AFC/M23 yatangiye gukoresha andi mayeri mashya itari isanganywe ku rugamba yazonze FARDC yigaruriye uduce tubiri tw’ingenzi

Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje guhangana n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa rigizwe na FARDC, Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, imirwano ikomeye yongeye kubura muri Teritwari ya Masisi, cyane cyane ku murongo wa Gasake, Kinigi na Kaniro, aho impande zombi zarwaniye umunsi wose.

Amakuru aturuka mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abakurikiranira hafi ibibera ku rugamba, avuga ko kugeza ku mugoroba wo kuri uwo munsi abarwanyi ba AFC/M23 bari bamaze kwisubiza uduce twa Gasake, Kinigi na Kaniro, aho FARDC yari yabanje kuvuga ko yamaze kuhafata.

Ni imirwano yabaye nyuma y’iminsi mike muri aka gace hagaragara ituze ry’agateganyo, ibintu byatumye abaturage benshi bari batangiye gusubira mu ngo zabo bongera guhunga.

Ku rundi ruhande, amakuru ava muri Katoyi aravuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ba Wazalendo bashoboye gufata Katoyi centre hamwe n’imidugudu iyikikije irimo Luke na Kasenyi.

Abaturage batuye muri ibyo bice bavuga ko urusaku rw’imbunda nini n’intoya rwumvikanye umunsi wose, ibintu byateye ubwoba abaturage benshi bahitamo guhungira mu bice bikingiye umutekano cyangwa mu mashyamba.

Bamwe mu batuye hafi ya Kinigi bavuga ko ibibazo by’ubuhunzi bikomeje gufata indi ntera kuko abaturage benshi batazi aho berekeza, mu gihe ibikorwa remezo byinshi byamaze gusenyuka kubera intambara imaze igihe muri ako karere.

Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Kivu gikomeje kuba ingorabahizi ku butegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane nyuma y’uko AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura no gukoresha uburyo bushya bw’intambara harimo n’ikoranabuhanga rya drones.

Mu yandi makuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, drone za AFC/M23 zashegeshe ihuriro rya FARDC n’abambari bayo mu bice bya Minembwe, cyane cyane muri Mikenke, muri Teritwari ya Mwenga ho muri Kivu y’Amajyepfo.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare benshi baryamye hasi nyuma y’ibitero bya drone, ndetse n’inyubako zasenyutse bikomeye nyuma yo kuraswaho n’izo ndege zitagira abapilote.

Aya mashusho bivugwa ko yafashwe n’abasirikare ba FARDC ubwabo nyuma y’ibi bitero, yerekanye ubukana bw’intambara iri kubera muri aka gace ndetse n’uburyo ikoranabuhanga rya drone rikomeje guhindura imiterere y’urugamba mu burasirazuba bwa Congo.

Mikenke, Gakenke, Kalingi n’utundi duce twa Minembwe bimaze iminsi bihindutse isibaniro ry’imirwano ikoresha drones, aho buri ruhande rushinja urundi gushyira abaturage mu kaga.

Nyuma y’ibi bitero, FARDC yasohoye itangazo yamagana ibyo yise “ibitero bya drone bikorwa n’ihuriro rya RDF/AFC-M23” mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.

Muri iryo tangazo, FARDC yavuze ko ibyo bitero “bikomeje guhungabanya umutekano no gushyira abaturage mu kaga”, inavuga ko iri gukomeza ibikorwa bya gisirikare bigamije kwisubiza ibice byose igenzurwa na AFC/M23.

Nubwo impande zombi zikomeje kuvuga ko ziri gutsinda ku rugamba, abaturage bo bakomeje kuba ibitambo by’iyi ntambara imaze imyaka myinshi, aho benshi bakomeje guhunga, abandi bagatakaza imitungo yabo, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’ubuvuzi bikomeza guhagarara muri byinshi mu bice byugarijwe n’intambara.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gukoresha drones muri uru rugamba bishobora kurushaho gukaza umurego w’intambara no kongera umubare w’abasivile bahura n’ingaruka zayo, cyane cyane mu duce dutuwe cyane n’abaturage.

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri Masisi na Minembwe, amaso y’abaturage ndetse n’umuryango mpuzamahanga akomeje kureba niba hazaboneka inzira ya dipolomasi ishobora guhagarika amaraso akomeje kumeneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui