Impaka ku mutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, agaragaje ko igihugu cye gishyigikiye uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muri aka karere, aho kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo bigomba kujyana no gusenya umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’uw’akarere.
Aya magambo ya Prevot yaje atunguranye ku bakurikiranira hafi ikibazo cya Congo, cyane cyane kubera ko u Bubiligi bwakunze kunengwa n’abatari bake bavuga ko butajya bugaragaza mu buryo bweruye ikibazo cya FDLR mu gihe buvuga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Prevot yagaragaje uruhande u Bubiligi buhagazeh ubwo yasubizaga ubutumwa bwashyizwe ku rubuga X na Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Uwo muyobozi wa Amerika yari yagarutse ku bihano biherutse gufatirwa bamwe mu bayobozi ba M23 na FDLR, ndetse anavuga ku ngamba zikenewe kugira ngo amahoro agaruke mu karere.
Mu butumwa bwe, Maxime Prevot yagize ati: “U Bubiligi buremeranya rwose n’ubu buryo. Kuvana Ingabo z’u Rwanda (muri RDC) no gusenya FDLR bigomba kujyana nk’intambwe yihuse kandi y’ingenzi iganisha ku mahoro arambye.”
Aya magambo yahise akurura ibitekerezo byinshi mu nzego za politiki no mu baturage bo mu karere, bamwe bayafata nk’impinduka mu buryo u Bubiligi busanzwe burebamo ikibazo cya Congo n’umutekano w’akarere.
Prevot ntiyagarukiye aho gusa. Yanagaragaje ko nubwo hari ibibazo by’ubuzima rusange bikomeje guhangayikisha akarere birimo icyorezo cya Ebola, ikibazo cy’umutekano n’amahoro gikwiye guhabwa umwanya wa mbere.
Yashimangiye ko guhangana n’icyorezo cya Ebola bikwiye gukorwa nta nkomyi, ariko ko kubungabunga amahoro no kurengera abaturage b’abasivili byihutirwa kurusha mbere hose.
Icyakora, ibyo Prevot yavuze ntabwo byakiriwe kimwe n’impande zose. Hari bamwe mu banyapolitiki bakomoka muri Congo bakomeje kugaragaza kutabyumva neza no kubinenga.
Mu bagaragaje kutishimira ayo magambo harimo Lydia Mutyebele, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mudepitekazi akunze kumvikana agaragaza ibitekerezo byegereye ubutegetsi bwa Kinshasa ku bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Asubiza ubutumwa bwa Prevot, Lydia Mutyebele yagize ati: “Bwana minisitiri, ibi rero nibyo neza neza birakaza Abanyekongo benshi uyu munsi. Nta muntu urwanya gusenya imitwe yitwaje intwaro. Ariko se ni gute umuntu ashobora kunganya FDLR no kuhaba kw’Ingabo z’u Rwanda?”
Aya magambo yerekana uko hakomeje kubaho kutumvikana ku mizi y’ikibazo cy’umutekano muri Congo, aho bamwe bashimangira ko ikibazo nyamukuru ari imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, mu gihe abandi bibanda cyane ku ruhare rw’ibihugu byo mu karere.
Icyatumye ubutumwa bwa Prevot bukurura ibitekerezo byinshi ni uko bwakurikiye amagambo akomeye yari yatangajwe na Massad Boulos ku wa 5 Kamena. Uyu mujyanama wa Perezida Trump yavuze ko Amerika ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Boulos yagize ati: “Hashingiwe ku muhate ukomeje mu rwego rwo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’ibiyaga bigari, ubu Amerika yafatiye ibihano abayobozi bakuru ba M23 na FDLR kubera amarorerwa yakorewe abaturage ndetse no guhungabanya inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa DRC.”
Yakomeje ashimangira ko Amerika yiteguye gukomeza gufata izindi ngamba ku muntu uwo ari we wese cyangwa igihugu icyo ari cyo cyose cyabangamira inzira y’amahoro.
Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufata ingamba z’inyongera ku gihugu icyo ari cyo cyose, umuntu ku giti cye, cyangwa itsinda ribangamiye amahirwe y’amahoro mu karere, cyane cyane umuntu uwo ari we wese ubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ndetse n’inshingano zo kugera ku mahoro. Kugira ngo ibyo bigerweho, ingabo z’u Rwanda zigomba kurangiza kuva muri DRC nta yandi mananiza, kandi DRC igomba gusenya burundu FDLR.”
Iri jambo rya Boulos ni ryo ryakurikiwe n’iry’u Bubiligi ryerekana ko ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’Isi bitangiye kugaragaza ko ikibazo cya FDLR kidakwiye gutandukanywa n’ibiganiro birebana no kuvana Ingabo z’u Rwanda muri Congo.
Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko FDLR ari umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano warwo, rukavuga ko kuba ikomeje gukorera ku butaka bwa Congo ari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa mu buryo burambye.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bwakunze gusaba ko ikibazo cy’Ingabo z’u Rwanda ari cyo gihabwa umwanya wa mbere mu biganiro byose birebana n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu, amagambo ya Maxime Prevot agaragaza ko hari bamwe mu bayobozi mpuzamahanga batangiye gushyigikira igitekerezo cy’uko amahoro arambye atagerwaho hatitawe ku kibazo cya FDLR. Ibi bishobora gutuma ibiganiro biri kubera mu rwego mpuzamahanga byinjira mu cyiciro gishya, aho impande zose zisabwa gushyira mu bikorwa inshingano zazo kugira ngo umutekano ugaruke mu buryo burambye.
Mu gihe ibikorwa bya dipolomasi bikomeje hagati ya Kinshasa, Kigali n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, amaso menshi akomeje kureba niba amagambo ya Amerika n’u Bubiligi azakurikirwa n’ibikorwa bifatika bishobora gutuma ikibazo cya FDLR n’icy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo bibonerwa umuti urambye nyuma y’imyaka myinshi y’amakimbirane n’intambara.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

