Ihuriro rya AFC/M23 ryakoze impinduka zidasanzwe kandi zihutirwa mu buyobozi no miyoborere byaryo.

Ihuriro AFC/M23 rikomeje gushyira imbaraga mu kongera gutunganya imiyoborere y’uturere n’imijyi rigenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026 ryatangaje urutonde rushya rw’abayobozi bashyizwe mu myanya itandukanye mu Mujyi wa Bukavu no mu bice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iri tangazo ryasohotse mu gihe iri huriro rikomeje kuvuga ko rigamije kwegera abaturage, kunoza imiyoborere no gutuma ibikorwa by’ubuyobozi bikorerwa hafi y’abaturage.

Mu mwanzuro mushya nimero 033/COORDO-PR/AFC-M23/2026 wo ku wa 6 Kamena 2026, AFC/M23 yavuze ko yahinduye kandi yuzuza icyemezo cyari cyafashwe mbere kijyanye n’ishyirwaho ry’abayobozi ba teritwari, abayobozi bungirije, ba Burugumesitiri n’ababungirije ndetse n’abayobozi b’imijyi itandukanye muri Kivu y’Amajyepfo.

Iri huriro ryasobanuye ko icyo cyemezo gishingiye ku nshingano ryihaye zo gukorera abaturage ba Congo mu mucyo no mu miyoborere myiza.

Ryavuze ko rikora ibi “mu mucyo, imiyoborere myiza no kwegera ubuyobozi abaturage”, ndetse rinavuga ko hari “ubwihutirwe n’akamaro ko gutegura imiyoborere y’uturere mu bice byabohowe.”

Impinduka zikomeye zagaragaye mu Mujyi wa Bukavu, umwe mu mijyi ikomeye yo muri Kivu y’Amajyepfo. Kyalangalilwa Mulondani Nicolas yagizwe Meya mushya wa Bukavu, asimbura abayobozi bari basanzwe muri uwo mwanya. Azaba yungirijwe na Nyota Luandja Céline wagizwe Meya Wungirije.

Mu rwego rwo gukomeza gutunganya ubuyobozi bw’amakomini agize uyu mujyi, AFC/M23 yanashyizeho abayobozi bashya muri Bagira, Ibanda na Kadutu.

Muri Komini ya Bagira, Shaka Muhoza yagizwe Burugumesitiri, mu gihe Bahaya Léon yagizwe Burugumesitiri Wungirije.

Muri Komini ya Ibanda, Mweze Prisca yagizwe Burugumesitiri, yungirijwe na Mutunwa Mbulanga.

Muri Komini ya Kadutu, Ruremesha Théo yagizwe Burugumesitiri, naho Cikuru Barhakaziga Pascaline agirwa Burugumesitiri Wungirije.

Uretse umujyi wa Bukavu, iri huriro ryakoze n’impinduka mu buyobozi bwa teritwari zitandukanye zigize Kivu y’Amajyepfo.

Muri Teritwari ya Idjwi, Ntambuka Pascal yagizwe Umuyobozi wa Teritwari, yungirizwa na Mwimbirisa Bulikoko René.

Muri Kabare, Elie Rubabura Espoir yagizwe Umuyobozi wa Teritwari, mu gihe Kasindi Kingombe Benjamin yagizwe Umuyobozi Wungirije.

Muri Kalehe, Buseyi Jean Bosco yagizwe Umuyobozi wa Teritwari, yungirijwe na Muhamuka Mweze Amza.

Muri Walungu, Shengamungu Anastasie yagizwe Umuyobozi wa Teritwari, naho Tumusifu Félicien aba Umuyobozi Wungirije.

Impinduka zakozwe kandi mu Mujyi wa Minova, aho Sengimana Ruhungande Augustin yagizwe Umuyobozi w’Umujyi, mu gihe Mahombi Mutumai yagizwe Umuyobozi Wungirije.

AFC/M23 yavuze ko izi mpinduka zishingiye ku cyifuzo cyo kuzuza imyanya yari isanzwe idafite abayobozi ndetse no kongera imbaraga mu miyoborere y’inzego z’ibanze.

Mu nyandiko yashyize ahagaragara, iri huriro ryibukije ko ryashingiye icyemezo cyaryo ku mategeko ngengamikorere yaryo ndetse no ku myanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye z’ubuyobozi bwaryo kuva mu mpera za 2023.

Ryavuze kandi ko ryasanze hari “imyanya ya Meya wa Bukavu, ba Burugumesitiri n’ababungirije ndetse n’abayobozi ba teritwari n’ababungirije yari irimo icyuho”, bityo hakaba hari impamvu yo gushyiraho ubuyobozi bushya.

Aya mavugurura y’imiyoborere aje mu gihe AFC/M23 ikomeje gushimangira ko ishaka kubaka inzego z’ubuyobozi zikora neza mu bice igenzura, mu gihe ku rundi ruhande ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwamagana ibikorwa by’iri huriro no kuvuga ko ari inzego zitemewe n’amategeko ya Leta ya Congo.

Abasesenguzi bavuga ko gushyiraho abayobozi bashya mu Mujyi wa Bukavu, muri Minova ndetse no muri teritwari zikomeye zirimo Kabare, Kalehe, Walungu na Idjwi bishobora kugira uruhare mu gushimangira uburyo AFC/M23 ikomeje kubaka imiyoborere yayo mu bice igenzura.

Ibi bibaye kandi nyuma y’amezi menshi hagaragara ibikorwa byo gutunganya ubuyobozi, umutekano n’imikorere y’inzego z’ibanze mu duce dutandukanye two mu Burasirazuba bwa Congo, aho AFC/M23 ivuga ko intego yayo ari ugushyiraho ubuyobozi bukorera abaturage kandi bubegereye.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui