Umuyobozi w’ishuri yirukanywe ku mirimo ye azira kwicisha abanyeshuri inzara mu gihe cy’ibizamini

Abanyeshuri bo ku Ishuri Ribanza rya Gashirabwoba riherereye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke bari bamaze igihe bavuga ku bibazo by’imirire byagaragaye ku ishuri ryabo, ariko ikibazo cyafashe indi ntera nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere bufatiye icyemezo gikomeye umuyobozi waryo, Harerimana Marc, cyo kumwirukana burundu ku kazi.

Iki cyemezo cyamenyekanye binyuze mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Murenzi Narcisse, ku wa 15 Kamena 2026, imenyesha Harerimana Marc ko kuva ku wa 16 Kamena 2026 atakiri umukozi wa Leta mu rwego rw’uburezi.

Iyi baruwa igaragaza ko icyemezo cyo kwirukanwa cyashingiye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe Nº 033/03 ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze. Ingingo ya 67 y’iri teka ivuga ko umukozi ashobora guhanishwa igihano cyo kwirukanwa iyo yicishije abanyeshuri inzara cyangwa se akanga gushyira mu bikorwa amabwiriza n’ibyemezo byatanzwe na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.

Nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, Harerimana yari yarabanje gusabwa ibisobanuro ku makosa yashinjwaga. Ku wa 14 Mata 2026 yandikiwe ibaruwa imusaba gusobanura impamvu z’ayo makosa bikekwa ko yakoreye mu kazi.

Nyuma y’iperereza n’isuzuma ryakozwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi ku rwego rw’Akarere, ikibazo cyagejejwe imbere ya Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke. Ku wa 10 Kamena 2026 ni bwo hafashwe umwanzuro wa nyuma wo kumwirukana ku kazi.

Ibaruwa yamumenyesheje icyemezo ivuga ko amakosa yakoze yagize ingaruka zikomeye ku myigire n’imibereho y’abanyeshuri, cyane cyane mu gihe cy’ibizamini.

Mu magambo ari muri iyo nyandiko, ubuyobozi bw’Akarere bwamubwiye ko yirukanwe “kubera ko wakoze amakosa yavuzwe haruguru bigateza ingaruka ku myigire y’abanyeshuri by’umwihariko aho wicishije abanyeshuri inzara kandi stock irimo ibiribwa byo guteka iminsi yose y’ikizamini gisoza igihembwe cya kabiri 2025/2026 igashira nta munyeshuri n’umwe ufatiye ifunguro ku ishuri.”

Aya makuru yateye impaka mu baturage benshi kuko agaragaza ko mu gihe ishuri ryari rifite ibiribwa bihagije byo kugaburira abanyeshuri, nta funguro ryatanzwe mu minsi y’ibizamini. Abasesenguzi b’uburezi bavuga ko ifunguro ryo ku ishuri rifite uruhare runini mu gufasha abana gukurikirana amasomo no gukora ibizamini bafite imbaraga zihagije.

Mu Rwanda gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yashyizweho mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no gufasha abanyeshuri kwiga neza. Iyo gahunda by’umwihariko iba ingenzi kuko abana baba bakeneye imbaraga n’ubushobozi bwo kwibanda ku masomo.

Abazi ibikorwa by’uburezi mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko icyemezo cyafashwe kuri Harerimana Marc gishobora kuba ubutumwa bukomeye ku bandi bayobozi b’ibigo by’amashuri, kibibutsa ko inshingano zo kurengera imibereho myiza y’abanyeshuri zitagomba gufatwa nk’izisanzwe.

Muri iyo baruwa kandi Harerimana yasabwe gukora ihererekanyabubasha ku nshingano yari afite nk’Umuyobozi w’Ikigo, akazisigira Nzabonimana Fidele. Abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisitiri w’Uburezi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’izindi nzego zamenyeshejwe iki cyemezo.

Iki kibazo cyongeye gukangurira inzego z’uburezi n’ababyeyi gukomeza gukurikirana uko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ishyirwa mu bikorwa, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje gushimangira uburezi bufite ireme n’imibereho myiza y’abana biga mu mashuri atandukanye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui