Lionel Messi yihereranye Algérie ayandikiraho amateka mashya mu Gikombe cy’Isi

Lionel Messi yongeye kwerekana impamvu afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, nyuma yo gufasha Ikipe y’Igihugu ya Argentine gutangira neza urugendo rwo gushaka kwisubiza Igikombe cy’Isi yegukanye mu 2022, itsinda Algérie ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda J.

Uyu mukino wakiniwe mu mujyi wa Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, waranzwe n’ubuhanga, uburambe ndetse n’inyota yo gutsinda byaranze Messi kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma. Uyu kapiteni wa Argentine ni we wenyine watsinze ibitego byose byabonetse muri uyu mukino, ibintu byatumye atsinda hat-trick ye ya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Argentine yatangiye umukino isatira cyane ndetse igaragaza ko yifuza kubona amanota atatu hakiri kare. Ku munota wa 17, Rodrigo De Paul yahaye umupira mwiza Messi awutera ari kure y’izamu. Nubwo umunyezamu Luca Zidane yawukozeho, ntiyashoboye kuwukuramo kuko waruhukiye mu ncundura, Argentine ibona igitego cya mbere.

Nyuma y’icyo gitego, Argentine yakomeje kugenzura umukino ndetse iniharira cyane umupira hagati mu kibuga. Algérie yagerageje gushaka uburyo yakwishyura ndetse inabona igitego mu ntangiriro z’umukino, ariko cyangwa nyuma yo gusuzumwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya VAR.

Mu gice cya kabiri, Messi yakomeje kuba ikibazo gikomeye ku bwugarizi bwa Algérie. Yongeye gutsinda ibitego bibiri, asoza umukino afite ibitego bitatu byuzuye, mu gihe Argentine yegukanye amanota atatu ya mbere mu buryo bworoshye.

Uretse gufasha ikipe ye kubona intsinzi, uyu mukino wahindutse amateka akomeye kuri Messi ku giti cye. Yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi ukinnye Igikombe cy’Isi inshuro esheshatu, nyuma yo kwitabira amarushanwa yabaye mu 2006, 2010, 2014, 2018, 2022 na 2026.

Ibyo byamushyize mu rwego rwihariye rw’abakinnyi bake cyane bageze ku rwego rwo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru mu gihe kirenga imyaka makumyabiri. Uyu mukino kandi wari uwa 200 akiniye ikipe y’igihugu ya Argentine, ikindi kimenyetso cy’uruhare rukomeye yagize mu mupira w’igihugu cye.

Hat-trick yatsinze kuri Algérie na yo yanditse amateka mashya kuko ari bwo bwa mbere Messi atsindiye ibitego bitatu mu mukino umwe w’Igikombe cy’Isi. Nubwo amaze imyaka myinshi agaragaza ubuhanga budasanzwe, ntabwo yari yarigeze agera kuri iyo ntera muri iri rushanwa rikomeye kurusha andi yose ku rwego rw’amakipe y’ibihugu.

Ibitego bitatu yatsinze byanamugejeje ku mubare w’ibitego 16 mu mateka y’Igikombe cy’Isi, bingana n’umubare wari waragezweho n’umudage Miroslav Klose, umwe mu bakinnyi bakomeye bagaragaye muri iri rushanwa.

Abasesenguzi benshi b’umupira w’amaguru bavuga ko nubwo Messi azuzuza imyaka 39 y’amavuko mu minsi mike iri imbere, akomeje kwerekana urwego rwo hejuru rutuma agira uruhare rukomeye mu mikinire ya Argentine. Ubunararibonye bwe, ubushobozi bwo gusoma umukino no gufata ibyemezo byihuse bikomeje gutuma aba umwe mu bakinnyi batinywa cyane n’amakipe bahura.

Intsinzi ya Argentine kuri Algérie yatanze ubutumwa bukomeye ku yandi makipe ari muri iri rushanwa ko abakinnyi bayobowe na Messi bakomeje kurota kongera kwegukana Igikombe cy’Isi. Mu gihe andi makipe akomeje kwitegura imikino ikurikira, abafana ba Argentine bo bafite impamvu nyinshi zo kwizera ko kapiteni wabo ashobora kongera kubandikira amateka atazibagirana.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui