Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, gikomeje kuba ingingo ishyushye mu biganiro bya politiki, aho Leta ya Kinshasa n’ishyaka riri ku butegetsi bakomeje gusaba ko hafatwa izindi ngamba zikomeye, mu gihe uruhande rwa Kabila rwo rugaragaza ko rwatangiye gutekereza inzira z’amategeko zo kwiregura.
Ibi byongeye kugarukwaho cyane ku wa 4 Gicurasi i Kinshasa, mu gikorwa cyateguwe n’ishyaka UDPS riyoboye igihugu, aho abayoboke baryo bakoze urugendo bagaragaza ko bashyigikiye ibihano Amerika iherutse gufatira Kabila.
Muri icyo gikorwa, Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Augustin Kabuya, yemeje ko batagarukiye ku gushyigikira ibyo bihano gusa, ahubwo ko banasabye Perezida wa Amerika, Donald Trump, gufata indi ntambwe irenzeho.
Yagize ati: “Mu myigaragambyo twakoze, twanasabye ubuyobozi bwa Amerika, by’umwihariko Perezida Donald Trump, kureba niba ubuyobozi bw’icyo gihugu bwatanga impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Joseph Kabila.”
Ibi bisabwe nyuma y’uko ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika itangaje ko yafatiye Kabila ibihano birimo kumubuza kujya i Washington no gufatira imitungo yose yaba afite muri icyo gihugu.
Impamvu nyamukuru yatanzwe ni uko akekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa RDC, abinyujije mu bufasha aha ihuriro rya AFC/M23.
Amerika kandi yagaragaje ko imwe mu mpamvu yashingiyeho ari uko kuva muri Gicurasi 2025, Kabila yaba atuye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, ndetse ko yanagerageje guhuza imbaraga za politiki zigamije gukura ku butegetsi Perezida Félix Tshisekedi.
Ku rundi ruhande, Joseph Kabila ntiyemeye ibi birego ndetse yamaganye ibihano yafatiwe, abinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bye ku wa 30 Mata. Iri tangazo ryasobanuye ko ibyo byemezo bishingiye ku mpamvu za politiki zidafite gihamya.
Rivuga riti: “Icyemezo cya Amerika kiratangaje cyane kuko gishingiyee ku murongo wa Leta ya Kinshasa yananiwe kugaragaza ibimenyetso byibura bike by’ibirego yamushinje mu butabera bw’igisirikare cya Congo, nubwo ari yo ibugenzura.”
Ibiro bya Kabila byanagaragaje ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yashyize imbere ubumwe bw’Abanye-Congo, agarura amahoro ndetse akanagira uruhare mu kubaka igihugu no guteza imbere umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Byibukije kandi ko ari we wenyine wavuye ku butegetsi mu mahoro, ibintu bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi bushingiye ku mahame ya demokarasi.
Nubwo bimeze bityo, uruhande rwa Kabila rwatangaje ko rutazemera kuguma mu ruhande rw’ubwugarizi gusa, ahubwo ko rushobora kwifashisha inzira z’amategeko kugira ngo rwamagane ibyo bihano.
Iri tangazo ryagize riti: “Perezida Joseph Kabila afite uburenganzira bwo gusaba abanyamategeko be gufata ingamba z’amategeko zigamije guhagarika icyemezo yafatiwe, gusaba ibimenyetso bigenzuwe bigaragaza icyashingiweho, kurinda icyubahiro cye, amateka ye n’uruhare afite mu mutekano wa RDC.”
Ibi bije byiyongera ku yindi dosiye iremereye Kabila ashinjwa imbere mu gihugu, aho muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwa RDC rwamukatiye igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu. Gusa na byo yabiteye utwatsi, agaragaza ko nta kimenyetso na kimwe byari bishingiyeho.
Mu rwego rwa politiki, ibi byose byashyizeho umurongo mushya w’impaka hagati ya Leta iriho n’abashyigikiye Kabila, aho buri ruhande rukomeje gushimangira ukuri kwarwo. Leta ya Kinshasa ikomeza gushinja Kabila uruhare mu mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu, mu gihe we n’abamushyigikiye bavuga ko ari gushakirwa urwitwazo rwa politiki.
Icyakora, abasesenguzi bagaragaza ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire ya RDC n’amahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no ku buryo ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu bizakemurwa.
Mu gihe Leta ya Kinshasa isaba ko Kabila yashyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, uruhande rwe rwo rukomeje gushimangira ko igisubizo kirambye kiri mu biganiro bya politiki bidaheza, bigahuza Abanye-Congo bose, aho bavuga ko ari bwo buryo bwonyine bushobora kugarura amahoro arambye mu gihugu no mu karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

