Amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gusubirwamo?

Mu gihe intambara n’umutekano mucye bikomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yatangiye kuganira ku masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari amakuru akomeje kuvugwa mu nzego za dipolomasi agaragaza ko hashobora kuba hari gutekerezwa ku gusubiramo bimwe mu bikubiye mu masezerano ya Washington, nyuma yo kugaragara ko hari ingingo zitabashije gushyirwa mu bikorwa uko byari byitezwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo batangiye gusuzuma no kuganira ku byerekeye ayo masezerano azwi nk’Amasezerano ya Washington, yashyizweho umukono mu mwaka ushize hagamijwe gushaka umuti w’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

Aya masezerano yasinywe bwa mbere muri Nyakanga 2025, nyuma aza kwemezwa ku mugaragaro mu Ukuboza uwo mwaka n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, mu muhango wabereye i Washington witabiriwe n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Perezidansi ya Congo yatangaje ko mbere y’uko inteko itangira kubisuzuma ku mugaragaro, Perezida Tshisekedi yabanje kwakira abayobozi bakuru b’inzego nshinga amategeko. Muri bo harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Aimé Boji Sangara, ndetse na Perezida wa Sena Jean-Michel Sama Lukonde.

Ibiganiro bagiranye byari bigamije kurebera hamwe uko ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa n’uruhare rw’inteko mu kuyemeza no kuyakurikirana.

Aya masezerano yaje nyuma y’igihe kirekire ibihugu by’u Rwanda na RDC bishinjanya uruhare mu mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikomeje gukorera mu ntara zirimo Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Intego nyamukuru yari uguhagarika imirwano, koroshya umubano hagati y’ibihugu byombi, no gushaka uburyo bw’imikoranire mu kugarura amahoro arambye muri ako karere.

Icyakora, nubwo ayo masezerano yari yitezweho kuzana ituze, ibintu ntibyagenze nk’uko benshi babyifuzaga. Abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko abari barahungiye mu nkambi z’impunzi n’abimuwe n’intambara, bari bizeye ko ayo masezerano azahagarika imirwano n’ubwicanyi bwari bumaze igihe kinini bubugarije.

Icyo gihe Donald Trump yari yanasezeranyije ko ayo masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye muri ako karere, asaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje.

Nyamara nyuma y’igihe gito ayo masezerano asinywe, amakimbirane yakomeje kuvugwa hagati ya leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23. Guverinoma ya Congo ishinja iri huriro kurenga ku masezerano no gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwo bushinja leta ya Kinshasa kuba yararenze ku byo yiyemeje muri ayo masezerano, buvuga ko ingabo za leta zakomeje kugaba ibitero ku birindiro byabo ndetse no mu duce bari barafashe tugenzurwa n’uyu mutwe, harimo n’ahatuwe cyane n’abaturage.

Ibi birego by’impande zombi byatumye hari abasesenguzi ba politiki bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye, cyane cyane bitewe n’uko hataraboneka icyizere gihagije hagati y’impande zihanganye.

Mu nteko ishinga amategeko ya Congo, biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku kureba neza ibikubiye muri ayo masezerano, ingaruka zayo ku mutekano w’igihugu, ndetse n’icyakorwa kugira ngo ashyirwe mu bikorwa mu buryo bufatika.

Abadepite n’abasenateri bashobora no gutanga ibitekerezo ku ngamba nshya zafasha mu gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, aho intambara imaze imyaka myinshi ihungabanya ubuzima bw’abaturage, ubukungu n’imibanire y’ibihugu byo mu karere.

Mu gihe ibi biganiro bitangiye, abaturage benshi bakomeje gutegereza kureba niba koko aya masezerano azavamo umuti uhamye ushobora guhagarika intambara n’amakimbirane byabaye akarande muri aka gace ka Afurika yo hagati.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo kizafatwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo gishobora kugira uruhare rukomeye mu cyerekezo cy’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano no mu mubano w’ibihugu byombi mu gihe kiri imbere.

Bemeza ko ibiganiro biri kubera mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC bishobora no kuba umwanya wo gusuzuma niba hari ingingo z’ayo masezerano zakosorwa cyangwa zigahindurwa kugira ngo zihuze n’ibiri kuba ku butaka.

Amakuru aturuka mu nzego za politiki i Kinshasa avuga ko hari abadepite n’abasenateri bagaragaje ko amasezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu byombi, ari bo Paul Kagame na Félix Tshisekedi, ashobora gusabirwa kongerwamo izindi ngamba nshya zijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi ngo byafasha gukemura ibibazo byagaragaye nyuma y’aho ayo masezerano atangiye gushyirwa mu bikorwa ariko bikagenda bigorana.

Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga bagize uruhare mu guhuza impande zombi mu masezerano yabereye i Washington bashobora kongera gutumira ibiganiro bishya. Ibiganiro nk’ibi byaba bigamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze no gushaka uburyo bushya bwo kuyongerera imbaraga kugira ngo adakomeza kuba impapuro gusa.

Nubwo nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa ku mugaragaro, hari abasesenguzi bavuga ko gusubiramo cyangwa kuvugurura ayo masezerano bishobora kuba imwe mu nzira zo kugerageza kongera icyizere hagati y’impande zirebwa n’iki kibazo.

Ibi byafasha kandi mu gushaka umuti urambye w’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui