Perezida wa Nigeria yahinduye gahunda y’uruzinduko ruzamugeza i Kigali

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yahinduye umunsi yari ateganyijeho gutangira uruzinduko rw’ingenzi ruzamugeza mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Kenya n’u Rwanda, aho azitabira inama zikomeye ku rwego mpuzamahanga zigaruka ku ikoranabuhanga, inovasiyo n’ishoramari.

Amakuru y’ihinduka ry’iyi gahunda yatangajwe n’umujyanama we wihariye mu bijyanye n’itangazamakuru, Bayo Onanuga, abinyujije ku rubuga rwa X.

Yagize ati “Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu wateganyaga gutangira uruzinduko rwe ku wa 2 Gicurasi 2026, yarwimuriye kuri iki Cyumweru tariki 3 Gicurasi.”

Ibi byaje bihindura ubutumwa yari yabanje gutangaza ku wa 1 Gicurasi 2026, aho yari yavuze ko “Perezida Tinubu azahaguruka i Abuja ku wa 2 Gicurasi yerekeza mu ruzinduko azagirira mu bihugu birimo u Bufaransa, Kenya n’u Rwanda, aho azaba yitabiriye inama zo ku rwego mpuzamahanga ziga ku ikoranabuhanga, inovasiyo ndetse n’ishoramari.”

Nk’uko byatangajwe, uru ruzinduko ruzatangirira mu gihugu cy’u Bufaransa, mbere y’uko Perezida Tinubu akomereza muri Kenya.

Muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, azitabira inama ihuza Afurika n’u Bufaransa, izaba ku matariki ya 11 na 12 Gicurasi 2026, igamije kongerera imbaraga ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’iterambere rirambye.

Nyuma y’iyi nama, biteganyijwe ko azahita yerekeza mu Rwanda, aho azitabira inama izwi nka Africa CEO Forum. Iyi nama izabera i Kigali, mu nyubako ya Kigali Convention Centre, ku matariki ya 14 na 15 Gicurasi 2026.

Iyi forumu ni imwe mu nama zikomeye ku mugabane wa Afurika, ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari, abanyapolitike n’abandi bafata ibyemezo bikomeye mu bukungu.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abarenga 2.500 baturutse hirya no hino ku Isi, bagamije kuganira ku mahirwe y’ishoramari, ubufatanye no guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Uruzinduko rwa Perezida Tinubu ruje mu gihe Afurika iri gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo byihuse ku bibazo by’ubukungu n’iterambere, aho ibihugu byinshi biri kwibanda ku ikoranabuhanga n’udushya nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.

Kuba u Rwanda ruzakira iyi nama bikomeje kugaragaza umwanya warwo nk’ihuriro ry’inama mpuzamahanga n’ishoramari, ndetse n’uruhare rwiyongera mu gukurura abayobozi n’abashoramari baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Uruzinduko rwa Perezida Tinubu rero rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira umubano wa Nigeria n’ibindi bihugu bya Afurika, by’umwihariko u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bukungu n’iterambere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui