Isi yose yakangutse itunguwe n’icyemezo gikomeye cyafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gushyira hanze amabanga akomeye yari amaze imyaka myinshi avugwaho mu ibanga rikomeye, ajyanye n’ibintu biguruka mu kirere bitazwi inkomoko yabyo, bizwi nka UFOs [Unidentified Flying Objects].
Ku wa 8 Gicurasi 2026, igisirikare cya Amerika cyanditse amateka mashya nyuma yo gushyira ahagaragara inyandiko, amashusho n’amafoto byari byarabitswe mu bubiko bw’ibanga bw’inzego zikomeye zirimo FBI, NASA, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ndetse n’igisirikare cy’iki gihugu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’itegeko ryatanzwe na Perezida Donald Trump ryo kureka guhisha aya makuru, mu rwego rwo “gushyira ukuri kose hanze” ku bintu byamaze imyaka myinshi bivugwaho byinshi ariko bidafitiwe ibisobanuro bihamye.
White House yavuze ko iyi ari “intambwe itarigeze iterwa n’indi guverinoma iyo ariyo yose mu zabayeho muri Amerika ku bijyanye no gukorera mu mucyo.”
Aya mabanga yashyizwe hanze biciye ku rubuga rushya rwihariye rwashyiriweho gutangazwaho inyandiko n’amadosiye byari byarahishwe imyaka myinshi.
Icyiciro cya mbere cyashyizwe hanze kigizwe n’inyandiko 120, amashusho 28 n’amafoto 14. Bimwe muri ibyo byafatiwe mu butumwa bwa Apollo 17 bwageze ku Kwezi, aho hari amashusho agaragaza ibintu bidasanzwe byabonetse mu isanzure.
Amakuru yashyizwe hanze agaragaza ko ibyo bintu bitabonetse muri Amerika gusa, ahubwo byagiye bigaragara no mu bice bitandukanye by’Isi.
Mu Buyapani, hari amashusho yerekana ikintu cyagaragaye mu kirere gifite ishusho nk’iy’umupira w’amaguru. Hari kandi amakuru agaragaza ko ibyo bintu byabonetse mu Bugereki, mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no muri Afurika.
Icyakomeje gutungura benshi ni uko Amerika yemeye ko kugeza ubu itarabasha gusobanura neza ibyo bintu ibyo ari byo.
Inyandiko zashyizwe hanze zigaragaza ko igisirikare cya Amerika cyabonye ibintu bifite umuvuduko n’ikoranabuhanga ridasanzwe, ariko kikaba kitaramenya inkomoko yabyo cyangwa uburyo bikora.
Ni ibintu byahise bitera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga, aho benshi batangiye kwibaza niba Amerika yaba yemeye ko hari ibivejuru cyangwa ibiremwa byo ku yindi mibumbe byigeze kugera ku Isi.
Gusa Amerika ntiyigeze ivuga ko ibyo bintu ari ibivejuru.
Icyo iki gihugu cyemeje ni uko “mu kirere cy’Isi hagiye hagaragara ibintu biguruka bifite ikoranabuhanga n’umuvuduko bidasanzwe, igisirikare kitarabasha gusobanura.”
Abasesenguzi bavuga ko kuba ibintu bitazwi bitavuze ko ari ibiva ku yindi mibumbe. Bashimangira ko bishobora kuba ari ikoranabuhanga ry’ibihugu bikomeye byaba biri gukora ubushakashatsi bw’ibanga cyangwa se ibintu kamere abantu batarasobanukirwa neza.
Hari n’abemeza ko kuba aya makuru ashyizwe hanze bishobora kuba biri mu rwego rwo gutegura abantu kwakira ukuri gushobora kuzamenyekana mu gihe kiri imbere, mu gihe abandi bavuga ko Amerika ishobora kuba ishaka ubufasha bw’abahanga bigenga kugira ngo basuzume ayo mashusho n’izo nyandiko.
Mu byatangajwe n’igisirikare cya Amerika, cyavuze ko impamvu nyamukuru yo gushyira aya mabanga hanze ari uko “Amerika yananiwe kumenya neza ibyo bintu ibyo ari byo, inkomoko yabyo n’icyo bisobanuye.”
Ni ubwa mbere igihugu gikomeye nka Amerika cyemeye ku mugaragaro ko hari ibintu byagiye bigaragara mu kirere cy’Isi bikayobera inzego za gisirikare n’ubutasi.
Abahanga mu bumenyi bw’isanzure bavuga ko iki cyemezo gishobora gutuma ubushakashatsi kuri UFOs bufata indi ntera, cyane cyane ko ubu abaturage basanzwe n’abahanga bigenga bahawe amahirwe yo gusuzuma ayo makuru.
Amerika yavuze ko izi nyandiko 162 ari intangiriro gusa, kuko hari andi madosiye abarirwa muri za miliyoni akiri gusuzumwa mbere yo gushyirwa hanze.
Byemejwe ko ibindi byiciro by’aya mabanga bizagenda bitangazwa uko igihe kizagenda kiba kinini, kugeza igihe amakuru yose azwi n’igisirikare kuri ibyo bintu azashyirwa ku mugaragaro.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

