Agahenge kamaze kwemerwa hagati ya Israel na Liban katangiye gutanga icyizere ku mutekano w’ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ikorwa ry’ingendo z’ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku Isi mu gutwara ibikomoka kuri peteroli.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye cyemeye gufungura uwo muhora ku bwato bw’ubucuruzi mu gihe cyose aka gahenge kazaba kagikomeje.
Ubutumwa bwe bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bushimangira ko “inzira ifunguye ku bwato bw’ubucuruzi bunyura mu muhora wa Hormuz mu gihe cyose cy’agahenge, ku nzira zemejwe n’Urwego rushinzwe ibyambu n’inzira zo mu mazi rwa Repubulika ya Iran”.
Ibi bibaye nyuma y’uko Israel yemeye guhagarika imirwano yari imaze igihe ibera muri Liban, aho yari ihanganye n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.
Iyo mirwano yatangiye ku wa 2 Werurwe, ikaba imaze kugwamo abantu barenga 2.100, mu gihe abandi ibihumbi bakomeretse, ibintu byateje impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse n’ubukungu bw’Isi.
Iran yari yagaragaje ko kugira ngo yemere agahenge k’ibyumweru bibiri kari kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byasabaga ko imirwano ibera muri Liban nayo ihagarara. Icyo cyifuzo cyaje kubahirizwa, bituma habaho intambwe ifatika iganisha ku kugabanya ubushyamirane.
Ku wa 16 Mata ni bwo aka gahenge katangiye kubahirizwa ku mugaragaro, kakaba kateganyijwe kumara iminsi 10.
Israel na Liban batangaje ko iki ari igikorwa cyo kugaragaza ubushake bwo kugera ku mahoro arambye n’umutekano uhamye mu karere. Nubwo bimeze bityo ariko, Israel yihanangirije ko ishobora guhagarika aka gahenge mu gihe cyose hari ibikorwa byayibangamira cyangwa byahungabanya umutekano wayo.
Gufungura umuhora wa Hormuz bifite akamaro kanini ku rwego mpuzamahanga, kuko ari wo unyurwaho na 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi yose.
Ibihugu bikomeye mu bukungu birimo u Buyapani, u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’u Buhinde ni bimwe mu byiringira cyane uyu muhora mu kubona ingufu zikenewe mu iterambere ryabyo.
Iyi ntambwe Iran itewe igaragaza uburyo ibibazo bya politiki n’umutekano bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi n’ubukungu bw’Isi, ariko kandi ikanerekana ko ibiganiro n’ubushake bwa dipolomasi bishobora gutanga ibisubizo birambye ku makimbirane.
Nubwo aka gahenge ari ako mu gihe gito, abasesenguzi bemeza ko gafite uruhare rukomeye mu gutanga icyizere cy’uko hashobora kuboneka umuti w’igihe kirekire ku bibazo bimaze igihe mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Gusa nanone baributsa ko gukomeza kubahiriza amasezerano ari byo bizagena niba aka gahenge kazabyara amahoro arambye cyangwa niba kazasubira inyuma.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

