Urubanza ruregwamo umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwakomeje gukurura amarangamutima n’impaka mu bakurikiranira hafi umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cy’imyaka itanu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda.
Ni urubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, aho Ndahiro aregwa ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame umushoramari Ndayisenga Materne.
Ibyo birego byaturutse ku nkuru Ndahiro yakoze mu 2024 ikanyura kuri BTN TV, yavugaga ku bikorwa byo gusiza ikibanza biri mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, aho abaturage bavugaga ko ibikorwa by’umushoramari byari byafunze inzira rusange ndetse bikanashyira inzu zabo mu manga. Iyo nkuru yanavugaga ko hari aho ubutaka bwa Leta bwaba bwarafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma y’itangazwa ry’iyo nkuru, habaye ibiganiro bibiri kuri televiziyo zitandukanye byagarukaga kuri icyo kibazo, aho Ndahiro yitabiriye nk’umusesenguzi n’umunyamakuru wakoze inkuru y’ibanze. Ubushinjacyaha bwavuze ko muri ibyo biganiro no muri iyo nkuru harimo amagambo bwafashe nk’ayatutse umushoramari, harimo aho yagereranyijwe n’“ifuku”, “inkirabuheri” ndetse n’“inkebebe”.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ayo magambo ndetse n’amakuru yatangajwe byagize uruhare mu gusebya no kwangiza isura ya Ndayisenga Materne mu maso y’abantu, cyane cyane kuko byanyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Bwavuze ko “ibyakozwe binyuze mu itangazamakuru byagize ingaruka ku cyubahiro n’ubucuruzi bw’uregwa”, busaba ko Ndahiro ahamywa ibyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse agatanga ihazabu ya miliyoni 1.200.000 Frw.
Ubwunganizi bwa Ndahiro bwo bwahakanye ibyo birego byose, buvuga ko amakuru yatangajwe yari agamije gukora akazi k’itangazamakuru no kugeza amakuru ku baturage ku kibazo cyari cyaragaragajwe n’abaturage ubwabo.
Ndahiro yabwiye urukiko ko yakoze inkuru mu buryo bwa kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’impande zitandukanye zirimo abaturage, ubuyobozi ndetse na Ndayisenga ubwe. Yavuze kandi ko inkuru yanyuze mu nzira zisanzwe zo gutunganywa no gusuzumwa muri BTN TV mbere yo gutangazwa.
Mu kwiregura kwe, yavuze ko “mu myaka 15 maze mu mwuga w’itangazamakuru ntashobora gutuka umuntu,” asobanura ko amagambo yose yashinjwe atari aye ahubwo ko yari amagambo yavuzwe n’abaturage cyangwa asesengurwa n’abanyamakuru mu biganiro byakurikiyeho.
Yongeyeho ko niba hari amakosa y’umwuga yabayeho, ikibazo cyari gikwiye kujyanwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, aho kujyanwa mu nkiko z’inshinjabyaha.
Me Kalisa Kevin Alphonse wunganira Ndahiro yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bidakomeye kuko byakusanyijwe mu buryo bwo gufata uduce duto tw’amagambo twakuwe mu nkuru no mu biganiro bitandukanye.
Yabwiye urukiko ko nyuma y’uko Ndayisenga aciwe amande ya miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda kubera ibibazo byagaragajwe muri iyo nkuru, yahise atangira kuvuga ko “agiye kugenda kuri Ndahiro”, ibintu ubwunganizi bwafashe nk’ikimenyetso cy’uko uru rubanza rushobora kuba rufite intego yo gucecekesha umunyamakuru.
Me Kalisa yanavuze ko hari bamwe mu banyamaboko basigaye “bibasira abanyamakuru aho kujya kubarega muri RMC,” ashimangira ko ibi bishobora gushyira igitutu ku mwuga w’itangazamakuru no ku bwisanzure bwo gutangaza amakuru.
Ku ruhande rw’abunganira Ndayisenga Materne, bo bavuze ko ikibazo atari inkuru ubwayo ahubwo ko ari uburyo amakuru yatangajwemo n’imvugo zakoreshejwe. Bavuze ko mu byo Ndahiro yatangaje harimo ibice icyenda bumva bigize ibyaha bihanishwa amategeko.
Banahakanye amakuru yavugaga ko umukiliya wabo yaciwe amande ya miliyoni icyenda kubera iyo dosiye, bavuga ahubwo ko ibikorwa bye byahagaze kubera ko icyangombwa cyo kubaka yari afite cyari cyararangiye.
Abunganizi b’uruhande rwa Ndayisenga kandi bavuze ko ibikorwa bya Ndahiro byagize ingaruka ku cyubahiro n’ubucuruzi bw’umukiliya wabo, basaba ko mu gihe yahamwa n’ibyaha yazatanga indishyi ya miliyoni 1,2 Frw nk’ikimenyetso cy’ibyangiritse.
Ndahiro yavuze ko kubona umuntu uvuga ko yahombejwe n’amakuru yatangajwe ariko agasaba indishyi zingana na miliyoni 1,2 Frw ari ikimenyetso cy’uko hari umugambi wo gutera ubwoba itangazamakuru.
Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa cyane n’abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abaharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, cyane cyane kubera impaka rwazamuye ku mbibi ziri hagati y’uburenganzira bwo gutangaza amakuru no kurengera icyubahiro cy’abandi.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki ya 12 Kamena 2026 saa munani z’umugoroba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


