Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyizwe mu kato by’igihe gito nyuma y’ibikorwa bikomeye byo kurasana ryabereye hafi yabyo, aho umuntu witwaje intwaro yarashwe n’inzego z’umutekano mu masaha yo ku mugoroba.
Urwego rushinzwe kurinda Perezida wa America, U.S. Secret Service, rwemeje ko uyu muntu yarashwe nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano ku muhanda wegereye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Ibi byabaye ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa ku isaha y’i Washington, ibintu byahise bituma hafatwa ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w’aho hantu hafatwa nk’ingenzi cyane mu gihugu.
Nk’uko byasobanuwe na Matthew Quinn, Umuyobozi wungirije w’uru rwego, yavuze ko umwe mu bashinzwe umutekano yabonye umuntu ufite intwaro, agahita atangira kumukurikira. Icyo gihe ngo uwo muntu ntiyigeze yitaba ahubwo yahise afata icyemezo cyo kwiruka, ari na ko arasa ku bashinzwe umutekano.
Quinn yagize ati uwo muntu “yatangiye kwiruka ari na ko arasa ku bashinzwe umutekano”, ibintu byahise bituma nabo bamurasa kugira ngo bamubuze gukomeza guteza ibyago. Nubwo yarashwe agakomereka, kugeza ubu ntiharamenyekana inshuro yarashweho cyangwa umubare w’abashinzwe umutekano bamurashe.
Uru rusaku rw’amasasu rwagize ingaruka ku bandi bantu bari hafi aho, aho umwe mu bakomeretse ari umwana utaragira imyaka y’ubukure.
Vito Maggiolo, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubutabazi bwihuse i Washington DC, yavuze ko uyu mwana yakomerekeye mu masasu yanyuranagamo, bikekwa ko ari ayarashwe n’uwari witwaje intwaro.
Maggiolo yavuze ko “inzego z’ubutabazi zajyanye kwa muganga umugabo wakomeretse ndetse n’undi muntu bigaragara ko ataragira imyaka y’ubukure,” aho bose bahise bitabwaho n’abaganga.
Ibi byabaye mu gihe imodoka zari zitwaye Visi Perezida wa America zari zimaze kunyura muri uwo muhanda, na we yari azirimo mbere gato y’uko kurasana gutangira. Ibi byatumye habaho impungenge zikomeye ku mutekano w’abayobozi bakuru, nubwo nta muyobozi n’umwe wagize icyo aba.
Kugeza ubu, iperereza ku cyari kigambiriwe n’uyu muntu riracyakomeje, kuko nta makuru arambuye aramenyekana ku mpamvu yamuteye kugaba igitero nk’iki hafi y’aharinzwe cyane mu gihugu.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe gito habaye indi nkuru iteye impungenge, aho umugabo witwa Cole Tomas Allen yarashe ku bari bitabiriye umuhango wo gusangira na Perezida Donald Trump, akavuga ko amuziza kuba ari umuntu “usambanya abana”. Uyu Allen yaje gufatwa ari muzima, ubu akaba akurikiranwa n’ubutabera.
Ibi bikorwa byombi byatumye inzego z’umutekano muri Amerika zongera gukaza ingamba, cyane cyane ku hantu hafatwa nk’ingenzi mu gihugu, mu rwego rwo gukumira ibindi byago byashoboka no kurinda ubuzima bw’abaturage n’abayobozi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



