Hamenyekanye izindi mpamvu ziremereye ziri gutuma ibiciro bya lisansi bizamuka mu Rwanda

Izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje guteza impungenge mu Rwanda, aho imibare igaragaza ko kuva tariki ya Kane Werurwe kugeza ku ya 17 Mata, lisansi yazamutse ku kigero cya 47,7%, mu gihe mazutu yo yazamutse ku kigero cya 13,2%.

Iri zamuka ridasanzwe rifite imizi mu mpinduka zikomeye zibera ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane izituruka ku bibazo by’umutekano muke hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Isesengura ryimbitse rigaragaza ko imwe mu mpamvu nyamukuru ari ifungwa ry’umuhora wa Hormuz, unyurwamo na 27% bya lisansi yinjira mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhora wo mu nyanja ufatwa nk’uw’ingenzi mu gutwara peteroli ku isi, ku buryo kuwufunga byahise bituma habaho ihungabana rikomeye mu itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Hari kandi umuhora wa Bab el-Mandeb unyurwamo ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Buhinde no muri Arabie Saoudite, nawo wegereye ahari amakimbirane hafi ya Yemen, bikomeza gukaza ikibazo.

Ibi bibazo byatumye ibihugu nka Tanzania na Kenya, ari na byo bihugu u Rwanda runyuramo rutumiza lisansi, bitangira gushaka ahandi byihutira kuyikura, bigatuma igiciro kiyongera ku rwego rwo hejuru.

Kugeza ubu, muri Kenya lisansi iri kugura 2.342 Frw mu gihe mazutu iri ku 2.341 Frw, ibiciro byari bisanzwe biri hejuru ugereranyije n’ibyari mu Rwanda mbere y’ivugururwa.

U Rwanda rwisanze mu kibazo cyihariye, aho ibiciro byari biri hasi kurusha mu bihugu bituranye. Ibi byatumaga amakamyo atwara imizigo ava mu mahanga yinjira mu Rwanda aje kwiyongeramo lisansi, kuko yahabaga ihendutse.

Ibyo byatumye igihugu gifata icyemezo cyo kuzamura ibiciro kugira ngo bijyane n’isoko ry’akarere, bityo hirindwe ko inyungu zose zijya ku banyamahanga kurusha ku gihugu.

Ikindi kintu gikomeye cyagize uruhare mu izamuka ry’ibiciro ni imyitwarire y’abafite ibigega by’ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane muri Tanzania.

Abo bantu bagenzura igice kinini cy’isoko ry’akarere bazamuye ibiciro “ku buryo ndengakamere”, bituma abacuruzi bato barangura (bagize 40% by’isoko ry’u Rwanda) bahendwa cyane. Ibi byatumye habaho igitutu ku Rwanda cyo kongera ibiciro kugira ngo abo bacuruzi bashobore gukomeza gukora batagwa mu gihombo.

Mu busanzwe, abatumiza lisansi ku rwego mpuzamahanga batanga hafi 60% by’ibikenewe ku isoko ry’u Rwanda, mu gihe abandi 40% barangura muri Tanzania na Kenya.

Iyo abo 40% batagishoboye kurangura kubera ibiciro biri hejuru cyane, igihugu gishobora guhura n’ikibazo gikomeye cyo kubura ibikomoka kuri peteroli. Ni yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gutanguranwa no kuzamura ibiciro, hagamijwe gukomeza gutuma isoko ridahungabana.

Hari kandi impinduka mu buryo ibiciro bivugururwa. Ubusanzwe byajyaga bikorwa buri mezi abiri, ariko ubu byageze aho bivugururwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa. Ibi bigaragaza uko isoko riri kugenda rihindagurika ku buryo bwihuse, ku buryo na buri munsi bishobora guhinduka bitewe n’ibihe mpuzamahanga.

Nubwo lisansi yakomeje kuzamuka, leta yafashe icyemezo cyo kugumana igiciro cya mazutu kugira ngo irengere abaturage n’ubukungu muri rusange.

Itangazo rya RURA ryabigarutseho rigira riti: “igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange.”

Ibi byagaragaje ko hari amafaranga menshi leta yigomwe, kuko byitezwe ko iyo bitagenda gutyo, igiciro cya mazutu cyari kurenga 3.000 Frw kuri litiro.

Isesengura ryerekana ko ayo mafaranga leta yigomwe ashobora kuba ari hagati ya 700 Frw na 800 Frw kuri litiro ya mazutu, mu rwego rwo kurinda izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo n’ibicuruzwa ku isoko.

Iyo mazutu iza kuzamuka, byari gutuma ubuzima bw’abaturage burushaho guhenda, kuko ari yo ikoreshwa cyane mu bwikorezi rusange n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Ku rwego mpuzamahanga, ibiciro bya peteroli bikomeje kuzamuka ku buryo bugaragara. Ku wa Kane Werurwe, akagunguru ka peteroli kari kuri 74,6$, nyuma y’iminsi mike kagera kuri 97$, ku wa 13 Werurwe kagera kuri 98,7$, mu ntangiriro za Mata kagera kuri 108$, ndetse ubu kari hagati ya 98,5$ na 113$. Ibi byerekana neza impamvu ibiciro bikomeje kuzamuka no mu Rwanda.

Niba ibi bibazo byakomeza, biravugwa ko mu kwezi kwa Gatanu lisansi ishobora kurenga 3.200 Frw kuri litiro mu Rwanda. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’abaturage, cyane cyane mu bijyanye n’ibiciro by’ingendo n’ibicuruzwa.

Muri rusange, izamuka ry’ibiciro bya lisansi si ikibazo cy’u Rwanda gusa, ahubwo ni igice cy’ingaruka z’ihindagurika ry’isoko mpuzamahanga, aho ibibazo bya politiki n’umutekano bigira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi y’abaturage.

U Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo byagabanya izo ngaruka, ariko uko ibintu bimeze ubu, birasaba kwihangana no gushaka ubundi buryo bwo kugabanya ingaruka z’iri zamuka rikabije.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui