Ibyabaye ku mugabo wifuje kuryamana na Dj Ira uheruka guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira yongeye kuvuga ku buzima abakobwa bakora mu myidagaduro banyuramo, agaragaza uburyo hari bamwe bagifite imyumvire ibatesha agaciro ndetse bakabafata nk’abakobwa bicuruza kubera gusa akazi bakora.

Uyu murundikazi unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda uvanga imiziki akaba akunzwe mu Rwanda no mu karere yavuze ko hari umugabo wigeze kumusanga nyuma y’akazi amusaba ko batahana ndetse ko baryamana, ariko we akamubwira ko bidashoboka.

DJ Ira yavuze ko nubwo yamusubije mu buryo bwubashywe ko adashobora kubikora, uwo mugabo atigeze abyumva ahubwo yahisemo kumutegereza kugeza arangije akazi ke.

Yagize ati: “Hari umugabo wansabye ko dutahana nyuma y’akazi nkamubwira ko bidashoboka, ariko aranga abyumva ahubwo antegereza ndangije akazi.”

Uyu mukobwa yavuze ko ibintu byaje gufata indi ntera ubwo uwo mugabo yamukurikiranye mu modoka kugeza ageze iwe kugira ngo amenye aho atuye, ibintu yavuze ko biteye ubwoba kandi bikunze kuba kuri bamwe mu bakobwa bakorera mu myidagaduro cyangwa mu tubari.

DJ Ira yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko hari abantu benshi bafata abakobwa bakora muri uru rwego nk’abatari inyangamugayo, ibintu avuga ko bidakwiye kuko gukora mu myidagaduro bidahita bivuga ko umuntu yicuruza.

Yasabye abantu guhindura imyumvire no kubaha abakobwa bose bakora aka kazi, ashimangira ko benshi baba bashaka imibereho nk’abandi bose no kwiteza imbere.

Ati: “Benshi mu bakobwa bakora uyu mwuga baba bashaka imibereho no kwiteza imbere nk’abandi bose, ntabwo bikwiye ko basuzugurwa cyangwa ngo bahatirwe ibintu badashaka.”

Ibi DJ Ira abitangaje mu gihe amaze igihe ari mu bantu bakunze kuganirwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko asabye ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibintu byakuruye impaka ndende cyane cyane mu Barundi bamwe batabyakiriye neza.

DJ Ira yavuze ko atumva impamvu hari abakomeje kumwibasira kandi amaze igihe kinini yarafashe uwo mwanzuro ndetse yaranawuhawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: “Nyuma y’umwaka muracyababaye, muracyantuka, muracyantera ubwoba? Kugeza ubu sindumva ikibazo gihari ariko reka tuganire.”

Yakomeje avuga ko hari abantu batekereza ko yaba yarasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera igitutu cyangwa se atishimiye uwo mwanzuro, ariko ashimangira ko yabikoze abyishimiye kandi afite impamvu nyinshi.

Ati, “Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, nabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’ubwenegihugu nasabye.”

DJ Ira yavuze ko amategeko y’u Burundi yemera ubwenegihugu bubiri, bityo ko gusaba ubw’u Rwanda nta kibazo kirimo kuko byari no kuba kimwe no gusaba ubw’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Ati: “U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, gusaba ubw’u Rwanda ni nk’uko nari gusaba ubwa Amerika, Canada n’ahandi. Ariko kubera ko ari ubw’u Rwanda byabaye ibibazo.”

Uyu mukobwa yavuze ko impamvu nyamukuru zamuteye gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda zishingiye ku buryo rwamwakiriye ndetse rukamuha amahirwe yo kubaka izina rye mu mwuga wo kuvanga imiziki.

Ati: “DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora niho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo amaze kugeraho byinshi abikesha Imana n’u Rwanda, ndetse ko adatinya kubivuga ku mugaragaro.

Ati: “N’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwaho.”

DJ Ira yibukije abamunenga ko gusaba ubundi bwenegihugu bidasobanuye kwanga igihugu yavukiyemo, ahubwo ko ari uburenganzira bwe nk’umuturage.

Yanashimangiye ko ikibazo nyamukuru atari we ahubwo ari urwango bamwe bafitiye u Rwanda. Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’ukwezi kumwe gusa ahita abuhabwa.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui