Amahoro n’umutekano bikomeje gutungurana mu bice bimwe by’imipaka y’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’aho abarobyi babiri b’Abanyarwanda barasiwe mu kiyaga cya Cyohoha, igikorwa cyateje impungenge mu baturage ndetse no mu bakurikirana umubano w’ibihugu byombi.
Ibi byabaye ku wa 15 Mata 2026, mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Bugesera, aho amakuru atandukanye agaragaza ko amasasu yaturutse ku ngabo z’u Burundi ari yo yahitanye abo barobyi mu masaha ya kare mu gitondo.
Inkuru ya UMUSEKE ivuga ko abarobyi bishwe ni Ntegirizazejo Evariste w’imyaka 33 y’amavuko na Sibomana Samuel w’imyaka 20 y’amavuko.
Aba bombi bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyarugenge mbere yo koherezwa ku bitaro bya ADEPR Nyamata, ariko baza kwitaba Imana.
Amakuru aturuka ku baturage n’abari hafi y’aho byabereye avuga ko “mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu ari bwo bariya barobyi barashwe,” mu gihe undi mutangabuhamya yavuze ko “humvikanye amasasu yahitanye abo barobyi mu masaha ya kare mu gitondo.”
Si abo gusa bagizweho ingaruka n’icyo gikorwa kuko amakuru yizewe agaragaza ko hari n’abandi bantu batatu bakomerekejwe n’ayo masasu, barimo n’umugore.
Umwe mu bantu batanze amakuru yagize ati: “Hakomeretse abandi bantu batatu barimo n’umugore.”
Nubwo aya makuru amaze kumenyekana, kugeza ubu nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’igisirikare cy’u Burundi cyangwa icy’u Rwanda risobanura mu buryo burambuye iby’aya masasu n’impamvu yayateye.
Iki gikorwa cyongeye kugarura mu mitima y’abaturage amateka y’ibindi bitero byagiye bibera ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Abasesenguzi bemeza ko si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye, kuko no muri Gicurasi 2020 habaye igikorwa nk’iki mu kiyaga cya Rweru, aho abarobyi b’Abanyarwanda barashwe.
Ibi bituma hibazwa byinshi ku mutekano w’abaturage batunzwe n’uburobyi muri ibi biyaga, ndetse n’icyakorwa kugira ngo ubuzima bwabo burindwe mu buryo burambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

