Dr. Denis Mukwege yibasiye Tshisekedi amushinja ubugambanyi bukomeye, anakomoza ku guhindura Itegeko Nshinga rya RDC

Impaka zishingiye ku hazaza h’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongeye gufata indi ntera nyuma y’aho Dr. Denis Mukwege, umwe mu banyapolitiki n’abaganga bazwi cyane muri iki gihugu, ashinje Perezida Félix Tshisekedi gukora icyo yise ubugambanyi bukomeye bushobora gusiga icyasha amateka y’igihugu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 30 Gicurasi 2026, Dr. Mukwege yagaragaje impungenge zikomeye ku mugambi uri kuvugwa wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Tshisekedi abone uburyo bwo gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda yemerewe n’itegeko.

Yagaragaje ko igihugu kiri mu bihe bikomeye birimo umutekano muke ukomeje kwibasira Intara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’icyorezo cya Ebola gikomeje gutera impungenge abaturage. Kuri we, gushyira imbere ibiganiro byo kongera manda y’umukuru w’igihugu aho gukemura ibyo bibazo ari ikimenyetso cy’uko inyungu za politiki zashyizwe imbere y’inyungu z’abaturage.

Dr. Mukwege yanenze bikomeye abagize Inteko Ishinga Amategeko bashyigikiye uwo mugambi, avuga ko bamwe muri bo basa n’abashyizwe imbere no gukomeza inyungu zabo bwite aho guharanira imibereho myiza y’abaturage babahagarariye.

Yavuze kandi ko bitangaje kubona bamwe mu badepite bakomoka mu turere twibasiwe cyane n’intambara, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’indwara ya Ebola bari mu bashyigikiye uyu mugambi. Muri abo yatanzeho urugero harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aimé Boji Sangara, ukomoka muri Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu magambo akakaye, Dr. Mukwege yagize ati: “UDPS yahoze ari icyitegererezo mu mpinduramatwara, yahindutse umucurabwenge w’ubugambanyi buganisha igihugu cyacu mu irimbukiro.”

Yakomeje asaba Perezida Tshisekedi kwitandukanya n’abamushishikariza gukomeza uwo mugambi, agaragaza ko amateka ashobora kuzamubaza uruhare rwe mu gihe yaba yemeye guhungabanya amahame y’ubutegetsi n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Yagize ati: “Bwana Perezida, nk’umugenga w’imikorere myiza y’inzego z’igihugu cyacu dukunda, irinde abagusingiza ku bw’inyungu zabo. Subira ku murongo mbere y’uko amateka agucira urubanza ku bugambanyi butababarirwa.”

Aya magambo aje nyuma y’uko mu ntangiriro za Gicurasi 2026 Perezida Félix Tshisekedi avuze ko hari gukorwa isesengura ry’uburyo Itegeko Nshinga ryavugururwa kugira ngo rijyane n’ibihe igihugu kirimo. Icyo gihe yanavuze ko naramuka asabwe n’abaturage gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda ye, yabyemera.

Aya magambo yahise asobanurwa na benshi nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kwiyamamariza indi manda cyangwa gushyigikira impinduka zamwemerera gukomeza kuyobora igihugu. Perezida Tshisekedi yanaciye amarenga ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2027 ashobora kutaba uko byari biteganyijwe mbere.

Bidatinze, bamwe mu badepite bamushyigikiye bateguye umushinga wa kamarampaka ugamije kuvugurura Itegeko Nshinga maze bawugeza mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyakora, abo mu ishyaka Ensemble riyobowe na Moïse Katumbi bahisemo kutitabira ibiganiro byawo, bagaragaza ko batemera inzira uwo mushinga urimo kunyuramo.

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ijwi ryo kwamagana uwo mugambi rikomeje kwiyongera. Abanyapolitiki barimo Martin Fayulu na Delly Sesanga batangaje ko biteguye gukoresha uburyo bwose bwa politiki n’ubukangurambaga kugira ngo bahagarike impinduka bashinja kuba zishobora guhungabanya demokarasi ya Congo.

Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza icyo cyifuzo, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ko ku wa 5 Kamena 2026 i Kinshasa hateganyijwe imyigaragambyo ikomeye izahuza abatemeranya n’umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Amashyaka arimo ECIDé ya Martin Fayulu na Ensemble ya Moïse Katumbi ni amwe mu yamaze gutangaza ko azayitabira.

Mu gihe impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga zikomeje gufata indi ntera, amaso y’abaturage ba Congo ndetse n’ay’umuryango mpuzamahanga akomeje kureba uko ubutegetsi bwa Tshisekedi buzitwara imbere y’igitutu gikomeje kwiyongera, mu gihe abatavuga rumwe na bwo bavuga ko ejo hazaza ha demokarasi y’igihugu hashobora kugenwa n’ibyemezo bizafatwa muri aya mezi ari imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Dr. Mukwege yatangaje ko bibabaje kuba Tshisekedi n’abamushyigikiye barajwe ishinga na manda ya gatatu kurusha ibibazo byugarije igihugu

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui