Uganda: Dr. Muganga wimwe Umwanya muri Guverinoma nshya nyuma y’impaka ku bwenegihugu bwe yahishuye isano afitanye n’u Rwanda

Impaka zikomeye zimaze iminsi zivugwa muri Uganda ku bwenegihugu bw’abayobozi bamwe bashyizwe muri guverinoma zatumye Dr. Lawrence Muganga agaruka ku mateka y’umuryango we, anavuga ku rugendo rw’ubuzima bw’ababyeyi be bahunze u Rwanda mu 1959 ndetse n’uburyo ubuhunzi bwagize uruhare mu kubaka ejo hazaza he.

Ibi byagaragaye nyuma y’uko Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ishinzwe gusuzuma imyirondoro y’abashyirwa mu myanya ya leta igaragaje ko hari ibibazo ku bwenegihugu bwe, ibintu byatumye atemezwa ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano Imbere mu Gihugu yari yatorewe na Perezida Yoweri Museveni.

Tariki ya 26 Gicurasi 2026, Perezida Museveni yari yashyize abantu 82 mu myanya itandukanye muri guverinoma nshya. Mu mazina yashyizwe ahagaragara harimo na Dr. Lawrence Muganga, ariko nyuma y’igenzura ryakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko havutse impaka zikomeye hagati y’abanyapolitiki n’abaturage bamwe bibazaga inkomoko ye ndetse n’ubwenegihugu bwe nyakuri.

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yasobanuye ko yasanze hari amakuru agaragaza ko Dr. Muganga yaba afite ubwenegihugu burenze bubiri, harimo n’ubw’u Rwanda, ibintu byatumye bamwe mu bagize Inteko bagaragaza impungenge ku kuba yakwemererwa gufata uwo mwanya.

Mu gihe ibyo bibazo byakomezaga guteza impaka, benshi bongeye gusubira ku gitabo Dr. Muganga yanditse mu mwaka wa 2018 cyitwa You Can’t Make “Fish Climb Trees.”, aho yagaragaje amateka y’umuryango we ndetse n’ibihe bikomeye ababyeyi be banyuzemo mbere yo kugera muri Uganda.

Muri icyo gitabo, Dr. Muganga yanditse ko ababyeyi be bari Abatutsi bahunze u Rwanda mu 1959 bitewe n’ivangura n’itotezwa byibasiraga Abatutsi muri icyo gihe. Yavuze ko bahisemo gushaka ubuhungiro muri Uganda, igihugu cyabakiriye kandi kikabafasha gutangira ubuzima bushya.

Yanditse ati: “Navukiye, nkurira kandi nigira amashuri muri Uganda, aho ababyeyi banjye bahungiye nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku moko ryabereye mu Rwanda mu 1959. Kubera ko bari abo mu bwoko bw’Abatutsi, ababyeyi banjye bumvaga batotezwa mu Rwanda, ariko bakirwa neza kandi bagahabwa ubuhungiro na Guverinoma ya Uganda.”

Aya magambo yongeye gukurura ibitekerezo byinshi mu baturage ba Uganda no mu karere muri rusange, bamwe bayafata nk’ubuhamya bw’amateka y’ubuhunzi bwibasiye Abanyarwanda benshi mu mpera z’imyaka ya 1950, mu gihe abandi bayakoresha mu mpaka zijyanye n’ubwenegihugu bwe.

Dr. Muganga agaragaza ko ubuzima bwe bwatangiye mu muryango wahuye n’ingorane nyinshi z’ubuhunzi, ariko ko ibyo bitamubujije gukomeza guharanira amashuri no kubaka ejo hazaza he.

Yavukiye kandi akurira muri Uganda, aho yanyuze mu buzima butoroshye bwo gushaka amafaranga yo kwiga. Mu bihe bimwe, yagiye yorora inkwavu akazigurisha kugira ngo abone amafaranga y’ishuri, ibintu yagiye agarukaho nk’isomo rikomeye ryamwigishije gukunda umurimo no kwigira.

Nyuma yo kurangiza amashuri ye yisumbuye, yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Makerere, imwe muri za kaminuza zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Aho ni ho yakomeje kubaka ubushobozi bwe mu burezi no mu buyobozi.

Nyuma y’amasomo ye muri Uganda, yanakoreye mu Rwanda igihe runaka mbere yo gukomereza amasomo y’ikirenga muri Canada, aho yaboneye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD. Ayo masomo n’uburambe mpuzamahanga yatumye aba umwe mu banyeshuri n’abarezi bazwi cyane muri Uganda.

Nubwo amateka y’umuryango we afitanye isano n’u Rwanda, Dr. Muganga yakomeje guhakana ko ari Umunyarwanda. Yavuze ko yavukiye muri Uganda kandi ko ari Umunya-Uganda byuzuye.

Yavuze ko yavukiye i Seeta mu Karere ka Mukono muri Uganda, kandi ko ari ho ubuzima bwe bwose bwashingiye. Yanagaragaje ko ababyeyi be bashyinguye muri icyo gihugu kandi ko na we yifuza kuzahashyingurwa.

Mu magambo ye, yavuze ko adakwiye gufatwa nk’umunyamahanga ahubwo ko akomoka mu muryango w’Abanyarwanda bamaze igihe kinini batuye muri Uganda kandi bakaba barabaye igice cy’iterambere ry’icyo gihugu.

Impaka zamugarutseho zigaragaza uburyo ibibazo by’ubwenegihugu, inkomoko n’amateka y’impunzi bikomeje kuba ingingo zikomeye muri politiki ya Uganda no mu karere k’Ibiyaga Bigari. Zigaragaza kandi uburyo amateka y’ibihugu by’akarere, cyane cyane ayahuje u Rwanda na Uganda mu bihe bitandukanye, akomeje kugira ingaruka ku mibereho n’ikorwa rya politiki y’ubu.

Mu gihe bamwe babona Dr. Muganga nk’umunyabwenge wageze ku ntsinzi binyuze mu burezi n’umuhate, abandi bakomeje gusaba ibisobanuro birambuye ku bibazo by’ubwenegihugu bwe. Icyakora, izo mpaka zongeye gutuma amateka y’ubuhunzi bw’Abanyarwanda mu 1959 yibukwa ndetse n’uruhare yagize mu kubaka ubuzima bw’imiryango myinshi yaje gutura mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui