo ya Marina agaragaza icyerekezo cye nk’umuhanzi wiyemeje gushyigikira igihugu cye no kwitandukanya n’ibitekerezo abona ko bishobora kugihungabanya cyangwa kugisebya.
Ni umwanya kandi yifashishije agaragaza ko umuhanzi afite uburenganzira bwo kwirengera isura ye n’aho ahagaze mu bitekerezo bya politiki n’imibereho y’igihugu.
Ku rundi ruhande, Bad Rama amaze iminsi anengwa n’abatari bake mu bakurikira imyidagaduro nyarwanda, bamushinja gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo busebya u Rwanda n’abayobozi barwo.
Ibi byatumye ibikorwa bye bitangira gufatwa nk’ibiteye impungenge, ndetse bamwe bagasaba ko yahindura imvugo n’imyitwarire.
Amateka y’aba bombi agaragaza ko bigeze gukorana bya hafi mu nzu itunganya muzika ya The Mane Music, aho Marina yinjiyemo mu 2018 akaza kuyivamo mu 2021.
Muri icyo gihe, Bad Rama yari umwe mu bantu bakomeye mu kumufasha kuzamuka mu muziki, ibintu byatumye bamwe batungurwa no kubona uyu mugabo akomeza kumwiyitirira nk’“umukobwa we” nubwo batandukanye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

