Umugore winjiye mu mashyamba ya RDC agiye kuvana Gen Maj (Rtd) Rwarakabije muri FDLR atumwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Urugendo rwa Musabyemungu Anne Marie rwo kujya gushaka no gucyura umugabo we wari muri FDLR, nyuma akaza no gucyura Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije, ni rumwe mu nkuru zidasanzwe zaranze amateka y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’uko urugamba rwo kubohora igihugu ruyobowe n’Ingabo za RPA rurangiye, miliyoni 2 z’Abanyarwanda bahungiye muri Zaïre, igihugu cyaje guhinduka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri abo harimo Musabyemungu Anne Marie wari warageze mu nkambi z’impunzi ziri hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Mu 1996, igihe inkambi zatangiraga gusenywa kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda zitahuke zifatanye n’abandi kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside, Musabyemungu yafashe icyemezo cyo gutaha.

Icyakora, bamwe mu basirikare ba Ex-FAR n’Interahamwe banze gutaha. Ahubwo bakomeje kuguma mu mashyamba ya Congo, bizeye ko bazongera kwisuganya bagatera u Rwanda bakisubiza ubutegetsi. Nyuma baje gushinga umutwe wa FDLR mu mwaka wa 2000.

Muri uwo mutwe, umugabo wa Musabyemungu, Jérôme Ngendahimana wari ufite ipeti rya Colonel, yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mbere yo kugirirwa icyizere cyo kuyobora urwego rushinzwe ubutasi.

Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, Musabyemungu yavuze ko mu 2001 yumvise ko abarwanyi benshi ba FDLR bari bafatiwe ku rugamba bakazanwa i Mudende mu Karere ka Rubavu. Icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kujya kubasura no kubaganiriza.

Yagize ati: “Muri 2001 hari Abacengezi benshi bafashe bari i Mudende, bageraga ku 2000. Nditoranya njyayo, njya kubareba, ndavuga ‘Ndabazi, hari n’abo twiganye, abo twakoranye, n’abo twabanye mu nkambi, reka njye kubareba, mbasobanurire, mbigishe, mbabwire ko bagomba kuyoboka igihugu’… Numvaga ngize amahirwe noneho yo kubona abatafashwe bakiri mu mashyamba.”

I Mudende ni ho yahuriye na Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Nyuma yo kuganira, yamubwiye ko yumva ashobora kujya gushaka abandi bari bakiri mu mashyamba ya Congo, harimo n’umugabo we. Gen Kabarebe yaramwizeye, amuha uburenganzira bwo gutangira iyo gahunda.

Nyuma y’imyaka ibiri ategura neza uru rugendo, mu 2003 Musabyemungu yambutse Kivu yerekeza i Bukavu mbere yo gukomeza urugendo rw’amaguru mu mashyamba maremare ya Congo.

Akimara kugera mu birindiro bya FDLR, ntiyahise yizerwa. Yabanje gushyirwa hamwe n’abagore b’abarwanyi, ndetse bamwe mu bayobozi b’uwo mutwe batekereza kumwica bakeka ko yaba ari intasi.

Icyakora, Paul Rwarakabije wari uyoboye FDLR icyo gihe yamurinze.

Musabyemungu yagize ati: “Afande Rwarakabije yaramfashije mu by’ukuri. Yandindiye ubuzima, ntabwo yatumye mpfirayo. Ndamushimira kuko igihe cyose bamujyaniraga raporo yo kunyica, yaravugaga ati ‘Mube mumwihoreye, nzamwiyicira.’ Ubundi bibaye bikomeye cyane, aravuga ati ‘Ntabwo twamwica wenyine, mureke umugabo we aze, tuzabicane’. Yakoze uko ashoboye kugira ngo andinde.”

Nyuma y’urugendo rw’icyumweru rwamugejeje aho umugabo we yari aherereye, bombi babonye umwanya wo kuganira bari bonyine.

Musabyemungu yamubwiye ko icyamuzanye ari ukumucyura mu Rwanda kandi ko igihugu cyamwiteguye. Yamusobanuriye ko Gen Kabarebe yamusezeranyije amahoro n’umutekano.

Ngendahimana yabanje gushidikanya ariko amusaba kubanza kumarana iminsi itatu mu masengesho no kwiyiriza ubusa. Nyuma y’iyo minsi yemeye gutaha, nubwo yari agifite impungenge ko ashobora kwicirwa mu nzira cyangwa ageze mu Rwanda.

Urwo rugendo rwo gutaha rwabaye ururerure kandi rutoroshye. Mu Ukwakira 2003 bageze i Bukavu, bakomereza i Rusizi mbere yo kugera i Kigali.

Bakigera i Kigali nijoro, bakiriwe na Gen Kabarebe wabakiriye no mu rugo rwe.

Musabyemungu yavuze ati: “Hari nijoro kuko twageze i Kigali nijoro. Narabiriye pe! Narabiriye kuko numvaga mpamugejeje agihumeka.”

Ngendahimana amaze kugera mu Rwanda amahoro, Gen Kabarebe yahise ahamagara Paul Rwarakabije amumenyesha ko uwo bari bamaze gucyura yamaze kuhagera.

Icyo gihe ni bwo havutse undi mugambi mushya wo gucyura na Rwarakabije ubwe.

Musabyemungu yavuze ko Rwarakabije yamubwiye ko azataha ari uko amusanzeyo mu mashyamba hanyuma bakagarukana.

Yagize ati: “Yari yanze kuza mu by’ukuri. Aravuga ngo kereka ninjyayo. Ngo ningaruka aho ni bwo azaza. Ndabyemera, nsubirayo. Nasubiyeyo kumuzana. Ibyo kwicwa ntabwo nari nkibitekereza. Natekerezaga gusa ikizavamo.”

Yongeye kwinjira mu mashyamba ya Congo, ariko noneho nta mugabo we bari kumwe.

Yabisobanuye agira ati: “Kujya kuzana Rwarakabije rero ni byo byari binakomeye kuko mbere ho naravugaga ngo ndi kumwe n’umugabo wanjye, nibanyica baratwicana, ndamutegereje, wenda azananshyingura nasanga baranyishe. Ariko noneho ntabwo nari ndi kumwe na we. Noneho kugera mu birindiro bye, kugira ngo ahaguruke ni ho byari bikomeye.”

Mu Ugushyingo 2003, Musabyemungu yagejeje Paul Rwarakabije mu Rwanda. Yari kumwe n’abasirikare barenga 120, barimo abofisiye 12.

Yagize ati: “Twashyikiye i Rusizi, batwoherereza indege yo kudutwara kuko twari benshi. Twageze i Kanombe, dusanga abasirikare bakuru, abajenerali badutegereje.”

Gutaha kwa Rwarakabije n’abo basirikare byabaye igihombo gikomeye kuri FDLR. Bivugwa ko batahanye n’intwaro ndetse n’ibikoresho by’ingenzi byari mu cyicaro gikuru cy’uwo mutwe, ibintu byatumye ugira intege nke zikomeye kandi bikawugora kongera kwiyubaka.

Nyuma yo gutaha, Rwarakabije yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda, aza kuzamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Général Major mbere yo gusezererwa no kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora.

Na Jérôme Ngendahimana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda, aza gusezererwa afite ipeti rya Général Major.

Ku ruhande rwa Musabyemungu, yakomeje urugendo rw’uburezi n’iterambere rye bwite. Yarangije amashuri makuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akomereza amasomo mu rwego rwa gatatu rwa Kaminuza muri ULK.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2013 yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Inkuru ye ikomeje gufatwa nk’urugero rw’ubutwari, ukwihangana n’uruhare umuntu umwe ashobora kugira mu guhindura amateka y’abandi no kugira uruhare mu kubaka amahoro nyuma y’ibihe by’amakimbirane n’intambara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Musabyemungu Anne Marie yagaragaje ko ubutumwa bwo gucyura aba bajenerali bwari bukomeye cyane ariko ko yari afite icyizere.
Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije yatashye mu Ugushyingo 2003, atahana n’abandi barwanyi 120.
Gen Maj (Rtd) Jérôme Ngendahimana yatashye mu Rwanda mu Ukwakira 2003

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui