Ijwi rikomeye ry’umufungwa uri muri Gereza Nkuru ya Mpimba mu Burundi ryakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nyuma y’uko yandikiye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, amusaba kuva mu magambo no mu marira ahubwo agafata ibyemezo bikemura akarengane kari mu butabera bw’icyo gihugu.
Uwo mufungwa yifashishije umuryango FOCODE kugira ngo ubutumwa bwe bugere kuri Perezida Ndayishimiye, amushimira uburyo aherutse gukora uruzinduko rutunguranye ku nyubako yororerwamo inkwavu iri muri Karusi, aho yiboneye ibibazo n’imikorere mibi bamwe mu bayobozi bamuhishaga.
Yagize ati: “Aho uherutse gusura mu buryo butunguranye ibikorwa byo kubaka ikigo cy’ubworozi bw’inkwavu i Karusi, wabonye uko abo mwahaye inshingano bakora. Ntabwo ari ho gusa, ahubwo wasuye n’ahandi henshi ubona ibyo abakwegereye baguhisha.”
Iyi mfungwa yavuze ko ibyo Perezida akora byo gusura ibikorwa atabanje kubimenyesha bifasha abaturage, kuko bimwereka ibitagenda neza ndetse bikamufasha kunyomoza raporo zimubwira ko ibintu byose ari byiza kandi abaturage bababaye.
Yakomeje yibutsa Perezida Ndayishimiye amagambo yavuze agitangira kuyobora u Burundi, aho yigeze gukoranya abakora mu rwego rw’ubutabera akaririra abaturage kubera akarengane bakorerwaga n’inkiko n’abashinjacyaha.
Ati: “Ubwo mwageraga ku butegetsi, mwigeze gukoranya abakora mu rwego rw’ubutabera murarira kubera akarengane Abarundi bahora bakorerwa n’ubutabera. Twabonye murize dutekereza ko ibintu bigiye guhinduka. Ariko nta cyahindutse.”
Iyi mfungwa yavuze ko abaturage benshi n’abafunzwe bari baragize icyizere ko ubutabera bugiye kuvugururwa, ariko imyaka ishize ikibazo cy’akarengane kikaba kigihari, cyane cyane muri gereza.
Mu butumwa bwe bwari bwuzuyemo agahinda n’ishavu, yasabye Perezida kuzatunguka muri Gereza Nkuru ya Mpimba, agahamagaza imfungwa zose, akanasaba abacamanza n’abashinjacyaha kwisobanura ku bibazo biri muri iyo gereza.
Yagize ati: “Umunsi umwe muzatunguke muri Gereza Nkuru ya Mpimba. Mubwire bahamagaze imfungwa zose. Musabe abashinzwe inkiko guhagarara ku ruhande rumwe. Ku rundi ruhande mushyire abafunzwe barangije ibihano byagenwe n’urukiko. Ku rundi ruhande mushyire abarekuwe by’agateganyo ariko bagikomeje gufungwa.”
Yakomeje asaba Perezida kubaza abashinjacyaha uburyo umuntu ashobora kurangiza igihano yahawe n’urukiko ariko agakomeza gufungwa, cyangwa se umuntu warekuwe by’agateganyo akaguma muri gereza.
Iyi mfungwa yavuze ko amarira y’abayobozi nta cyo amarira abaturage igihe nta bikorwa bifatika bikorwa.
Ati: “Guhagarara imbere y’abacamanza n’abashinjacyaha murira nta cyo bivuze. Ahubwo bo batangiye kuduseka. Icy’ingenzi ni uko mwagera aho abantu bababazwa n’akarengane mukavuga ko mubaririra. Nimuze hano mwirebere uko turenganywa. Ntidukeneye amarira, dukeneye ibikorwa. Ibyo ni byo byadukiza.”
Aya magambo yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko agaragaza uburakari n’umubabaro uri mu baturage benshi bavuga ko ubutabera bwo mu Burundi bukirimo ibibazo bikomeye birimo gufungwa igihe kirekire, kuburana bitinze no kudashyirwa mu bikorwa kw’imyanzuro y’inkiko.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na yo yakomeje kugaragaza impungenge ku mikorere y’inzego z’ubutabera mu Burundi, cyane cyane ku bibazo by’imfungwa zivuga ko zimaze imyaka myinshi zitaraburana cyangwa zarangije ibihano ariko zigakomeza gufungwa.
Gusura ibikorwa remezo n’abaturage mu buryo butunguranye ni bimwe Perezida Ndayishimiye yakunze gukora kuva yajyaho, ibintu bamwe bavuga ko bigaragaza ubushake bwo kumenya ibibazo abaturage bafite. Gusa hari abavuga ko ikibazo nyamukuru atari ukureba ibitagenda gusa, ahubwo ari ugufata ibyemezo bikomeye bihindura ubuzima bw’abaturage n’imikorere y’inzego za Leta.
Ubutumwa bw’iyi mfungwa bwongeye kuzamura ikibazo cy’ubutabera n’uburenganzira bw’imfungwa mu Burundi, mu gihe abaturage benshi bakomeje gutegereza impinduka zifatika aho gutangarizwa amagambo meza gusa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

