U Burayi na Amerika byatangiye gushyirwa ku gitutu nyuma y’icyemezo cy’Ingabo z’u Rwanda

Mu gihe umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique wari umaze imyaka mike usubiye mu buryo kubera ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda, amagambo yatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gutuma ibihugu byinshi byo mu Burayi n’Amerika, ndetse n’ibigo mpuzamahanga bikorera muri ako karere, bitangira kugaragaza impungenge zikomeye ku hazaza h’iyo ntara.

Ibi bibaye nyuma y’aho u Rwanda rugaragarije ko Ingabo zarwo ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado zishobora kuvanwayo mu gihe inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yahagarara cyangwa zikomeza gufatwa nabi n’umuryango mpuzamahanga.

Ku wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko u Rwanda rutigeze rufata icyemezo cya nyuma cyo kuvana ingabo zarwo muri Mozambique, ariko ko hari ihame ryifujwe kwibutswa ku bijyanye n’uburyo ubu butumwa bugomba gufatwa.

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021 ku busabe bwa Leta y’icyo gihugu, kugira ngo zifashe guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna, ufitanye isano n’umutwe wa Islamic State, wari warahungabanyije bikomeye ubuzima n’ubukungu muri Cabo Delgado kuva mu 2017.

Mu myaka ine ishize, Ingabo z’u Rwanda zikorana n’ingabo za Mozambique zagaruye umutekano mu bice byinshi by’iyo ntara. Abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, amashuri arongera arafungura, ubucuruzi burasubukurwa ndetse n’ishoramari rikomeye cyane cyane mu rwego rwa gaz rirongera rirakorwa.

Iri shoramari rikorwa n’ibigo bikomeye mpuzamahanga byo mu Burayi, Amerika ndetse no mu bindi bihugu byateye imbere, byari byarahagaritse ibikorwa byabyo kubera umutekano mucye. Kuba Ingabo z’u Rwanda zaragaruye ituze byatumye ibi bigo bisubira mu bikorwa byabyo.

Ni muri urwo rwego amakuru akomeje kuvugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko benshi mu bashoramari n’ibihugu byateye imbere batangiye kugaragaza impungenge zikomeye, bavuga ko kuvana Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique byasubiza inyuma byinshi mu byari bimaze kugerwaho.

Hari amakuru avuga ko ibigo byinshi byo muri Afurika, Amerika n’u Burayi bikorera muri Cabo Delgado byatangiye gusaba ko u Rwanda rukomeza ubu butumwa, kuko babona ko umutekano w’akarere ndetse n’ishoramari ryabo bishobora guhungabana mu gihe Ingabo z’u Rwanda zaba zivuyeyo.

Impamvu nyamukuru iri kuvugwa mu byateje impungenge ni amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Bloomberg agaragaza ko inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero yatangwaga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gufasha ubu butumwa ishobora kurangira muri Gicurasi 2026, kandi ko nta gahunda igaragara yo kuyongera.

Nyuma y’aya makuru, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo n’abandi bayobozi batandukanye bagaragaje ko u Rwanda rwatangaje ko rushobora gusubiramo uburyo uru ruhare rwawo rufatwa.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwashoye amafaranga menshi cyane muri ubu butumwa, akubye inshuro nyinshi inkunga ruri kubona, ndetse ko hari n’abasirikare b’u Rwanda baguye ku rugamba mu gihe barwaniraga kugarura umutekano muri ako karere.

Yagize ati: “Twibukije ko u Rwanda rwatanze inkunga ikomeye cyane, amafaranga arenga kure ayo twabonye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ntabwo Ingabo zacu zakomeza gukora akazi ziri ku nkeke cyangwa zifatirwa ibihano.”

Ibi byatangajwe n’u Rwanda byahise bituma havuka impungenge mu bihugu byinshi byari bifite inyungu muri Cabo Delgado. Abasesenguzi bavuga ko umutekano w’iyo ntara ufite akamaro kanini ku bukungu bw’akarere ndetse no ku isoko mpuzamahanga rya gaz.

Cabo Delgado ifatwa nk’akarere gafite imwe mu mishinga minini ya gaz ku mugabane wa Afurika, kandi ibikorwa byaho byitabirwa cyane n’ibigo bikomeye byo mu Burayi n’Amerika. Iyo umutekano wahungabanye, bishobora gutuma ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ishoramari bisubira inyuma.

Ni yo mpamvu amakuru menshi agaragaza ko hari igitutu gikomeje gushyirwa ku bafata ibyemezo mu bihugu byo mu Burayi ndetse n’Amerika, kugira ngo harebwe uko ubufatanye bwakomeza.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi bagaragaza ko ubutumwa bw’ingabo zarwo bwakozwe mu nyungu za Mozambique n’umuryango mpuzamahanga muri rusange, bityo ko budakwiye gufatwa nk’aho ari inshingano z’u Rwanda rwonyine.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza akazi karwo mu gihe inkunga yakomeza gutangwa kandi hakabaho kubahana mu mikoranire n’abafatanyabikorwa.

Ariko mu gihe inkunga yahagarara cyangwa Ingabo z’u Rwanda zigakomeza gufatwa nabi, yavuze ko byumvikana ko u Rwanda rwava muri ubu butumwa, ibindi bihugu cyangwa indi miryango mpuzamahanga igashaka abasimbura.

Ati: “Iyo inkunga nihagarikwa birumvikana ko twe tuzava muri icyo gihugu, hanyuma ibihugu birebwa n’iki kibazo bikareba uko byabona izindi ngabo zikomeza ako kazi.”

Nubwo kugeza ubu nta cyemezo cya nyuma kirafatwa, amagambo y’u Rwanda yamaze gutuma isi yongera kureba ku ruhare rw’Ingabo zarwo mu kugarura amahoro mu bice bitandukanye bya Afurika.

Abasesenguzi bavuga ko kuba ibihugu byinshi byo mu Burayi, Amerika ndetse n’abashoramari mpuzamahanga batangiye kugaragaza impungenge ari ikimenyetso cy’uko uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique rwabaye ingenzi cyane.

Mu gihe ibiganiro bikomeje ku hazaza h’ubu butumwa, benshi barimo gukurikirana hafi icyemezo kizafatwa, kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa Cabo Delgado no ku nyungu z’ubukungu z’ibihugu byinshi bikorera muri ako karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui