RDC: Ingabo za FARDC, Iz’u Burundi zari zigiye gusahura imyaka n’amatungo zahuye n’uruva gusenya.

Mu misozi miremire ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano ukomeje kuzamba umunsi ku wundi.

Ibikorwa by’ingabo za Leta bifatanyije n’ingabo z’u Burundi bikomeje kuvugwaho gushyira abaturage mu kaga, mu gihe na MRDP–Twirwaneho ikomeje kugaragaza ko itazihanganira ibitero ivuga ko bigamije guhungabanya ubuzima bw’abaturage b’Abanyamulenge.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, amakuru aturuka mu duce twa Rubemba na Bidegu yemeza ko ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zinjiye mu mirima y’abaturage mu gitondo cya kare, bivugwa ko zari zifite umugambi wo gusahura imyaka n’amatungo.

Ibi byateye impagarara zikomeye mu baturage, benshi bahita bahunga inzu zabo, abandi bashaka uko bihisha.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibyo bikorwa byahise bihurirana n’igitero cyatunguranye cyagabwe na MRDP–Twirwaneho, cyatumye izo ngabo zigwa mu mutego ukomeye, hagakurikiraho imirwano y’akanya gato ariko ikaze.

Umwe mu batanze ubuhamya yagize ati: “Mu gitondo cya kare cyane, twabonye abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC benshi binjira mu mirima yacu bashaka gusahura.”

“Ntibyatinze, bahise bagwa mu mutego ukomeye. Imirwano yabaye yari ikaze, imara akanya gato cyane; benshi muri abo basirikare ba FARDC n’ingabo z’u Burundi bahasiga ubuzima, abandi bahungira mu bihuru.”

Amakuru akomeza avuga ko abasirikare bake babashije kurokoka bahise basubira inyuma mu kajagari kenshi, ibintu byongeye kugaragaza ubukana bw’imirwano iri kubera muri aka gace, ndetse n’imiterere yayo igenda irushaho guhinduka aho ibitero byinshi bigenda biba iby’itunguranye.

Iyi mirwano ibaye mu gihe hadaciye kabiri humvikanye inkuru y’igitero cyagabwe mu gace ka Gakenke, aho ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zari zihasanzwe zagabweho igitero hifashishijwe indege nto itagira umupilote (drone), itaramenyekana inkomoko yayo.

Icyo gitero cyahitanye abasirikare benshi, mu gihe abandi bakomeretse bikomeye, ibintu byateje urujijo ku miterere y’intambara iri kubera muri aka karere.

Abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko ikoreshwa rya drone muri ibi bitero rishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko imirwano iri gufata indi ntera, aho hifashishwa ikoranabuhanga rihanitse kurushaho, bikaba byatuma ikibazo cy’umutekano kirushaho gukomera no kugorana kugikemura.

Amateka y’aka gace ka Minembwe n’inkengero zako agaragaza ko kamaze igihe kirekire karimo amakimbirane ashingiye ku bwoko, ubutaka n’ubuyobozi.

Mu bihe bitandukanye, abaturage b’Abanyamulenge bakunze kuvugwaho kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta zifatanyije n’indi mitwe, mu gihe MRDP–Twirwaneho ivuga ko ibikorwa byayo ari ukwitabara no kurinda abaturage.

Ibi bikorwa by’intambara bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane abari batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Imirima irasahurwa cyangwa igasigara idahinze, amatungo aranyagwa, abaturage benshi bagahunga bakajya mu bice bibarinda umutekano muke, bigatuma ubuzima burushaho kuba bubi.

Abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba bukabije, aho buri munsi baba bategereje kumva amasasu cyangwa ibitero bishya. Hari abagaragaza ko batakigira icyizere cy’ejo hazaza, mu gihe abandi basaba ko habaho ibiganiro byimbitse byahagarika iyi mirwano imaze gufata intera ndende.

Kwiyongera kw’ibi bitero no gukaza umurego kw’imirwano hagati y’impande zitandukanye bikomeje gutuma Minembwe iba kimwe mu bice byugarijwe cyane n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Abakurikirana ibibera muri aka karere bagaragaza ko hatagize igikorwa mu maguru mashya, bishobora gukomeza guteza ibibazo bikomeye birimo no kurushaho kwangiza ubuzima bw’abaturage no guhungabanya ituze ry’akarere kose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui