Ibihugu byinshi bikomeye byanze ubusabe bwa Amerika bwo kohereza ubwato bw’intambara mu muhora wa Hormuz

Mu gihe amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel akomeje gufata indi ntera, ibihugu byinshi byo hirya no hino ku Isi byatangiye kugaragaza ko bititeguye kwinjira mu bikorwa bya gisirikare byasabwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byo kohereza ubwato bw’intambara mu muhora wa Hormuz kugira ngo bujye buherekeza amato atwara ibikomoka kuri peteroli.

Icyifuzo cya Washington cyari kigamije kurinda umutekano w’uyu muhora ufatwa nk’ingenzi cyane ku bucuruzi bwa peteroli ku rwego mpuzamahanga, ariko ibihugu byinshi byagaragaje ko bishyize imbere inzira y’ubwumvikane aho kwinjira mu ntambara ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’isi.

Uyu mwuka mubi watangiye gukaza umurego nyuma y’uko Iran itangaje ko ishobora gufunga inzira y’ubwato mu muhora wa Hormuz, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Amerika na Israel kugira ngo bihagarike intambara byashoje kuri Tehran tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Uyu muhora ni umwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli iva mu Burasirazuba bwo Hagati igana ku masoko mpuzamahanga, ku buryo kuwufunga byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi.

Tariki ya 14 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump yatangaje ko Iran nikomeza kugerageza gufunga inzira yo muri Hormuz, amato y’intambara ya Iran azagerageza kwitambika ubwato atwara peteroli azaraswa.

Yongeyeho ko Amerika ishaka ko ibihugu bikoresha cyane uyu muhora byafatanya mu kurinda umutekano wawo. Mu bihugu yasabye ubufasha harimo u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Bwongereza n’ibindi bifite inyungu mu bucuruzi bwa peteroli bunyura muri uwo muhora.

Icyakora, ibihugu byinshi byahise bitangira gutanga ibisubizo bigaragaza ko bidashaka kwinjira muri iyo gahunda ya gisirikare.

Ku wa 16 Werurwe, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yasabye impande zose guhagarika ibikorwa bya gisirikare byihuse. Yavuze ko gukomeza intambara bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bukungu bw’isi yose, ashimangira ko hakenewe ibiganiro by’amahoro aho gukoresha ingufu za gisirikare.

Mu Buyapani ho, Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi yavuze ko igihugu cye kiri gusuzuma icyo amategeko yacyo yemera mu bijyanye no kohereza ingabo hanze y’igihugu. Yagaragaje ko kugeza ubu nta cyemezo cyafashwe cyo kohereza ubwato bw’intambara muri Hormuz, agaragaza ko Tokyo ishobora guhitamo uburyo butandukanyije n’ubwa Washington.

No muri Australia ho hagaragajwe impungenge. Minisitiri ushinzwe ubwikorezi Catherine King yavuze ko nubwo umutekano w’umuhora wa Hormuz ari ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga, igihugu cye kitigeze gisabwa ku mugaragaro kohereza ubwato bw’intambara. Ibi byatumye Canberra igaragaza ko ititeguye gutanga umusanzu muri gahunda ya gisirikare ishobora kongera ubukana bw’intambara mu karere.

Ku ruhande rwa Koreya y’Epfo ho, ubuyobozi bwa Seoul bwatangaje ko buri gusuzumana ubushishozi ubusabe bwa Amerika mbere yo gufata icyemezo cya nyuma. Ni mu gihe u Bwongereza bwo bwavuze ko bushobora gutanga umusanzu mu bundi buryo butari ubwa gisirikare.

Minisitiri w’Ingufu mu Bwongereza Ed Miliband yavuze ko icyemezo cy’igihugu cye kizashingira ku biganiro biri gukorwa n’abafatanyabikorwa bo mu Burayi.

Na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Keir Starmer, yemeje ko u Bwongereza bukomeje kuganira n’ibihugu by’i Burayi kugira ngo hashakwe uburyo buhuriweho bwo kugarura umutekano mu mazi yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Starmer yanagaragaje ko igihugu cye kitagombaga kwinjira mu bikorwa bya gisirikare byo gufasha Amerika guhangana na Iran, kuko byasabaga kubanza gusuzuma neza imbaraga z’umwanzi n’ingaruka bishobora kugira ku ngabo z’u Bwongereza ndetse no ku mutekano w’akarere.

Hagati aho, hari n’abahanze amaso NATO kugira ngo ifashe Amerika gukumira Iran kuri uyu muyoboro w’ingenzi ku bukungu bw’isi.

Ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Johann Wadephul, yatangaje ko igihugu cye kidashaka kwinjira muri iyo ntambara. Yasobanuye ko Berlin ishyigikiye gusa igitekerezo cyo gufatira ibihano abafunga inzira ya Hormuz, aho kohereza ingabo za gisirikare.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Budage, Stefan Kornelius, we yasubije amagambo ya Donald Trump wavuze ko umuryango wa NATO uzagira ahazaza habi niba ibihugu biwugize bidafasha Amerika muri iyi ntambara.

Kornelius yavuze ko NATO idafite aho ihuriye n’iyi ntambara yatangijwe hagati ya Amerika, Israel na Iran, bityo ko bidakwiye ko uwo muryango ugaragazwa nk’uwanga gufasha.

Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi yavuze ko bitangaje kubona Amerika iri gusaba ibindi bihugu kurinda umutekano w’umuhora wa Hormuz mu gihe ari yo hamwe na Israel byatangije intambara.

Yongeyeho ko ibihano cyangwa ingamba zo gufunga inzira bishobora kwibasira gusa ibihugu bifatwa nk’abanzi ba Tehran.

Ibi byose biri kuba mu gihe abasesenguzi mpuzamahanga bagaragaza ko gukomeza kwiyongera kw’umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati bishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ku isoko mpuzamahanga.

Uyu muhora wa Hormuz unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi, ku buryo kuwufunga byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi, haba mu Burayi, muri Afurika, muri Aziya ndetse no muri Amerika.

Nubwo Amerika ikomeje gushaka ubufasha bw’ibindi bihugu mu kurinda uyu muhora, imyitwarire y’ibihugu byinshi igaragaza ko hari impungenge zo kwinjira mu ntambara ishobora kwaguka vuba igafata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bituma amahanga menshi akomeza gusaba ibiganiro by’amahoro aho gukoresha ingufu za gisirikare, mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo cya Hormuz cyahinduka intandaro y’indi ntambara nini ku Isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui