Umuriro watse: Ibitero bya FARDC mu matware ya AFC/M23 byahitanye benshi binakomeretsa abandi

Abaturage bakomeje kwicwa no gukomereka muri Minembwe mu gihe AFC/M23 ishinja FARDC kongera ibitero ku bice bituwe cyane

Umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ibice bituwe n’abaturage muri Minembwe byongeye kugabwaho ibitero ryita ibyo guhungabanya ubuzima bw’abasivili no gukomeza kubashyira mu kaga.

Nk’uko byatangajwe na AFC/M23, ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026 hagati ya saa cyenda n’iminota 15 na saa cyenda n’iminota 50 z’umugoroba, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye ibitero by’ibisasu mu duce twa Bidegu na Irundu, aho abaturage benshi batuye.

Mu itangazo ryasohowe n’iri huriro, ryavuze riti: “Ku cyumweru, itariki ya 7 Kamena 2026, hagati ya saa cyenda n’iminota 15 na saa cyenda n’iminota 50 z’umugoroba, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu mu turere dutuwe cyane twa Bidegu na Irundu.”

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane, aho abantu babiri bahasize ubuzima mu gihe abandi barindwi bakomerekeye muri ibyo bitero.

Iri tangazo rikomeza rigira riti ibyo bitero “byahitanye abasivili 2 b’inzirakarengane ndetse abandi 7 barakomereka bikabije, barimo abagore n’abana.”

Aya makuru yongeye gukangura impungenge mu baturage bo muri ako gace, aho bamwe bavuga ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye kurusha uko byari bisanzwe. Mu bice byinshi bya Minembwe, abaturage bavuga ko imibereho yabo ikomeje guhungabanywa n’umutekano muke, kwimurwa kenshi ndetse n’ubwoba bwo kugabwaho ibitero bitunguranye.

Ibi bitero byatangajwe nyuma y’iminsi mike AFC/M23 isohoye irindi tangazo ryavugaga ko ibice bya Gakenke, Bidegu na Mikenke byagabweho ibitero byo mu kirere mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena rishyira ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026.

Nk’uko iri huriro ryabitangaje icyo gihe, ibyo bitero byabaye hagati ya saa moya z’umugoroba na saa kumi n’imwe za mu gitondo. AFC/M23 yavuze ko byakozwe hifashishijwe drones za kamikaze hamwe n’indege za KT-6.

Iri huriro ryashinje ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa babwo kuba inyuma y’ibi bikorwa, rivuga ko bikomeje guteza ibibazo bikomeye mu baturage batuye muri ibyo bice.

AFC/M23 ivuga ko ibikorwa nk’ibi byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, bamwe bagatakaza imitungo yabo mu gihe abandi bakomeje kubaho mu buzima bwuzuyemo ubwoba n’ihungabana.

Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze ko yari yaraburiye ku ngaruka z’ibi bitero mbere y’uko biba, ikavuga ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umuryango mpuzamahanga bari baramenyeshejwe amakuru ajyanye n’ibi bikorwa.

Iri huriro rikomeza kuvuga ko kutagira igikorwa gifatika gifatwa ku birego rishyira ku butegetsi bwa Kinshasa bishobora gukomeza gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo n’ibyaha bikorerwa abasivili.

Mu magambo akubiye mu itangazo ryaryo, AFC/M23 ivuga ko “Guceceka no kutagira igikorwa imbere y’ibi byaha bishishikariza gusa ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza amarorerwa no gushimangira politiki yabwo yo gutsemba ubwoko.”

Mu gihe aya makuru akomeje gukwirakwira, nta tangazo cyangwa igisubizo cyari cyatangazwa n’inzego za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku birego byose bikubiye muri aya matangazo ya AFC/M23.

Abasesenguzi bakurikirana ibibera mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko ibibazo by’umutekano bikomeje kuba ingorabahizi nubwo hari imbaraga zashyizwe mu biganiro bya politiki n’ubuhuza bugamije gushaka amahoro arambye muri aka karere.

Ku baturage batuye muri Minembwe no mu bice bihana imbibi na ho, icyifuzo gikomeje kugarukwaho ni ukubona amahoro n’umutekano birambye kugira ngo babashe gusubira mu bikorwa byabo bya buri munsi no kongera kubaho mu ituze nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane n’intambara byakomeje guhungabanya ubuzima bwabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui