Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, haravugwa umwuka wa politiki ukomeje gukomera nyuma y’uko impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga ry’igihugu zikomeje gukwirakwira mu itangazamakuru no mu baturage.
Ibi byatumye bamwe batangira gutangaza amashusho agaragaza ko mu bice bimwe by’umujyi hagaragaye imyigaragambyo n’akaduruvayo, aho abaturage bamwe bavuga ko badashyigikiye igitekerezo cyo guhindura iri tegeko.
Mu gihe impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga zikomeje kuvugwa cyane, bamwe mu baturage batangiye kugaragaza uburakari ku miyoborere y’igihugu. Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko hari amatsinda amwe y’abaturage atangiye gusaba ko Perezida Félix Tshisekedi yakwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu, bamushinja kudashobora gukemura ibibazo byugarije igihugu birimo ruswa, imihanda mibi n’imiyoborere idahagije.
Mu babanje kuvuga kuri iki kibazo harimo abakozi bakora mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kinshasa.
Aba bavuga ko ubuzima bwabo bwabaye bubi cyane kubera ruswa ivugwa mu nzego zitandukanye, imihanda yangiritse ndetse n’umubyigano ukabije w’imodoka ukunze kugaragara muri uyu mujyi. Bagaragaza ko ibyo bibazo byatumye bigorana kubona amafaranga abafasha kubeshaho imiryango yabo, bityo bamwe muri bo bakavuga ko igisubizo cyaba gusaba ko ubuyobozi bw’igihugu buhinduka.
Aya makuru yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakoresha urubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) batangaje ko muri Kinshasa hari imyigaragambyo igamije no kwamagana umugambi bakeka ko waba ugamije guha Perezida Félix Tshisekedi amahirwe yo kongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri manda ya gatatu.
Impaka kuri iki kibazo zatangiye gufata intera nyuma y’uko bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi batangiye kuganira ku gitekerezo cyo kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga rya RDC.
Itegeko Nshinga ririho ryashyizweho mu 2006 nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyari kimaze mu ntambara n’amakimbirane ya politiki. Ryashyizweho mu rwego rwo gushimangira demokarasi, kugabanya ububasha bw’umukuru w’igihugu no gushyiraho uburyo bw’imiyoborere ishingiye ku isarangnywa ry’ubutegetsi.
Kuva mu mwaka wa 2019, ubwo Perezida Félix Tshisekedi n’ishyaka rye rya UDPS bafataga ubutegetsi, hagiye humvikana ibitekerezo by’uko hari ingingo zimwe z’Itegeko Nshinga zishobora kuvugururwa kugira ngo rijyane n’ibihe igihugu kirimo. Abashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko impinduka zishobora gufasha kunoza imikorere y’inzego za leta no guhuza imiyoborere n’ibibazo igihugu gihura na byo muri iki gihe.
Ariko ku rundi ruhande, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko guhindura iri tegeko bishobora kuba inzira yo guhindura amategeko agena manda za Perezida, bikaba byafungurira Perezida Tshisekedi amahirwe yo gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda ye ya kabiri izarangira mu 2028. Ibi ni byo byatumye impaka zikomeye zitangira kugaragara mu banyapolitiki, mu basesenguzi ndetse no mu baturage.
Ku wa 4 Werurwe 2026, visi-perezida wa kabiri wa Sena ya RDC, Modeste Bahati Lukwebo, yagize icyo avuga kuri iki kibazo mu kiganiro n’abanyamakuru. Mu magambo ye ya mbere, yavuze ko adashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, ariko nyuma aza kwisubiraho ku magambo yari yavuze mbere. Izi mpinduka mu magambo ye zatumye impaka zirushaho gukomera mu rwego rwa politiki, aho bamwe bavuga ko bigaragaza ko hari igitutu cya politiki kiri inyuma y’iki kibazo.
Nubwo ibiganiro ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga bikomeje kuvugwa cyane, kugeza ubu nta mushinga w’itegeko urashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko ya RDC. Umucamanza Espoir Matundu ushinzwe ubushinjacyaha aherutse kuvuga ko ibiganiro byinshi biri kuba bishingiye ku gukeka kwa politiki aho gushingira ku nyandiko zifatika.
Yagize ati: “Kugeza ubu nta mushinga w’itegeko, nta cyifuzo cy’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga cyangwa n’icyifuzo cyashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko. Ibiganiro biri kuba ni ibitekerezo bya politiki n’isesengura gusa.”
Itegeko Nshinga rya RDC rivuga ko ububasha bwose buturuka ku baturage. Ingingo ya 5 igaragaza ko abaturage ari bo nyir’ubutegetsi kandi ko bashobora kubukoresha mu buryo bubiri: mu buryo butaziguye binyuze muri referandumu, cyangwa mu buryo buziguye binyuze mu bahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nanone ingingo ya 218 ivuga ko n’abaturage ubwabo bashobora gutangiza igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga mu gihe nibura abantu 100 000 bashyize umukono ku cyifuzo cyabyo. Iyo gahunda itangiye, impinduka zishobora kwemezwa binyuze muri referandumu y’abaturage cyangwa bigatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko yateranye mu nama rusange, bikemezwa nibura n’amajwi ya bitatu bya gatanu by’abayigize.
Icyakora hari ingingo zimwe z’Itegeko Nshinga zifatwa nk’izikomeye zidashobora guhindurwa. Ingingo ya 220 igena ko bidashoboka guhindura imiterere ya Repubulika y’igihugu ndetse n’ihame ry’amatora rusange. Abasesenguzi bavuga ko guhindura izo ngingo byasaba gushyiraho Itegeko Nshinga rishya ryose, rikemezwa binyuze muri referandumu y’abaturage.
Impaka ziri kuvugwa kuri iki kibazo zije mu gihe RDC iri mu bihe bikomeye by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, aho intambara n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guteza ikibazo cy’umutekano n’ubuhunzi bw’abaturage. Bamwe mu basesenguzi bibaza niba koko guhindura Itegeko Nshinga ari byo bikwiye gushyirwa imbere muri iki gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano n’ubukungu.
Amateka ya politiki ya RDC agaragaza ko ibibazo by’amatora n’iyubahirizwa ry’ingengabihe yayo byagiye bitera impaka kenshi. Hagati ya 2016 na 2018, amatora yari ateganyijwe yaratinze kubera impamvu za politiki n’umutekano, ibintu byateje imyigaragambyo n’igitutu gikomeye ku butegetsi.
Nanone mu matora yo mu 2023, hari uduce tumwe tutabashije kuyitabira kubera ibibazo by’umutekano muke, cyane cyane muri teritwari za Kalehe na Kwamouth. Ibi byatumye bamwe mu banyapolitiki bavuga ko umutekano muke ushobora kongera kugira ingaruka ku migendekere y’amatora mu gihe kiri imbere.
Abahanga mu bya politiki bavuga ko niba hari impinduka zigomba gukorwa ku Itegeko Nshinga rya RDC, zikwiye gushingira ku nyungu rusange z’abaturage aho kugendera ku nyungu za politiki z’abantu ku giti cyabo. Ibi bishingira ku mahame ya politiki azwi nka “contrat social,” asobanura ko ubutegetsi butangwa n’abaturage kugira ngo bubarindire umutekano, ubutabera n’iterambere.
Mu gihe impaka zikomeje kwiyongera mu banyapolitiki no mu itangazamakuru, benshi bategereje kureba niba koko hazashyikirizwa umushinga w’itegeko rihindura Itegeko Nshinga mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyo gihe ni bwo abaturage bazagira uruhare rugaragara mu biganiro bishobora kugena icyerekezo cy’imiyoborere y’igihugu mu myaka iri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

