Tshisekedi yageze i Nairobi agamije kwibasira u Rwanda, ariko akomwa mu nkokora. Uko umugambi we wapfubye.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugaragaza ubushake bwo gukoresha amahuriro mpuzamahanga mu gushinja u Rwanda ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’igihugu cye, ariko urugendo rwe rutunguranye i Nairobi muri Kenya ntirwashoboye gutanga umusaruro wari witezwe n’ubutegetsi bwe.

Ku wa 12 Gicurasi 2026, ubwo inama ya Afurika n’u Bufaransa yari igeze ku munsi wayo wa nyuma i Nairobi, Tshisekedi yahise ava muri Uganda aho yari yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, afata indege yihuse yerekeza muri Kenya.

Icyo cyemezo cyatunguye benshi bari bakurikiye ibikorwa by’irahira rya Museveni, kuko bari biteze ko Perezida wa RDC asubira i Kinshasa nk’abandi bakuru b’ibihugu bari bitabiriye uwo muhango.

Kumva ko Tshisekedi yagiye i Nairobi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko yashakaga ko inama ya Afurika n’u Bufaransa itarangira atongeye gushyira imbere ibirego igihugu cye kimaze igihe gishinja u Rwanda.

Umuvugizi wa Perezida wa RDC, Tina Salama, yahise atangaza ko Tshisekedi atagiye muri Kenya “kwivovota”, ahubwo ko yari agiye gusaba amahanga guhagarika guceceka ku bibazo RDC ivuga ko bimaze imyaka isaga 30 bikorwa “kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda.”

Nyuma y’iminsi ibiri iyi nama isojwe, ku wa 14 Gicurasi 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa RDC, Farah Muamba Kayowa, yongeye gushimangira uwo murongo, avuga ko igihugu cye cyitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa kandi ko cyasabye amahanga kudakomeza kurebera ubwicanyi bumaze imyaka 30 “bukorwa kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda.”

Icyakora, ibyo byatangajwe na Kinshasa byahise bivuguruzwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari i Nairobi witabiriye ibiganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri.

Nduhungirehe yavuze ko RDC itigeze yitabira ibiganiro by’ingenzi byabereye muri iyo nama, ku buryo itari kubona aho itangira ubutumwa bwo gushinja u Rwanda nk’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabivuze.

Yagize ati: “Habaye ikiganiro cya (1) ku nganda zitangiza ibidukikije no ku mavugurura ku ikoreshwa ry’ingufu, (2) ku mavugurura y’inzego mpuzamahanga z’imari na (3) ku mahoro n’umutekano. Byari ibiganiro nyunguranabitekerezo kandi byiza, abakuru b’ibihugu babigiramo uruhare.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko muri ibyo biganiro byose, umwanya wagenewe RDC wagumye urimo ubusa, ibintu byatanze ishusho y’uko urugendo rwa Tshisekedi rwageze i Nairobi rutabashije gukurikiza gahunda yari iteganyijwe.

Ati: “Ariko muri ibi biganiro bitatu byose, umwanya wa RDC warimo ubusa! Kubera iyo mpamvu, Kinshasa ntiyashoboye kugira icyo ‘isaba’ cyangwa ngo igire uwo ishinja i Nairobi, ihitamo kwerekana by’ikimenyetso gusa ko Perezida yitabiriye ubwo inama yarangiraga.”

Aya magambo ya Nduhungirehe yatumye havuka ibibazo byinshi ku buryo ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwateguye uru rugendo ndetse no ku ntego nyakuri Perezida Tshisekedi yari afite ubwo yihutiraga kuva muri Uganda yerekeza muri Kenya.

Abasesenguzi ba politiki y’akarere bavuga ko mu myaka yashize, ubuyobozi bwa RDC bwagiye bukoresha inama mpuzamahanga nk’urubuga rwo gushinja u Rwanda uruhare mu bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane ibijyanye n’umutwe wa AFC/M23.

U Rwanda rwagiye rwamagana ibyo birego inshuro nyinshi, rugasobanura ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gifite inkomoko mu miyoborere mibi n’icyuho cya politiki, imibereho n’ubukungu cyatumye imitwe yitwaje intwaro ivuka ikanakorera mu bwisanzure muri icyo gihugu.

Kigali kandi ikomeza kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abahoze ari abasirikare ba Ex-FAR n’Interahamwe, ukomeje gukorera mu burasirazuba bwa RDC ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko aba barwanyi bahawe ubuhungiro kuva ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ndetse ko bagiye bakomeza gufashwa n’ubutegetsi butandukanye bwagiye buyobora RDC nyuma ye.

Kigali ivuga kandi ko kugeza ubu FDLR igihabwa ubufasha n’ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo ibikoresho n’ubufatanye bwa gisirikare mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23, ibintu u Rwanda rufata nk’ihungabanya rikomeye ry’umutekano warwo.

Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye ku rwego rw’akarere, aho ibiganiro by’amahoro biyobowe n’ibihugu bitandukanye bikomeje gushaka umuti urambye hagati ya Kinshasa n’abarwanya ubutegetsi bwayo.

Nubwo Tshisekedi yagerageje gukoresha urubuga rw’inama ya Afurika n’u Bufaransa mu kongera gushyira igitutu ku Rwanda, uko kutaboneka kw’intumwa za RDC mu biganiro nyamukuru kwatumye umugambi we usa n’uwapfubye mbere y’uko ugira icyo ugeraho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui