Ikipe y’Igihugu ya Iran iri mu zikomeje kuvugisha benshi mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko abayobozi bayo batangaje ko iri guhura n’imbogamizi zikomeye hanze y’ikibuga, zirimo gutegekwa kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ako kanya nyuma y’umukino wayo wa mbere ndetse no kuvuga ko iri gufatwa mu buryo butandukanye n’izindi kipe ziri muri iri rushanwa.
Ibi byabaye nyuma y’umukino Iran yanganyijemo na Nouvelle-Zélande ibitego 2-2 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda G wabaye mu rukerera rwo ku wa 16 Kamena 2026.
Iran yari yiteze ko nyuma y’uyu mukino abakinnyi bayo bahabwa umwanya wo kuruhuka no kwiyubaka mbere yo gusubira aho bari bacumbitse muri Tijuana muri Mexique. Icyakora, nk’uko abayobozi b’iyi kipe babitangaje, nyuma gato y’umukino bamenyeshejwe ko bagomba guhita bafata indege bakava ku butaka bwa Amerika bagasubira muri Mexique.
Iki cyemezo cyateje impaka nyinshi ndetse gituma umutoza mukuru wa Iran, Amir Ghalenoei, agaragaza kutishimira uburyo ikipe ye iri kwitabwaho muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi.
Yagize ati: “Nyuma y’umukino batubwiye ko tugomba guhita tugenda. Nyamara uyu ni umwanya wari ingenzi cyane wo kwiyubaka nyuma y’umukino. Barimo kudushyiraho inzitizi nyinshi, ariko ntituzemera ko biduca intege.”
Uyu mutoza yavuze ko urugendo rurerure ikipe ye yakoze rwari rwamaze kuyinaniza imbaraga, bityo kuyitegeka kongera guhaguruka igataha muri Mexique bidahaye abakinnyi umwanya wo kuruhuka bikaba byarushijeho kuyigora.
Yongeyeho ati: “Twamaze amasaha menshi tugenda, tugeze hano none batwimye n’umwanya na muto wo kuruhuka nyuma y’umukino. Batubwiye ngo mugomba kuva hano aka kanya.”
Yakomeje agaragaza ko yumva Iran ari yo kipe iri guhura n’ibibazo byinshi kurusha izindi zose ziri muri iri rushanwa.
Ati: “Ntekereza ko turi ikipe ikandamijwe kurusha izindi zose muri iri Gikombe cy’Isi. Ishyirahamwe ryacu ntiriri hano, itangazamakuru ryacu ntiriri hano, abayobozi bacu ntibari hano. Biragoye cyane.”
Yanasobanuye ko byari bikwiye ko ikipe ye ihabwa amahirwe nk’ahabwa andi makipe yose.
Ati: “Byari bikwiriye ko turuhuka tugahita dusubira mu mwiherero i Tijuana, ariko twananijwe. Nkeka ko ikipe yacu ari yo iri gucunagurizwa muri iri rushanwa kurenza izindi.”
Ibibazo bya Iran ntibyatangiriye muri iri rushanwa gusa. Mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira, igihugu cya Iran cyari cyaramaze kugaragaza impungenge zishingiye ku bibazo bya visa n’aho ikipe yari gukorera imyitozo.
Bivugwa ko Iran yari yarateganyije kuba ku butaka bwa Amerika mu gihe cy’iri rushanwa, ariko iza kwimurirwa muri Mexique nyuma y’uko bamwe mu bayiherekeje ndetse n’abayobozi bayo batabonye ibyangombwa byo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran ryabwiye FIFA ko ritazemera ko ikipe yaryo iba muri Amerika kuko abantu benshi bayiherekeje bimwe ibyangombwa byo kwinjira muri icyo gihugu.
No mu kibuga, ibintu ntibyagenze neza nk’uko Iran yabyifuzaga. Bamwe mu bafana bayo bari bazanye ibyapa byo kwibuka abana bavuga ko baguye mu bitero Israel yagabye kuri Iran. Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bashinzwe umutekano banyuraga mu bafana babambura amabendera ya Iran, ibintu byarakaje bamwe mu bari baje gushyigikira iki gihugu.
Nyuma y’igitego cya kabiri cya Iran, umukinnyi Mohammad Mohebi yagaragaje ibyishimo akora ikimenyetso gisa n’imbunda, ibintu byavugishije benshi mu bari bakurikiye uwo mukino.
Nubwo ibi bibazo byose byakomeje kuvugwa, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasuye abakinnyi ba Iran mu rwambariro nyuma y’umukino kugira ngo abahumurize ndetse abashimire uburyo bakomeje kwitwara.
Yagize ati: “Mweretse isi yose ko muri mu Gikombe cy’Isi kandi ko mushoboye guhangana n’ibibazo. Isi yose iri kubakurikirana kandi murimo kwandika amateka.”
Nk’uko abayobozi ba Iran babitangaje, Perezida wa FIFA yanabijeje ko ari gushaka uburyo bwo kubafasha, nubwo hari ibibazo bimwe na bimwe bigoye gukemuka mu gihe gito.
Amir Ghalenoei yavuze ko ubutumwa bwa Perezida wa FIFA bwatanze icyizere ku bakinnyi be, ariko ashimangira ko hakenewe uburinganire n’ubutabera kugira ngo amarushanwa nk’aya agende neza.
Nubwo Iran ikomeje kuvuga ko iri guhangana n’imbogamizi zidasanzwe hanze y’ikibuga, iracyafite amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa.
Iran isigaje imikino ibiri ikomeye mu matsinda, aho izahura n’u Bubiligi ku wa 21 Kamena 2026 i Los Angeles mbere yo kwisobanura na Misiri ku wa 27 Kamena i Seattle.
Abasesenguzi benshi bavuga ko uko Iran izitwara muri iyo mikino ari byo bizerekana niba izashobora guhindura izi mbogamizi imbaraga zo gushaka intsinzi, cyangwa niba ibibazo iri kuvuga ko ihura na byo bizakomeza kuyigiraho ingaruka mu rugendo rwayo rwo gushaka itike y’icyiciro gikurikiraho cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

