U Rwanda rwasabye abafite imodoka zabo kuzibika bakayoboka bisi no kwitegura ibihe bidasanzwe

Izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi ryatangiye kugaragara mu Rwanda ryateje impungenge mu baturage, bituma Leta itangira gusaba impinduka mu myitwarire y’abakoresha imodoka, inatanga icyizere ko nubwo ibiciro bihindagurika, ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buhagaze neza.

Kuva ku wa 17 Mata 2026, igiciro cya litiro ya lisansi cyarazamutse kigera kuri 2.938 Frw kivuye kuri 2.303 Frw, bivuze ko hiyongereyeho 635 Frw. Ni mu gihe igiciro cya mazutu cyagumye kuri 2.205 Frw, ibintu Leta ivuga ko biri mu ngamba zo kurinda izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo rusange n’ibicuruzwa.

Leta y’u Rwanda binyuze mu munyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yasabye abaturage guhindura uburyo bagenda, bagashyira imbere ubwikorezi rusange aho gukoresha imodoka zabo bwite mu ngendo zitari ngombwa.

Yagize ati: “Turi mu bihe bidasanzwe byatewe n’intambara ya Iran na Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel muri kiriya gice ari cyo gikomokamo ibikomoka kuri peteroli kandi byaragabanyutse bituma ibiciro bizamuka hafi 20%. Kubera iyo mpamvu rero ntabwo dukora nk’ibisanzwe ibiciro birazamuka buri munsi ababikurikirana babona ko intambara igikomeje.”

Yongeyeho ko nubwo lisansi yazamutse, ibiciro by’ingendo rusange bitazahita bihinduka kuko mazutu ari yo ikoreshwa cyane muri ubwo bwikorezi itahindutse.

Ati: “Ibiciro by’ingendo ntabwo biri buvuguruwe kuko igiciro cya lisansi ni cyo cyazamutse kigera kuri 2.938 Frw. Igiciro cya mazutu ari yo ikoreshwa mu ngendo rusange cyagumye uko cyari kiri. Ni zimwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe kugira ngo ikomeze guhangana n’iri hindagurika naho ubundi izamuka ni rinini cyane kurusha uko turibona aha ngaha.”

Iyi gahunda kandi igamije kurinda ko ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka cyane, kuko ubwikorezi bwabyo bushingiye cyane kuri mazutu.

Mu gihe abaturage batangiye kwibaza niba hashobora kubaho ikibazo cy’ibura rya lisansi, Leta yijeje ko ububiko buhagije buhari, haba mu bikorera no ku rwego rw’igihugu.

Eng. Uwihanganye yavuze ati: “Hari ububiko abacuruzi bagomba kugira. Tubasaba kugira ububiko runaka hari ikigero butagomba kujya munsi. Impamvu ni uko tudafite aho dukura ibikomoka kuri peteroli mu Karere tuyikura ku isoko mpuzamahanga kugira ngo bitugereho bifata igihe kinini rero ubwo bubiko buba bugihari.”

“Hari n’ububiko bw’Igihugu bwitabazwa ibintu byose byananiranye buba bugihari tububungabunga tureba neza ko budashobora kugira ikibazo. Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko ububiko bugihari ku kigero tugomba kuba tubufiteho.”

Nubwo bimeze bityo, yagaragaje ko hatabura ibyago by’ihungabana mu gihe intambara yakomeza gukaza umurego.

Mu rwego rwo kugabanya ingaruka, abaturage basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa no gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli haba mu modoka no mu ngo.

Ku bijyanye na nkunganire, Leta yemeza ko igikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo igabanye ubukana bw’izamuka ku baturage.

Ati: “Muri ibi biciro bishya nkunganire iba irimo ni yo mpamvu mazutu yagumye ku giciro yari iriho. Na lisansi yakagombye kuzamuka birenze kuko urebye ku isoko mpuzamahanga ubona ibiciro bisa n’aho byikubye kabiri ugereranyije n’aho turi.”

“Ibiciro dufite ubu ngubu ni ibiciro bigereranyije Leta iba yagerageje gufata ingamba zose harimo iyo nkunganire no gufasha abacuruzi kubona amafaranga yo gucuruza mu buryo bworoshye.”

Abacuruzi na bo basabwe kwirinda kuzamura ibiciro mu buryo budafite ishingiro, kuko izamuka rya lisansi ritagomba guhungabanya isoko ryose.

Ku rwego rw’igihe kirekire, Leta irashishikariza abaturage gutangira gutekereza ku ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi nk’uburyo burambye bwo kugabanya gushingira ku bikomoka kuri peteroli.

Mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’intambara n’ihungabana ry’ubukungu, u Rwanda na rwo ruri gushaka uko rwitwara neza mu guhangana n’ingaruka zabyo, rusaba abaturage gufatanya na Leta mu gufata ingamba zikumira ibibazo bishobora kuvuka.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui