Mazutu yazamutseho frw 722: Ibiribwa n’ibicuruzwa bigiye guhenda ku masoko y’u Rwanda? Ibyo Leta yakoze.

Abanyarwanda bashobora guhura n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa ku masoko mu minsi iri imbere nyuma y’aho igiciro cya mazutu cyiyongereye ku rwego rukomeye, nubwo Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zirimo nkunganire kugira ngo ibiciro by’ingendo rusange bikomeze kuguma ku rwego bisanzweho.

Ku wa 5 Kamena 2026, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 6 Kamena 2026 Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo. Muri ayo mavugurura mashya, litiro ya lisansi yagumye kuri Frw 2,938, mu gihe iya mazutu yavuye kuri Frw 2,205 ikagera kuri Frw 2,927, bivuze ko yiyongereyeho Frw 722.

Ni izamuka rifatwa nk’iridasanzwe mu gihe gito, cyane cyane ko ibiciro byaherukaga kuvugururwa ku wa 16 Mata 2026.

RURA yasobanuye ko iri zamuka rishingiye ku mpinduka zikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ariko rinashimangira ko Leta yafashe ingamba zo kugabanya ingaruka zaryo ku bukungu n’abaturage.

Mu itangazo ryayo, RURA yagize iti: “Ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko. Iyi nkunga igamije gufasha urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka zishobora kugera ku bukungu muri rusange.”

Nubwo abaturage bakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange batiteze kongererwa amafaranga y’urugendo, inzobere mu bukungu zigaragaza ko izamuka rya mazutu risanzwe rigira ingaruka zikomeye ku giciro cy’ibicuruzwa.

Mazutu ni yo ikoreshwa cyane n’amakamyo atwara ibicuruzwa ava ku mipaka, ku byambu no mu bice by’icyaro. Iyo igiciro cyayo cyiyongereye, amafaranga y’ubwikorezi na yo ariyongera, bikarangira abacuruzi bongereye ibiciro kugira ngo bishyure ayo mafaranga y’inyongera.

Ibi bivuze ko ibiribwa nk’umuceri, ifu, isukari, ibishyimbo, imboga n’imbuto kimwe n’ibindi bikoresho biva hanze cyangwa mu ntara bishobora kuzamuka ku masoko hirya no hino mu gihugu.

Nubwo bimeze bityo, RURA yemeje ko ibiciro by’ingendo z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bitazahinduka.

Urugendo rwo mu Mujyi wa Kigali ruzakomeza kubarirwa kuri Frw 59.28 ku kilometero, mu gihe ingendo zo mu ntara zizakomeza kubarirwa kuri Frw 41.58 ku kilometero.

RURA yagize iti: “Ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho nkunganire ingana na 18.5% kugira ngo ibiciro bitazamuka ku rwego byari kugeraho iyo hatabaho gutabarwa n’ubutegetsi bw’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko Leta izakomeza gushyira imbere inyungu z’abaturage no gukumira ko izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ribaremereza kurushaho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Kamena 2026, Dr Nsengiyumva yagize ati: “Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bitazamuka cyane ariko tuzanareba ku isoko uko bimeze. Ni icyemezo kiba cyafashwe mu bushishozi, tumaze kureba ibyo bintu byose.”

Yasobanuye ko iyo nkunganire itaza gushyirwaho, litiro imwe ya mazutu yari kugura Frw 3,581 aho kuguma kuri Frw 2,927.

Yavuze kandi ko Leta ikomeje gushora imari mu rwego rw’ubwikorezi rusange kugira ngo abaturage babone uburyo bwo kugabanya amafaranga bakoreshaga mu ngendo.

Ati: “Abitabiriye kugenda na bisi biyongereho 15% kandi tuzakomeza kugenda dushyiraho uburyo butuma bakomeza kuba benshi.”

Yatanze urugero rw’umugenzi ukora urugendo rwa Nyabugogo-Musanze, agaragaza ko iyo hatabaho nkunganire ya Leta yari kwishyura Frw 4,281, ariko ubu akaba yishyura Frw 3,821, bivuze ko Leta imwunganira Frw 460 kuri urwo rugendo.

Impamvu nyamukuru y’iri zamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga ifitanye isano n’intambara imaze amezi atatu hagati ya Amerika, Israel na Iran.

Iyo ntambara yatumye hafungwa Umuhora wa Hormuz, unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi. Gufungwa kwawo byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku masoko mpuzamahanga bizamuka cyane.

Ku wa 5 Kamena 2026, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kagurwaga hagati y’Amadolari ya Amerika 94 na 95, ibintu byakomeje gushyira igitutu ku bihugu byinshi bitumiza peteroli hanze, harimo n’u Rwanda.

Mu gihe ingendo rusange zakomeje kurindwa n’inkunga ya Leta, abasesenguzi b’ubukungu bagaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bishobora gukomeza kuzamuka mu gihe ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga bitagabanutse.

Ibi bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo guhaha bw’abaturage, cyane cyane ku miryango isanzwe ifite ubushobozi buke bwo kwihaza mu bikenerwa bya buri munsi.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izakomeza gukurikiranira hafi uko isoko mpuzamahanga rihagaze no gufata izindi ngamba zikenewe kugira ngo ubukungu bw’Igihugu n’imibereho y’abaturage bikomeze kurindwa muri ibi bihe by’umuvuduko ukomeje kugaragara ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui