Amerika yahiye ubwoba bwinshi cyane mu gihe u Rwanda rwafunze indi mipaka ibiri yarwo

Ubwoba bw’icyorezo cya Ebola bukomeje gukwira mu karere k’Ibiyaga Bigari nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda byongeye kugaragaramo iyi ndwara yica vuba, ibintu byatumye u Rwanda rukaza ingamba zikomeye zo gukumira ko yinjira ku butaka bwarwo.

Mu Karere ka Rusizi, imipaka ibiri ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukaza ubwirinzi no kugabanya ibyago by’ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ni icyemezo cyafashwe mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze mu bihugu bituranyi, cyane cyane nyuma y’uko Umujyi wa Goma ugaragayemo umurwayi mushya wa Ebola.

Ibikorwa byo gukaza ubwirinzi ku mipaka byatangiriye mu Karere ka Rubavu, aho kuva mu gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2026, bamwe mu bambukiranya umupaka batangiye gukorerwa igenzura rikomeye ndetse hari aho ibikorwa by’ubucuruzi byadindijwe.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho ubwandu bwa Ebola imbere mu gihugu, ariko ishimangira ko igihugu kiri maso.

MINISANTE yavuze iti: “Nta muntu wanduye Ebola wagaragaye mu Rwanda. Nk’uburyo bwo kwirinda, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gupima no kwitwararika ku mupaka wa RDC.”

Iyi minisiteri yasobanuye ko amatsinda y’inzobere mu rwego rw’ubuzima yashyizwe ku mipaka ndetse uburyo bwo kugenzura bukaba bwarakajijwe kugira ngo haramutse hagaragaye umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara, ahite atahurwa kandi yitabweho hakiri kare.

MINISANTE kandi yavuze ko izakomeza gukorana n’inzego zitandukanye zo mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ubuzima bw’Abaturarwanda bukomeze kurindwa.

Iki cyorezo cyongeye gutera impungenge nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ritangaje ko Ebola yongeye kwiyongera muri RDC no muri Uganda. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko abantu barenga 300 bamaze kwandura mu gihe 88 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.

Ku wa 17 Gicurasi 2026, Umujyi wa Goma na wo wagaragayemo umurwayi wa Ebola. Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya RDC gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, Jean Jacques Muyembe.

Prof Muyembe yavuze ko uwo murwayi ari umugore w’umugabo uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia, ibintu byakomeje kuzamura impungenge ko icyorezo gishobora gukwira mu mijyi minini y’Uburasirazuba bwa RDC.

Amakuru y’inzego z’ubuzima agaragaza ko ubwoko bwa Ebola buri gukwirakwira ubu ari ubwa Bundibugyo, bumaze gutera impungenge kubera ko kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byihariye biraboneka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Jean Kaseya, aherutse kuvuga ko “umwihariko wa Ebola ya Bundibugyo ari uko nta muti cyangwa urukingo byayo bihari.”

Kuva mu 1976, RDC imaze kwibasirwa n’ubwoko butandukanye bwa Ebola burimo ubwiswe Zaïre, ubwa Sudani ndetse n’ubu bwa Bundibugyo. OMS ivuga ko muri rusange Ebola ishobora guhitana hafi 50% by’abayanduye, nubwo rimwe na rimwe icyo gipimo cyagiye kizamuka cyangwa kikamanuka hagati ya 25% na 90%.

Nubwo iyi ndwara izwiho kwica vuba, inzego z’ubuzima zisobanura ko iyo umurwayi avuwe hakiri kare, bishobora gutuma arokoka.

Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zatangiye kugaragaza impungenge zikomeye ku baturage bazo bari muri RDC, cyane cyane mu Ntara ya Ituri ahatangiriye iki cyorezo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 17 Gicurasi 2026, Umuyobozi muri CDC ya Amerika ushinzwe gukurikirana Ebola, Satish K. Pillai, yabajijwe niba hari Abanyamerika bashobora kuba baranduye, ariko yirinda kubyemeza cyangwa kubihakana.

Yagize ati: “CDC n’ibiro byayo muri kiriya gihugu biri gukorana n’abafatanyabikorwa b’inzego mpuzamahanga na Ambasade kugira ngo dukurikirane ikibazo cyose n’ibikenewe. Ni ikibazo gihinduka cyane, bityo icyo navuga aka kanya ni uko tuzakomeza kugikurikirana.”

Ubwo yari yongeye kubazwa niba koko hari Abanyamerika bakekwaho ubwandu, Dr. Pillai yasubije ati: “Rero navuga ko tutaganira cyangwa ngo tuvuge ku makuru bwite y’abantu. Leta ya Amerika niba ifite andi makuru igomba kubasangiza, tuzakomeza kuyabasangiza.”

Mbere y’iki kiganiro, CDC yari yatangaje ko iri gufasha abafatanyabikorwa bayo mu gutegura uburyo bwo “gucyura umubare muto w’Abanyamerika bagizweho ingaruka zitaziguye n’iki cyorezo.”

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko muri abo harimo umuryango wakoreraga ibikorwa by’ubutabazi mu Ntara ya Ituri, mu gihe STAT News yatangaje ko hari nibura Umunyamerika umwe wagaragaje ibimenyetso bya Ebola, bityo hakaba hari gushakwa uburyo bwihuse bwo kumukura muri RDC.

Amakuru ava mu nzego za Amerika avuga ko hari ibiganiro biri gukorwa byo kujyana abo bantu mu kigo cya gisirikare cya Amerika kiri mu Budage kugira ngo bashyirwe mu kato ndetse basuzumwe neza mbere yo gufatirwa indi myanzuro.

Urupfu rwa mbere rwatewe na Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo rwabaye muri Mata 2026, ariko amakuru yarwo aza kwemezwa nyuma y’igihe, ibintu byatumye icyorezo gikomeza gukwira mbere y’uko hafatwa ingamba zihamye.

Mu gihe ibihugu byo mu karere bikomeje gushyira imbaraga mu gukaza ingamba zo gukumira Ebola, impungenge zikomeje kuba nyinshi ku mipaka ihuza RDC n’ibihugu bituranye, cyane cyane ahanyura abantu benshi buri munsi barimo abacuruzi, abanyeshuri n’abakozi bambukiranya imipaka.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui