Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya zo kuyobora Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, zizwi nka The Eastern Africa Standby Force (EASF), mu muhango wabereye i Kampala muri Uganda, aho yasimbuye Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ya Uganda kiri i Mbuya ku wa Gatatu, witabirwa n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’umutekano no mu nzego za gisirikare zo mu karere.
Brig Gen Ronald Rwivanga yari yarahawe izi nshingano mu mpera z’umwaka ushize, ariko ibikorwa bye byagombaga gutangira muri uku kwezi kwa Gicurasi. Ibiro bye bikuru bizaba biherereye i Nairobi muri Kenya, aho ibikorwa bya EASF bikorera.
Umuhango wo guhererekanya ububasha wayobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inama y’Abaminisitiri ruyobora EASF, Jacob Marksons Oboth, washimye Brig Gen Paul Kahuria Njema ku kazi yakoze mu gihe yari amaze kuri uwo mwanya.
Yavuze ko uyu musirikare wa Uganda yagize uruhare rukomeye mu gutuma EASF irushaho kugira imiyoborere ihamye ndetse no gucunga umutungo mu buryo bunoze kandi buboneye.
Jacob Marksons Oboth yasabye Brig Gen Ronald Rwivanga gukomeza kubakira ku byagezweho, anavuga ko uru rwego rukwiye gukomeza kwiyubaka no kwihaza mu mikoro kugira ngo rushobore kurangiza neza inshingano zarwo zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.
Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo kwakira izi nshingano, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko azayobora EASF ashyira imbere gukorera mu mucyo, ubunyamwuga n’imikoranire ihamye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Yagize ati: “Nzashyira imbere gukorera mu mucyo n’ubunyamwuga, tunakomeze imikoranire hagati y’inzego z’uyu muryango ndetse n’akarere muri rusange mu kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bibazo bibangamiye ikiremwamuntu.”
Yakomeje avuga ko EASF izakomeza kugira uruhare mu gutabara ibihugu byo mu karere mu bihe bikomeye by’imyuzure, ibiza n’indwara z’ibyorezo bikomeje guhungabanya imibereho y’abaturage.
Ati: “EASF izakomeza gushyigikira ibihugu no kubiba hafi mu bihe bigoranye by’ibiza, imyuzure n’indwara z’ibyorezo.”
Brig Gen Ronald Rwivanga yari asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, inshingano yari amazeho kuva mu mwaka wa 2020. Mbere yaho yari yarabaye Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, aho yagize uruhare mu gutanga amahugurwa no gutegura abasirikare mu nzego zitandukanye.
Kujya kwe kuyobora EASF bifatwa nk’intambwe ikomeye ku Rwanda no ku gisirikare cyarwo, cyane cyane mu gihe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibiza ndetse n’ibibazo by’ubutabazi bwihuse.
EASF ni umwe mu mitwe y’akarere igamije gutabara aho rukomeye no gufasha ibihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya ibibazo by’umutekano no gutanga ubutabazi mu bihe by’ibiza.
Ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango no kongera ubushobozi bwo gutabara bwitezweho kuzaba imwe mu ntego nyamukuru za Brig Gen Ronald Rwivanga muri manda ye nshya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

