Hamenyekanye impamvu y’urupfu rwa Minisitiri Bugaga wasanzwe kunzira yapfuye bigateza impaka n’ibibazo mu Burundi

Inkuru y’urupfu rwa Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru w’u Burundi, Gabby Bugaga, yakomeje kuba ingingo ikomeye ivugwa cyane mu gihugu no mu karere, nyuma y’uko Guverinoma yemeje ko yishwe n’impanuka, mu gihe hari abakomeje kugaragaza impungenge n’ukutabasha gusobanukirwa neza ibyabaye.

Mu rukerera rwo ku wa 16 Mata 2026, ni bwo amakuru y’incamugongo yatangiye gukwirakwira, agaragaza ko umwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Nyuma y’amasaha make, Guverinoma ibinyujije ku Muvugizi wayo, Jérôme Niyonzima, yemeje aya makuru, ishimangira ko urupfu rwa Bugaga rwatewe n’impanuka.

Mu itangazo ryasomwe na Niyonzima, yagize ati: “Repubulika y’u Burundi ifite umubabaro mwinshi wo kumenyesha Abarundi n’amahanga urupfu rutunguranye rwa Minisitiri Gabby Bugaga, rwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata 2026, ahitanywe n’impanuka.”

Aya magambo yaje asubiza ku makuru yari yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bakekaga ko uyu muyobozi ashobora kuba yaba yagabweho igitero cyangwa se yishwe n’abagizi ba nabi, bitewe n’imiterere y’aho umurambo we wabonetse ndetse n’uburyo byabaye.

Amakuru aturuka ahabereye ibyabaye yagaragaje ko mu masaa mbiri za mu gitondo, umurambo wa Bugaga wabonetse mu modoka ye yo mu bwoko bwa Hillux, yari iparitse mu isambu y’imikindo mu gace ka Kivoga, mu Mujyi wa Bujumbura, hafi y’umuhanda.

Ibi byatumye benshi bibaza uko impanuka ishobora kuba yarabaye mu buryo butagaragara neza, ndetse n’impamvu imodoka ye yari ihagaze aho hantu.

Ikindi cyateje urujijo ni uko ubwo Bugaga yapfaga, nta barinzi be bari kumwe, mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abayobozi bo ku rwego nk’urwa Minisitiri bagendana n’abashinzwe umutekano, cyane cyane mu masaha y’ijoro cyangwa mu rukerera.

Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi n’abakurikiranira hafi politiki y’akarere batangira kwibaza niba koko ibisobanuro byatanzwe bihagije, cyangwa niba hari andi makuru atarashyirwa ahagaragara.

Nubwo ibi bibazo bikomeje kuzamuka, ubuyobozi bw’u Burundi bwakomeje gushimangira ko iperereza rigikomeje, ariko bushimangira ko kugeza ubu ibimenyetso bifatika byerekana ko ari impanuka.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na we yatangaje ko yakiriye aya makuru n’agahinda kenshi, anihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abaturage bose b’u Burundi.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Imana imwakire, imuhembere ubutwari, umwete n’umurava byamuranze mu mirimo yose yo gukorera igihugu.”

Urupfu rwa Bugaga rusize icyuho gikomeye mu nzego z’itangazamakuru n’itumanaho mu Burundi, aho yari amaze igihe gito agizwe Minisitiri, nyuma yo kugirwa kuri uyu mwanya mu ntangiriro za Kanama 2025.

Mbere yo kugera muri Guverinoma, Bugaga yari azwi cyane mu itangazamakuru, aho yakoze igihe kinini kuri RTNB, igitangazamakuru cya Leta, ndetse anagira uruhare mu zindi nzego zirimo Sena n’Urwego rushinzwe Amatora, CENI.

Abamuzi bamuvugaho kuba yari umuntu w’umunyamwete, ufite ubunararibonye mu itangazamakuru no mu buyobozi, ibintu byatumye agirwa icyizere cyo guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru.

Gusa nubwo ubuyobozi bwamaze gutangaza icyateye urupfu rwe, hari abavuga ko hakenewe iperereza ryimbitse kandi risobanutse neza, kugira ngo hakurweho urujijo rwose, ndetse habeho gusubiza ibibazo by’abaturage bikomeje kwiyongera.

Iyi nkuru iracyakurikiranwa hafi, mu gihe Abarundi n’abakurikirana ibibera mu karere bategereje kumenya ukuri ku cyihishe inyuma y’uru rupfu rwateje impaka, rwanasize benshi mu rungabangabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui