Gen. Mutayomba yiciwe mu mirwano ikaze cyane imaze iminsi ibera muri Masisi. Urupfu rwe rwaciye igikuba muri RDC

Akarere ka Masisi ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gakomeje kuba isibaniro ry’imirwano ikomeye ihanganishije ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’uruhande rugizwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abarwanyi ba Wazalendo ndetse na FDLR, mu gihe abaturage bakomeje guhunga ari benshi bashaka ubuzima n’umutekano.

Iyi mirwano yongeye gufata indi ntera nyuma y’ibitero byatangijwe ku murongo wa Loashi–Burora, ahafatwa nk’ah’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare kubera ko hagenzura inzira nyinshi zihuza uduce dutandukanye twa Masisi.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko urusaku rw’amasasu n’ibisasu byatangiye kumvikana mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, ibintu byateye ubwoba bukomeye mu miryango myinshi. Bamwe bahise bafata icyemezo cyo guhungira mu bice bya Nyabiondo, abandi berekeza ahandi bakeka ko hari umutekano.

Amakuru ava hafi y’ahabereye imirwano agaragaza ko abarwanyi ba Wazalendo ari bo batangije ibitero ku birindiro bya AFC/M23 bakoresheje intwaro zitandukanye zirimo izoroheje n’iziremereye. Nyuma y’icyo gitero cya mbere, abarwanyi ba AFC/M23 bivugwa ko bihutiye kwisuganya maze batangira gusubiza inyuma ababateye, bituma imirwano ikomeza amasaha menshi.

Mu gihe impande zombi zikomeje guhatanira kugenzura ibice bifite akamaro ka gisirikare, ibikorwa by’ingendo hagati ya Masisi-Centre na Nyabiondo byarahagaze, naho abaturage bo mu duce twa Bukombo na Kisima bakomeza kwimuka ku bwinshi kubera impungenge z’umutekano.

Hagati muri aya makimbirane, hakomeje gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko General Mutayomba, umwe mu bayobozi bazwi mu ihuriro rya Wazalendo, yaba yaraguye muri iyi mirwano imaze iminsi ibera muri Masisi.

Aya makuru yakomeje kuvugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho bamwe mu bakoresha izo mbuga bavuga ko uwo musirikare yaba yarishwe mu mirwano iheruka kubera muri aka karere. Gusa kugeza igihe aya makuru yandikirwaga, nta rwego rwa gisirikare, urwa politiki cyangwa urundi rwego rwemewe rwari rwatangaza cyangwa rwemeza ku mugaragaro iby’ayo makuru.

Icyakora, impaka zakomeje kwiyongera nyuma y’uko Manzi Willy, Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, na we agarutse kuri ayo makuru ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, aho yagaragaje ko ayo makuru ari ukuri nk’uko yakomeje kubigarukaho mu butumwa bwe.

Iyi mirwano ikomeje kubera muri Masisi yongeye kwerekana ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigikomeye. Nubwo hari ibiganiro by’amahoro n’ubuhuza byagiye bitangizwa mu bihe bitandukanye, ibikorwa bya gisirikare biracyakomeje mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu nta mibare yemewe iratangazwa ku baguye cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano, ndetse n’uruhande rugenzura neza ahabereye imirwano ntiruramenyekana. Ikigaragara ni uko abaturage bakomeje kuba abahura n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara, zirimo guhunga, gutakaza ibyabo no kubaho mu bwoba bw’ejo hazaza hatazwi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui