Nyaruguru: Bahangayikishijwe n’abagabo basigaye badukanye umuco wo guta ingo zabo bakisangira abagore bakize.

Ubukene, ubusinzi n’amakimbirane yo mu miryango bikomeje kuvugwa nk’ibimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye ituze ry’ingo zo mu Karere ka Nyaruguru, aho bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babo babasiga bakajya kubana n’abagore bafite ubushobozi bwo kubatunga.

Ibi byagarutsweho ku wa 18 Kamena 2026 n’abagore bo mu Kagari ka Shororo, bavuga ko ubuzima bugoye n’amikoro make biri mu bitera amakimbirane adashira hagati y’abashakanye, bikarangira bamwe mu bagabo bafashe icyemezo cyo guta ingo zabo.

Bamwe muri abo bagore bavuga ko iyo ubukene bukabije mu rugo, abagabo babasaba gushaka amafaranga yo gutunga umuryango kandi bo ubwabo bakabura uburyo bwo kuyabona. Iyo ibyo bibaye kenshi, amakimbirane arushaho kwiyongera kugeza ubwo bamwe mu bagabo bahitamo gushaka ahandi babona ubuzima bworoshye.

Abo bagore bavuga ko hari abagabo benshi bamaze kubata bagahitamo kujya kubana n’abagore bafite ubushobozi bwo kubafasha mu mibereho ya buri munsi. Bavuga ko ibi bituma abana n’imiryango yose bahura n’ingaruka zikomeye zirimo ubukene bukabije, guta ishuri ndetse n’ihungabana rishingiye ku gusenyuka kw’ingo.

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu bagabo bavuga ko ikibazo kidashingiye gusa ku bukene. Bavuga ko hari abagore bamwe bagira imyitwarire ituma urugo rudatekana, cyane cyane abamara igihe kinini mu tubari.

Umwe muri bo yagize ati: “Hari abagore bajya mu tubari ndetse bikarangira banarayemo, bigatuma abagabo baba ba nyamwigendaho, ibirangira bisangiye abafite ubushobozi bwo kubatunga.”

Aya magambo agaragaza ko impamvu z’aya makimbirane zitareba uruhande rumwe gusa, ahubwo ko buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije umuryango.

Abasesenguzi b’imibereho y’abaturage bavuga ko iyo ubukene buhujwe n’imyumvire idahagije ku micungire y’umutungo w’urugo, amakimbirane aba menshi kandi agakurikirwa no gutandukana kw’abashakanye. Iyo kandi hiyongereyeho ubusinzi cyangwa indi myitwarire idahwitse, ikibazo kirushaho gukomera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko buri gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere, bityo bagabanye ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko gahunda bafite igamije guha abagore ubushobozi bwo gukoresha impano n’ubumenyi bafite kugira ngo biteze imbere.

Yagize ati: “Intego dufite ni uko buri mugore wese muri aka Karere ibyo ashoboye gukora tumufasha kugira ngo abone uburyo bwo kubikora”.

Ubuyobozi bwemeza ko kongerera abagore ubushobozi mu bukungu bishobora kugabanya amakimbirane menshi agaragara mu miryango, kuko ubukene bukomeje kugaragazwa nk’imwe mu nkingi zikomeye zibyara umwuka mubi hagati y’abashakanye.

Nubwo buri ruhande rutanga impamvu zarwo ku isenyuka ry’ingo, abaturage bavuga ko hakenewe ibiganiro bihoraho hagati y’abashakanye, ubukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi ndetse n’ingamba zo guteza imbere ubukungu bw’imiryango kugira ngo ingo zongere kugira ituze.

Mu gihe Akarere ka Nyaruguru gakomeje gushaka ibisubizo birambye kuri iki kibazo, benshi bemeza ko kurwanya ubukene no kubaka umuco w’ibiganiro mu ngo ari byo bishobora gutuma umubare w’ingo zisenyuka ugabanuka, bityo abana n’imiryango bakabaho mu buzima burangwa n’umutekano n’iterambere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui