Amagambo yuzuye agahinda n’amarira yavugiwe mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Karere ka Rubavu, ubwo umurokotse Jenoside, Niyigena Drocella, yasangizaga abantu ubuzima bukomeye yanyuzemo mu 1994, harimo n’igihe yirukanwaga ku rusengero yari yahungiyemo asaba ubufasha.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’itorero Angilikani, barimo Musenyeri wa Diyosezi ya Kivu, Habimana Augustin, abapasiteri batandukanye, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhamya bwa Niyigena bwakoze benshi ku mutima, cyane cyane ubwo yasobanuraga uburyo yageze ku rusengero rwa Paruwasi ya Shwemu mu Karere ka Rubavu, yizeye kuhakirira nk’ahantu h’Imana, ariko agasohorwamo n’uwari Pasiteri waho, Semuhirwa Lazard.
Niyigena yavuze ko icyo gihe yari afite imyaka 10 gusa, yiruka ahunga Interahamwe n’abicanyi bari bamaze kwica benshi mu bo mu muryango we.
Ati: “Nahungiye ku itorero Angilikani Paruwasi ya Shwemu nsaba Pasiteri kumfungurira urusengero nkihishamo, aranyirukana ngo ngende, ibi byatumye nanga iri torero ubuzima bwanjye.”
Aya magambo yatumye benshi bitabiriye uwo muhango barira, kubera uburyo agaragaza ubuzima bugoye abarokotse Jenoside banyuzemo, cyane cyane abari bizeye ko amadini n’abayobozi bayo byari kubabera ubuhungiro.
Niyigena yavuze ko nyuma yo kwirukanwa ku rusengero, yakomeje kubaho mu buryo bw’igitangaza, agenda yihisha mu bihuru no mu misozi, atazi niba ari bukire cyangwa ari bupfe.
Yavuze ko yamaze iminsi myinshi arara mu gihuru, aza kugobokwa n’umubyeyi wari inshuti y’umuryango we, wamwikoreje imboga kugira ngo amwambutse mu ibanga amugeze i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho yaje kurokokera.
Ubwo ubuhamya bwe bwari bumaze kurangira, habaye ibintu byakoze benshi ku mutima, kuko Musenyeri Habimana Augustin hamwe n’abapasiteri bari kumwe bahise bahamagara Niyigena imbere y’imbaga, barapfukama basaba imbabazi ku byakozwe na mugenzi wabo.
Musenyeri Habimana yavuze ko ibyo Pasiteri Semuhirwa Lazard yakoze bidakwiye umushumba w’abakirisitu, kandi ko byasize icyasha ku Itorero Angilikani.
Ati: “Yahungiye ku rusengero rw’Abangilikani yanga kubakingurira arabirukana. Umwungeri w’Intama wabaye Ikirura, ibi bintu bituma ubu Pasiteri bwacu butsindwa, yaramugabuye ngo nagende apfe, kandi ubwo yabikoreye n’abandi, yanga kubahisha barapfa, kuvuga ko wanze idini ry’Abangilikani birakwiriye, kuko ntituri abo gukundwa. Twarakwishe Imana ni yo yakurokoye, nta gikundiro dufite. Duhagaze mu cyuho ku bwa Pasiteri Lazard, tugusabye imbabazi twese.”
Aya magambo ya Musenyeri Habimana yasize bamwe bananirwa kwifata amarira atemba, kubera uburyo yemeye ku mugaragaro uruhare bamwe mu bihayimana bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa uburyo bananiwe kurinda abo bashinzwe kuyobora.
Abapasiteri bari kumwe na Musenyeri nabo bapfukamye basaba imbabazi, bagaragaza ko ibyo uwo mupasiteri yakoze bitari bikwiye kuranga abantu bavuga ubutumwa bw’Imana.
Musenyeri Habimana yanenze cyane imyitwarire yaranze bamwe mu bakirisitu n’abashumba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko biteye isoni kubona abantu basenganaga bahindukirana bakicana.
Yagize ati: “Biragayitse kuba hari abakirisitu badukiriye bagenzi babo basenganaga bakabica n’abashumba bishe intama zabo.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe n’abicanyi gusa, ahubwo ko hari aho yatijwe umurindi n’abihayimana bamwe bakoresheje ubutumwa bugamije guhembera urwango.
Ati: “Jenoside yatijwe umurindi n’abihayimana bavugaga ko Inkotanyi nizifata igihugu bazasimburwa n’Abatutsi, ndetse hari n’aho babeshyaga ko Abatutsi batanzwe n’Imana.”
Yavuze ko ayo magambo yabibaga urwango mu baturage, bigatuma bamwe bumva ko kwica Abatutsi ari ibintu byemewe cyangwa bishyigikiwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, nawe yavuze ko hari abantu benshi Jenoside yasize baratakaje icyizere cy’amadini kubera ibyo babonye mu gihe bari bakeneye ubufasha.
Ati: “Kwanga idini ufite ishingiro, kuko haracyari abakirisitu mu myambaro, ariko mu migirire bigatandukana, kuko baba batitandukanyije n’ikibi, ni nayo mpamvu hari benshi banze amadini kubera ibyo babonye, kandi byose byaturutse ku miyoborere mibi.”
Meya Mulindwa yavuze ko ubukirisitu nyabwo bugomba kujyana n’ubunyarwanda n’ubumuntu, anenga cyane Pasiteri Lazard wanze kurengera Abatutsi bari bamuhungiyeho.
Yibukije abakirisitu ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda zirimo ubumuntu, gufashanya no kurengera abari mu kaga.
Amakuru yamenyekanye nyuma y’uyu muhango avuga ko Pasiteri Semuhirwa Lazard, wari uyoboye Paruwasi ya Shwemu mu 1994, nawe yaje guhunga igihugu mu 1998 ubwo hari intambara y’abacengezi. Kuri ubu bivugwa ko atuye mu Mujyi wa Goma aho yashinze itorero rya “Eglise Episcopale”.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


