Tshisekedi yatewe akanyabugabo n’amateka RDC yandikiye kuri Portugal, ahishura ibyo agiye gukorera Goma na Bukavu

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko igihugu cye kizongera kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu iri kugenzurwa na M23, avuga ko ari ikibazo cy’igihe gito kubera uko ibikorwa bya gisirikare biri kugenda.

Ibi yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026 ubwo yavuganaga n’Abanye-Congo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Isi wahuje RDC na Portugal, umukino wasize igihugu cye cyanditse amateka atari yarigeze kigeraho muri iri rushanwa.

Tshisekedi yavuze ko ingabo za Congo ziri kugenda zigera ku ntsinzi ku rugamba, anatangaza ko zizagarura ibice byose byafashwe n’abarwanyi ba M23.

Yagize ati: “Ingabo za Congo zirimo ziramenesha umwanzi muri uyu mwanya.”

Yakomeje agira ati: “Turi hafi kwisubiza Goma na Bukavu.”

Yongeraho ko “Ni ikibazo cy’igihe gusa kuko turimo turatsinda neza ku rugamba.”

Aya magambo aje mu gihe Goma na Bukavu bikomeje kugenzurwa na M23, umutwe umaze igihe ugenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo. Uretse ibikorwa bya gisirikare, M23 yanashyizeho ubuyobozi bwa gisivili muri iyo mijyi ndetse ikomeza guhugura abarwanyi bashya.

Mu ijambo rye kandi, Tshisekedi yanenze bikomeye Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, amushinja kuba yaragejejwe ku butegetsi n’inyungu z’amahanga nyuma y’iyicwa rya Laurent-Désiré Kabila.

Yabwiye abamushyigikiye ati: “Abanzi bari binjiye, twari twarangaye. Ndetse banakuyemo umuhungu w’igihugu, Laurent-Désiré Kabila, maze bashyiraho imbwa yabo, Joseph Kabila, bashoboraga gutoza uko bishakiye.”

Aya magambo ashobora kongera ubushyamirane bwa politiki hagati y’abashyigikiye Tshisekedi n’abashyigikiye Kabila, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe bushinja abo bahoze bakorana na Kabila guhungabanya ububasha bwa Leta.

Mu gihe Perezida Tshisekedi yavugaga ibijyanye n’urugamba, ku rundi ruhande habontse ibyishimo bikomeye mu gihugu nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu ya RDC yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi.

Ku wa 17 Kamena 2026, RDC yanganyije na Portugal igitego 1-1 mu mukino wabereye ahagarikiwe n’amaso ya benshi ku isi yose.

Portugal yatangiye umukino neza cyane maze ku munota wa gatandatu João Neves atsinda igitego cya mbere nyuma yo guhabwa umupira na Pedro Neto.

Nubwo Portugal yagaragazaga imbaraga nyinshi mu kibuga, RDC yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura igitego. Ku munota wa 11, Yoane Wissa yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ariko ishoti rye rijya hanze.

Portugal yakomeje kugenzura umukino ariko inanirwa kubona igitego cya kabiri. Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Arthur Masuaku yateye koruneri nziza maze Yoane Wissa atsinda igitego cy’amateka n’umutwe.

Iki ni cyo gitego cya mbere RDC yari ibonye mu mateka yayo yose y’Igikombe cy’Isi.

Mu gice cya kabiri, Portugal yakomeje gusatira ishaka gutsinda. João Cancelo yabonye igitego ku munota wa 55 ariko umusifuzi avuga ko habanje kubamo kurarira.

Cristiano Ronaldo na we yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda. Ku munota wa 69 yahawe umupira mwiza na Francisco Conceição ariko ananirwa kuwubyaza umusaruro. Nyuma yaho yongeye kwisanga arebana n’izamu ariko ishoti rye rijya hanze.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ibyatumye RDC amateka akomeye kuko ari bwo bwa mbere ibonye igitego ndetse ikabona inota rya mbere mu Gikombe cy’Isi kuva yakwitabira iri rushanwa bwa nyuma mu 1974.

Mu rwego rwa dipolomasi n’ubufatanye bwo mu karere, Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye na we yifatanyije n’Abanye-Congo mu byishimo byatewe n’uyu mukino.

Mu butumwa yashyize ahagaragara nyuma y’umukino, yavuze ko ibyo Ikipe y’Igihugu ya Congo yakoze ari ikimenyetso cy’”ubumwe, ishema n’icyizere”, anizeza Tshisekedi “ubuvandimwe n’ubufasha budashidikanywaho.”

Aya magambo yongeye kwerekana ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Burundi na RDC, cyane cyane mu rwego rwa gisirikare no mu rugamba rwo mu Burasirazuba bwa Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui