RIB yataye muri yombi Nsanzimana na Niyonshuti bakoraga kuri shene ya YouTube ‘Imbarutso ya demokarasi’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abantu babiri barimo Nsanzimana Augustin na Niyonshuti Emmanuel, bazwiho gukorera shene ya YouTube yitwa “Imbarutso ya demokarasi”, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba muri rubanda.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, watangaje ko ifatwa ry’aba bombi ryabaye ku wa 1 Gicurasi 2026, rikaba rifitanye isano n’ibikorwa bakekwaho byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru atizewe ashobora guteza imidugararo.

Yagize ati: “Ni byo koko ku wa 1 Gicurasi 2026, RIB yafunze Nsanzimana Augustin na Niyonshuti Emmanuel bakekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba muri rubanda. Ibi byaha babikoze bifashishije imbuga nkoranyambaga.”

Amakuru akomeza agaragaza ko aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje, hagamijwe gukusanya ibimenyetso byose bishobora gutuma dosiye yabo ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Icyaha bakekwaho cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha binyuze ku ikoranabuhanga kiri mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, by’umwihariko Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 rigamije gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Nk’uko iri tegeko ribiteganya, umuntu uhamijwe n’urukiko iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse akanacibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ifatwa ry’aba bombi rije rikurikira izindi ngamba zagiye zifatwa mu rwego rwo guhangana n’abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, cyane cyane abazitangaza amakuru ashobora guteza impagarara cyangwa kuyobya rubanda.

Abasesenguzi mu by’itangazamakuru n’ikoranabuhanga bagaragaza ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikwiye kujyana n’ubunyamwuga ndetse no kubahiriza amategeko, kuko amakuru atizewe ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abantu n’ituze ry’igihugu muri rusange.

Iperereza riracyakomeje, aho inzego zibishinzwe zishimangira ko uzahamwa n’icyaha wese azabihanirwa hakurikijwe amategeko, mu rwego rwo kurinda rubanda no gukomeza kubungabunga ituze n’umutekano w’igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Nsanzimana Augustin yatawe muri yombi

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui