Guverinoma ya RDC yabonye intwaro nshya idasanzwe iri kwifashisha mu kwigarurira umujyi wa Goma.

Ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongeye gukurura impaka zikomeye hagati ya Leta y’i Kinshasa n’ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gihe abantu barenga 131 bamaze guhitanwa na Ebola mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, ikibazo cy’ubuzima cyatangiye kuvangwamo amagambo ya politiki, ibirego n’ukutumvikana ku ruhare rw’impande zitandukanye mu guhangana n’iki cyorezo.

Tariki ya 18 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko abantu barenga 510 bakekwaho kuba baranduye Ebola muri Bunia, mu gihe abarenga 131 bari bamaze guhitanwa n’iki cyorezo gikomeje guteza impungenge mu gihugu no mu karere.

Ni mu gihe AFC/M23 yatangaje ko kugeza tariki ya 17 Gicurasi, umuntu umwe gusa ari we wari umaze kwemezwa ko yanduye Ebola mu Mujyi wa Goma hashingiwe ku bipimo 27 byakorewe muri laboratwari y’igihugu iri muri uwo mujyi.

Icyakora, amagambo yavuzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ni yo yakajije ubushyamirane hagati y’impande zombi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 19 Gicurasi, Muyaya yavuze ko kugira ngo Ebola ikumirwe neza muri Goma, bisaba ko “Abanyarwanda n’abo bakoresha bava ku butaka bwacu.”

Iyo mvugo isanzwe ikoreshwa n’ubutegetsi bwa RDC mu gushinja u Rwanda gufasha AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo, birimo Umujyi wa Goma.

Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ibyo birego, ivuga ko nta ruhare ifite mu ntambara cyangwa ibikorwa bya gisirikare biri kubera muri RDC. Kigali ishimangira ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kigomba gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.

Nyuma y’ayo magambo ya Muyaya, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yasohoye itangazo rikomeye yamagana ibyo yise “gukoresha ikibazo cy’ubuzima nk’igikoresho cya politiki n’igisirikare.”

Nangaa yavuze ko Ebola idakwiye kuvangwamo inyungu za politiki cyangwa ibikorwa bya gisirikare, kuko ari ikibazo gihangayikishije abaturage bose nta kurobanura.

Yagize ati: “Ikibazo cy’icyorezo ntikigomba guhuzwa na politiki. Ntikiba cyitaye ku mipaka, ku bari ku rugamba, ntikigira politiki kibogamiraho. Uyu munsi cyagaragaye i Goma na Bunia, ejo gishobora kugera muri Uvira, Kalemie, Kinshasa cyangwa mu kindi gice cy’igihugu mu gihe hatafatwa ingamba zihuse, zikomeye, zihuriweho kandi zidashingiye ku nyungu za politiki.”

Uyu munyapolitiki yongeye gushinja Leta y’i Kinshasa kutita ku buryo bukwiye ikibazo cya Ebola, agaragaza ko yanze gutera inkunga laboratwari nkuru y’igihugu, INRB, kugira ngo ibashe gukora neza inshingano zayo mu gukurikirana no gupima iki cyorezo.

Nangaa yavuze kandi ko ubuzima bw’Abanye-Congo budakwiye guhindurwa intwaro ya politiki cyangwa uburyo bwo gushaka kwisubiza ibice bitakiri mu maboko ya Leta.

Ati: “AFC/M23 iraburira Leta ya Kinshasa ku kwifashisha ikibazo cy’ubuzima gihari nk’urwitwazo rwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare n’ibitero ku basivili batuye i Goma no mu bice bihana imbibi. Iri huriro ntirizihanganira igerageza iryo ari ryo ryose rigamije kwifashisha ikibazo cy’ubuzima mu nyungu z’umutekano, igisirikare cyangwa politiki.”

Yakomeje asaba Leta ya RDC guhagarika ibyo yise icengezamatwara n’ibirego bidafitiye abaturage akamaro mu gihe Ebola iri gutwara ubuzima bw’Abanye-Congo benshi.

Ati: “Ubuzima bw’abaturage bugomba gushyirwa imbere y’inyungu za politiki. Hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo Ebola ihagarikwe mbere y’uko ikwira mu gihugu hose.”

Ibi bibaye mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ko icyorezo cya Ebola gishobora gukwira mu mijyi minini irimo Goma, Uvira, Bukavu, Kalemie ndetse na Kinshasa, bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu n’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.

Abasesenguzi bavuga ko kuvanga ikibazo cy’ubuzima n’intambara ya politiki bishobora gutuma abaturage batakaza icyizere mu butumwa bw’ubuzima rusange, bikabangamira ibikorwa byo gukumira no kuvura ibyorezo nka Ebola.

Mu myaka yashize, RDC yagiye ihura n’ibyorezo byinshi bya Ebola byahitanye abantu ibihumbi, cyane cyane mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, aho umutekano muke n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byagiye bibangamira ibikorwa by’abaganga n’imiryango mpuzamahanga.

Kuri ubu, ikibazo cya Ebola cyongeye gushyira RDC mu bihe bikomeye, mu gihe impande za politiki n’iza gisirikare zikomeje guterana amagambo ku cyakorwa kugira ngo iki cyorezo gihagarare.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui