Ikirayi kiboze gikurwa mu bindi – Polisi y’u Rwanda yavuze ku banyamahanga 8 biga muri Kaminuza bagaragaye bagabye igitero ku mumotari.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu umunani b’abanyamahanga bamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rugomo rwabereye mu Karere ka Musanze, aho umumotari yagabweho igitero ndetse hagakorwa ibikorwa byo kwangiza umutungo birimo no kumenagura moto.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2026, nyuma y’uko amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bari mu bikorwa by’urugomo, bamwe bagaragara bahonda moto mu buryo bukomeye, abandi batera amabuye ndetse bateza umutekano muke mu gace byabereyemo.

Aya mashusho yateje impaka n’amarangamutima menshi mu baturage, cyane cyane nyuma y’uko bamwe mu bahatuye batangaje ko mu bagaragaye muri ibyo bikorwa harimo abanyamahanga biga mu Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko iperereza ryihuse ryakozwe ryatumye hafatwa abantu umunani b’abanyamahanga bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu hamaze gufatwa ababigizemo uruhare, ubwo ni abanyamahanga umunani barimo bakurikiranwa kugira ngo babihanirwe harimo harimo no gusubizwa iwabo.”

Aya magambo agaragaza ko inzego z’umutekano zafashe iki kibazo nk’ikiremereye kandi ko abazahamwa n’ibyaha batazahanishwa gusa ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda, ahubwo ko hari n’uburyo bashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Rwanda bagasubizwa mu bihugu bakomokamo.

ACP Rutikanga yasobanuye ko u Rwanda rukomeje kwakira abanyamahanga nk’igihugu gifunguye ku bashoramari, abanyeshuri n’abakerarugendo, ariko ko buri wese urugeramo aba afite inshingano zo kubahiriza amategeko n’indangagaciro z’Igihugu.

Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bitagomba gufatwa nk’ibiranga abanyamahanga bose baba mu Rwanda, kuko benshi muri bo baba batuje, bubahiriza amategeko kandi bakarangiza amasomo cyangwa ibikorwa byabo nta kibazo bateje.

Ati: “Niba ari ikirayi kiboze gikurwamo abandi bagahabwa umurongo. Ntitubitirire abandi bose, ariko ntabwo inzego z’umutekano n’izindi zibishinzwe zihumiriza kuri iki kibazo.”

Aya magambo yagarutsweho cyane n’abatari bake, aho bamwe bayafashe nk’ubutumwa bwo kwirinda guca urubanza ku banyamahanga bose kubera amakosa y’itsinda rito ry’abakekwaho ibyaha.

Abasesenguzi bavuga ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwubaka isura y’igihugu gitekanye kandi cyakira abantu baturutse hirya no hino ku Isi. Ni isura yagize uruhare mu gukurura abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse n’ahandi ku Isi baza kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zikorera mu Rwanda.

Gusa kandi, nk’uko bikorwa no mu bindi bihugu, gubaha ikaze abanyamahanga ntibivuze kwihanganira ibikorwa bihungabanya umutekano cyangwa bihonyora amategeko. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ishimangira ko umuntu wese ukora icyaha akurikiranwa hatitawe ku gihugu akomokamo cyangwa urwego arimo.

Imibare yatangajwe n’inzego zibishinzwe igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2025, mu magororero atandukanye yo mu Rwanda hari hafungiye abanyamahanga barenga 500 bakomoka mu bihugu 23. Muri abo, benshi bari bafungiye ibyaha bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, hagakurikiraho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa.

Iyi mibare igaragaza ko nubwo umubare w’abanyamahanga baba cyangwa basura u Rwanda ugenda wiyongera uko imyaka ishira, hari bamwe bajya bagwa mu makosa agateza ibibazo by’amategeko.

Mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese mu rugomo rwabereye i Musanze, abaturage benshi barasaba ko amategeko yakubahirizwa mu buryo bungana kuri buri wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, ubutumwa bukomeje gutangwa ni uko igihugu gikomeza kwakira neza abanyamahanga bose bubahiriza amategeko, ariko ko abazayica bazabihanirwa hakurikijwe amategeko, ndetse bamwe bakaba bashobora no gusubizwa mu bihugu byabo nyuma y’ibihano bazaba bahawe.

Iperereza rirakomeje, mu gihe abaturage bategereje kumenya imyanzuro izafatwa ku bantu umunani batawe muri yombi ndetse n’uruhare nyarwo buri umwe yagize muri uru rugomo rwahungabanyije umutekano w’abatuye Musanze.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui