Iradukunda Grace Divine uzwi cyane nka DJ Ira yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ahagaragara ubutumwa burebure asubiza abamaze igihe bamwibasira, by’umwihariko bamwe mu Barundi batishimiye icyemezo yafashe cyo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Mu magambo agaragaza kutanyurwa n’ukuntu ikibazo cye gikomeje kuvugwaho cyane, DJ Ira yatangaje ko atumva impamvu hakiri abantu bakimwibasira kandi amaze igihe kirenga umwaka yarafashe icyemezo cye.
Yagize ati: “Nyuma y’umwaka muracyababaye, muracyantuka, muracyantera ubwoba? Kugeza ubu sindumva ikibazo gihari ariko reka tuganire. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, nabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’ubwenegihugu nasabye.”
Ibi byakurikiye inkundura yatewe n’icyemezo cye cyo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ku wa 16 Werurwe 2025, aho yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda amusaba kubuhabwa, nyuma y’igihe gito akaza kubwemererwa. Icyo gihe byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushyigikira abandi bamunenga.
Mu gusobanura impamvu zamuteye gufata icyo cyemezo, DJ Ira yavuze ko nta kidasanzwe kirimo, kuko amategeko y’u Burundi yemera ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yarasabye ubw’u Rwanda bitari bikwiye gufatwa nk’icyaha cyangwa igikorwa cyo kwihakana igihugu cye cy’amavuko.
Yagize ati: “U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, gusaba ubw’u Rwanda ni nk’uko nari gusaba ubwa Amerika, Canada n’ahandi. Ariko kubera ko ari ubw’u Rwanda byabaye ibibazo.”
Yakomeje agaragaza ko igituma ikibazo cye gihabwa uburemere ari amarangamutima ashingiye ku mubano w’ibihugu byombi, aho bamwe mu banenga icyemezo cye babishingira ku rwango bafitiye u Rwanda aho kureba ku burenganzira bwe nk’umuturage.
DJ Ira ntiyahishe ko urugendo rwe rw’umuziki n’umwuga w’ubuhanzi byubakiwe cyane ku mahirwe yabonye mu Rwanda, aho yatangiye gukora umwuga we akanahakura izina rimugejeje ku rwego mpuzamahanga.
Ibi yabishingiyeho agaragaza ko gufata ubwenegihugu bw’u Rwanda ari icyemezo gifite ishingiro rikomeye.
Yagize ati: “DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora niho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga, n’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwaho.”
Yakomeje ashimangira ko gusaba ubundi bwenegihugu bitavuze kwanga igihugu yavukiyemo, ahubwo ari uburenganzira bw’umuntu bushobora gushingira ku mpamvu zirimo akazi, ubuzima n’icyerekezo cy’ahazaza.
Mu gusoza ubutumwa bwe, DJ Ira yasabye abamwibasira gusubiza amaso inyuma bakareba ukuri kw’ibintu aho gukomeza gutwarwa n’amarangamutima, agaragaza ko ikibazo kitari icyemezo yafashe ahubwo ari imyumvire y’abakomeje kumunenga.
Yavuze ko “Ikibazo si njyewe, ikibazo ni urwango mufitiye u Rwanda.”
Aya magambo ye yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho akomeje gutera impaka hagati y’abamushyigikiye bavuga ko afite uburenganzira bwo guhitamo, n’abakomeje kumunenga bavuga ko atari akwiye gufata icyo cyemezo.
Icyakora, ku ruhande rwe, DJ Ira agaragaza ko adateze kwisubiraho, ashimangira ko icyemezo yafashe yagitekerejeho neza kandi kigamije ejo hazaza he, ndetse ko nta gitutu cyangwa ubwoba byatuma agihindura.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




