Impaka zikomeye zakurikiye ikiganiro cyatambutse kuri YouTube ya Mama Urwagasabo TV zatumye hongera kubyuka ikiganiro kimaze igihe mu Rwanda kijyanye n’imikoreshereze y’indimi z’amahanga mu butumwa bwa leta n’uburyo abaturage basanzwe babasha gusobanukirwa amakuru abafataho icyemezo.
Byatangiye nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ubutumwa ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakwirakwije ibihuha ku byari byavugiwe mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya.
Ibyo byakurikiwe n’ikiganiro cyasesenguwe n’abanyamakuru ba Mama Urwagasabo TV, barimo Mutesi Scovia, bagaragaza ibyo bise kutumvikana neza kw’amagambo ya Minisitiri.
Nyuma y’icyo kiganiro, ibintu byafashe indi ntera ubwo Minisitiri Nduhungirehe yandikaga ubutumwa burebure ku rubuga X, yahoze ari Twitter, anenga uburyo ikiganiro cyasesenguye inyandiko ye yanditse mu gifaransa.
Yagize ati: “Madamu @ScoviaMutesi, iki kiganiro cyanyu kiratera urujijo mu banyarwanda. Inyandiko yanjye yanditse mu rurimi rwumvikana. Ubutaha muzashake umunyamakuru uvuga neza igifaransa, asemure inyandiko nk’iyi uko bikwiye, mbere y’uko muyiganiraho. Nibiba ngombwa muzambaze.”
Yakomeje asobanura ko hari ukwitiranya ibikorwa bibiri byabereye i Nairobi, aho yavuze ko igitaramo cya Africa Forward Summit ntaho cyari gihuriye n’inama y’abakuru b’ibihugu.
Ati: “Ikindi kandi, igitaramo cya Africa Forward Summit i Nairobi ntaho cyari gihuriye n’Inama y’Abakuru b’ibihugu, kuko cyabaye inama irangiye. Ntabwo rero wasaba Sherrie Silver wagiteguye ngo aze yemeze ibyo nanditse ku nama y’Abakuru b’ibihugu. Ntiyari ahari!”
Minisitiri Nduhungirehe yanasoje ashimangira ko abaturage bakurikira Mama Urwagasabo TV bakwiye guhabwa amakuru asobanutse kandi atabashyira mu rujijo.
Ati: “Abanyarwanda bakurikira Mama Urwagasabo TV bakeneye rwose amakuru atomoye, yumvikana, atabatera urujijo, cyane cyane iyo mushingiye ku nyandiko zanditse mu ndimi z’amahanga.”
Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira Minisitiri bavuga ko abanyamakuru bagomba kubanza gusobanukirwa neza inyandiko ziri mu gifaransa cyangwa icyongereza mbere yo kuzisesengura.
Hari abandi ariko bahise bashyigikira Mutesi Scovia bavuga ko ikibazo gikomeye kiri mu kuba ubutumwa bwinshi bwa minisiteri n’izindi nzego za leta busohoka mu ndimi z’amahanga abaturage benshi bo mu byaro cyangwa abafite amashuri make batumva neza.
Scovia yari yabanje kunenga uburyo abayobozi benshi bakoresha icyongereza n’igifaransa gusa ku mbuga nkoranyambaga no mu matangazo ya leta, asaba ko hajya hakoreshwa cyane Ikinyarwanda kugira ngo amakuru agere kuri bose.
Yatanze urugero rw’abaturage bo mu bice nk’i Kiyombe, i Mushubati cyangwa i Kinigi, avuga ko abo bantu ari Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kumenya amakuru abareba ariko akenshi bakaba batazi izo ndimi z’amahanga.
Iyi mpaka zahise zihinduka ikiganiro kigari ku ruhare rw’itangazamakuru, diplomasi n’uburenganzira bw’umuturage bwo guhabwa amakuru yumva.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko Minisitiri Nduhungirehe ari umwe mu bayobozi b’u Rwanda bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga kandi bahita basubiza vuba abanenga cyangwa abakwirakwiza ibyo babona nk’amakuru atuzuye. Hari abamushima bavuga ko ibi bituma amakuru ahita akosorwa mu gihe habayeho kwitiranya ibintu.
Ku rundi ruhande, hari ababona ko uburyo abayobozi n’abanyamakuru basigaye bateranira amagambo ku mbuga nkoranyambaga bushobora gutuma abaturage batakariza icyizere impande zombi, cyane cyane iyo ibiganiro bihindutse intambara y’amagambo aho kuba uburyo bwo gusobanurira abaturage.
Hari kandi abashimangira ko ururimi rwa dipolomasi mpuzamahanga rukunze gukoresha cyane icyongereza n’igifaransa kuko ari zo ndimi ziganjemo mu nama mpuzamahanga, inyandiko za leta n’itumanaho hagati y’ibihugu. Gusa abandi bakavuga ko ibyo bitagombye gukuraho inshingano yo gusobanurira abaturage ibintu mu Kinyarwanda cyoroshye kandi cyumvikana.
Izi mpaka kandi zongeye kwerekana imbaraga imbuga nkoranyambaga zimaze kugira muri politiki n’itangazamakuru mu Rwanda, aho ubutumwa bumwe bushobora guteza impaka mu gihugu hose mu masaha make gusa.
Nubwo impaka zakomeje gufata indi ntera, hari benshi basabye impande zombi gushyira imbere gutanga amakuru asobanutse no kubaha inshingano za buri ruhande, aho abanyamakuru bagomba gukora igenzura ryimbitse mbere yo gutangaza amakuru, na leta ikarushaho kwegera abaturage ikoresheje ururimi benshi bumva.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


