Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano ikaze ihanganishije ingabo za leta n’abarwanyi bo mu mutwe wa CRP, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage ndetse no ku mibereho yabo ya buri munsi.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare agaragaza ko abarwanyi 14 bo mu mutwe wa Convention pour la révolution populaire (CRP) uyobowe na Thomas Lubanga Dyilo bishwe n’ingabo za FARDC mu mirwano yabereye mu duce dutandukanye twa Djugu, hafi y’inkombe z’ikiyaga cya Albert.
Iyo mirwano yabereye mu midugudu irimo Nyamamba, Café Jôo, Gobi na Gbii, aho bivugwa ko ingabo za leta zagabye ibitero bigamije gusenya burundu uwo mutwe witwaje intwaro.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Ituri, Jules Ngongo Tshikudi, yemeje ayo makuru, anasobanura ko muri ibyo bikorwa hafashwe n’abandi barwanyi bane, bakaba bagiye kubazwa ku byaha bakekwaho.
Mu magambo ye yagize ati: “Kuva twatangira ibikorwa bya gisirikare, abarwanyi 14 bo mu mutwe wa CRP barishwe mu buryo bwa kinyamwuga, naho 4 barafatwa.”
“Kuri ubu bagiye kugarurwa aho ibikorwa bya gisirikare biri kubera kugira ngo babazwe ibyo bakoze. Benshi muri bo barimo guhunga, kandi kuri ubu abo banzi bafite amahirwe amwe gusa yo kurokoka, ari yo kwishyikiriza ingabo za FARDC.”
Iyi mvugo igaragaza ko ingabo za leta zikomeje gushyira igitutu gikomeye kuri uwo mutwe, nubwo amakuru aturuka ku baturage agaragaza ko umutekano utaragaruka mu buryo bwuzuye.
Nyuma y’iyo mirwano, bivugwa ko bamwe mu barwanyi ba CRP bahungiye mu nkambi y’abimuwe ya Nyamusasi, aho bivugwa ko bihishe mu baturage basanzwe bahunze intambara. Ibi byatumye ingabo za FARDC zisaba abaturage ubufatanye mu kubagaragaza no kubafasha gufatwa.
Jules Ngongo Tshikudi yakomeje agira ati: “Ingabo za FARDC zabashije gusenya abarwanyi ba CRP mu midugudu ya Nyamamba, Café Jôo, Gobi na Gbii, ubu barimo guhunga, kandi amakuru dufite ni uko bihishe mu nkambi y’abimuwe ya Nyamusasi.”
Ibi byatumye ubuyobozi bw’ingabo busaba abaturage kudahishira abo barwanyi, ahubwo bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo umutekano ugaruke.
Nubwo ingabo za leta zivuga ko ziri gutsinda urugamba, abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyo mirwano. Ibitero byagiye bisimburana hagati ya FARDC n’abarwanyi ba CRP byatumye abaturage benshi bava mu byabo, bahungira mu duce batekereza ko dufite umutekano kurushaho.
Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nabi, kuko benshi basize imitungo yabo, imyaka mu mirima irangirika, abana ntibajye ku ishuri, ndetse n’ubuzima rusange bukaba bwarahungabanye bikomeye.
Ibi bibazo by’umutekano muke bikomeje kongera umubare w’abimuwe imbere mu gihugu, bigashyira igitutu ku nkambi zisanzwe zuzuyemo abantu benshi badafite ibikoresho bihagije byo kubafasha kubaho mu buryo bukwiye.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo ibikorwa bya gisirikare bishobora kugabanya imbaraga z’imitwe yitwaje intwaro, hakenewe n’izindi ngamba zirimo ibiganiro bya politiki, kugarura icyizere mu baturage, no kubaka inzego z’umutekano zikomeye kugira ngo ikibazo kirangire burundu.
Mu gihe ibyo byose bigikomeje, abaturage ba Ituri bakomeje gusaba ko amahoro agaruka, bagashobora gusubira mu byabo no kongera kubaho mu mutekano usesuye, kuko intambara imaze igihe kinini ibasiga iheruheru.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

