Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kuvugwamo impinduka zikomeye mu buyobozi bwa gisirikare n’inzego z’ubutasi, mu gihe imirwano ikaze ikomeje gufata indi ntera mu misozi ya Minembwe na Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bavuga ko bakomeje kugabwaho ibitero bikomeye bikorwa n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Aya makuru aje nyuma y’aho AFC/M23 itangaje impinduka nshya mu buyobozi bwayo zirimo guha imyanya ikomeye bamwe mu bayobozi ba Twirwaneho, ibintu benshi mu basesenguzi bafata nk’intambwe nshya mu gushimangira ubufatanye hagati ya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.
Colonel Kamasa Ndakize Welcome, wari usanzwe ari umuvugizi wa Twirwaneho, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubutasi muri AFC/M23, asimbuye Colonel John Imani Nzenze wari usanzwe ayoboye uru rwego rw’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare by’iri huriro.
Nyuma yo gukurwa muri izo nshingano, Col. Nzenze yoherejwe muri Teritwari ya Walikale, agace gafatwa nk’ingenzi cyane mu mayeri y’urugamba kubera amabuye y’agaciro n’imihanda ihuza ibice byinshi byo muri Kivu.
Impinduka zakozwe no mu buyobozi bwa diviziyo zitandukanye za AFC/M23. Diviziyo ya Mbere ikorera mu bice bya Lubero, Rutshuru na Nyiragongo yashyizwe mu maboko ya Gen. de Brigade Boduin Ngaruye, Diviziyo ya Kabiri ikorera Masisi ihabwa Gen. de Brigade Justin Gacheri Musanga, mu gihe Diviziyo ya Gatatu iyobowe na Gen. de Brigade Byamungu.
Mu zindi mpinduka zikomeye, ubuyobozi bwa Sud-Kivu na Minembwe bwahawe Gen. de Brigade Charles Sematama wa Twirwaneho, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko Twirwaneho ikomeje kugira uruhare runini mu miyoborere ya AFC/M23.
Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka zigamije guhuza ibikorwa bya gisirikare kuva muri Nord-Kivu kugera muri Sud-Kivu no gushyiraho ubutasi bumwe buhuriweho hagati ya AFC/M23 na Twirwaneho.
Hari kandi abavuga ko gushyira Col. Kamasa mu buyobozi bw’ubutasi bifite aho bihuriye n’uburyo AFC/M23 iri kugerageza guhangana n’ibitero bya drones ndetse n’ubutasi bwo mu kirere bukomeje kuvugwa ku ruhande rwa FARDC.
Izi mpinduka kandi zikurikiye amahugurwa yiswe “Uongozi Bora” AFC/M23 yakoze muri Mata 2026 agamije kuvugurura imikorere y’inzego za gisirikare n’ubuyobozi bw’iri huriro.
Mu gihe izi mpinduka zari zikomeje kuvugwa, imirwano yongeye kubura mu bice byinshi bya Minembwe na Mulenge.
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, guhera saa moya za mu gitondo kugeza nimugoroba, uturere twa Kalingi, Bidegu n’inkengero zatwo twagabweho ibitero bikomeye byakozwe n’ingabo z’ihuriro rya Leta ya Kinshasa zifashishije abasirikare bo ku butaka, imbunda nini ndetse na drones za kamikaze zo mu bwoko bwa KT-6.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, iri huriro ryavuze ko ibyo bitero “byibasiye abaturage b’abasivili, bihitana ubuzima, bitera guhunga ku bwinshi, bisenya amazu n’ibindi bintu.”
AFC/M23 yongeye gushinja ubuyobozi bwa Kinshasa gukomeza ibikorwa by’intambara no kurenga ku byo bwiyemeje.
Iri tangazo ryagize riti: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje nkana politiki yabwo yo guhonyora amasezerano n’ibyo bwiyemeje, kubera kwizera kurindwa no guceceka no gushyigikirwa n’Umuryango Mpuzamahanga.”
Iryo huriro ryakomeje rivuga ko “uku kudahana gukomeye gutera gukomeza gutera ibisasu, ubwicanyi, n’ubugizi bwa nabi bwinshi bikorerwa abaturage b’abasivili bo mu burasirazuba bwa DRC.”
Bukeye bwaho ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, indi mirwano ikomeye yongeye kuvugwa mu bice bya Kalingi, Gakenke, Bidegu na Rugezi.
Nk’uko byatangajwe na AFC/M23, “Kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Gicurasi 2026, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero simusiga byibasiye uturere dutuwe cyane twa Kalingi, Gakenke, Bidegu, na Rugezi muri Minembwe, hakoreshejwe ingabo zo ku butaka, imbunda nini, drones za kamikaze na KT-6 n’indege z’indwanyi za Sukhoi-25.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko indege zitagira abadereva za CH-4 zakomeje kugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
AFC/M23 yagize iti: “Kugeza ubu, indege zitagira abadereva za CH-4 zirimo ziraguruka kandi zigenzura uduce dutuwe cyane twa Masisi, Rutshuru, na Kalehe…”
Abaturage bo mu misozi ya Mulenge bavuga ko ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR ryagabye ibitero ku bice bituwemo n’Abanyamulenge harimo Mikenke, Kalingi, Bidegu na Kalongi.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bahise batabara abaturage no kugerageza gukumira ibyo bitero.
Hari amakuru avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryasubijwe inyuma mu bice bimwe nyuma yo guhura n’imbaraga za Twirwaneho.
Iyi mirwano yongeye gukaza impungenge ku mutekano w’Abanyamulenge batuye mu Minembwe no mu misozi ya Mulenge, ahamaze imyaka myinshi havugwa ibibazo by’umutekano, amakimbirane ashingiye ku moko, ubutaka ndetse n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Abaturage bavuga ko ibikorwa by’intambara bimaze imyaka irenga icumi byarateje ubwicanyi, guhunga kw’abaturage no gusenyuka kw’ubukungu bw’akarere.
Ubworozi bw’inka bufatwa nk’inkingi y’ubukungu bw’Abanyamulenge bwahuye n’igihombo gikomeye, aho amakuru avuga ko inka zibarirwa mu bihumbi byinshi zanyazwe muri iyi myaka yose y’imvururu.
Hari abaturage bashinja bamwe mu basirikare ba FARDC, abarwanyi ba Wazalendo na FDLR kugira uruhare muri ubwo bujura bw’amatungo, nubwo izo mpande zitigeze zemera ibyo birego.
Ku ruhande rwa Leta ya Perezida Félix Tshisekedi, ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje kuvuga ko ibikorwa bya gisirikare bikorwa hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro no kugarura ububasha bwa Leta mu gihugu hose.
Ariko abatavuga rumwe na Leta ndetse n’abashyigikiye abaturage b’Abanyamulenge bavuga ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe.
Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ibiganiro bya politiki n’uburyo burambye bwo gukemura ikibazo cy’umutekano mu Minembwe no mu burasirazuba bwa RDC muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

