Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, abaturage bo mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bongeye gukangurwa n’urusaku rw’amasasu rwamaze amasaha agera kuri abiri, ibintu byateye impungenge mu baturage bari basanzwe bafite ubwoba bw’umutekano muke muri aka gace k’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka muri uwo mujyi avuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana ahagana saa tanu z’ijoro, rukumvikana cyane mu duce twa CCLK, Kyeshero, Ndosho ndetse no mu gace ka Mugunga kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Goma.
Abaturage bavuga ko amasasu yakomeje kumvikana kugeza ahagana saa saba z’ijoro, mbere y’uko ibintu bisubira mu ituze.
Nubwo icyo gihe byateye ubwoba mu baturage, kugeza ubu ihuriro rya AFC/M23 rigenzura Goma ntiryari riratanga ibisobanuro birambuye ku byabaye muri iryo joro.
Amakuru yegereye inzego z’umutekano avuga ko urusaku rw’amasasu rushobora kuba rwaratewe n’abitwaje intwaro barimo abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ndetse n’aba FDLR, bivugwa ko baturutse muri Parike ya Virunga.
Aya makuru avuga ko abo barwanyi bari bafite umugambi wo kwinjira mu bice by’ingo z’abaturage bagamije gusahura no guteza umutekano muke. Bamwe muri bo bivugwa ko bari ku mapikipiki, bigaragara ko bashakaga kwihuta bagahita basubira mu mashyamba ya pariki.
Icyakora hari amakuru yemeza ko bamwe muri abo bitwaje intwaro babashije gufatwa n’ingabo za AFC/M23 mu gihe bari bagikora ibikorwa byabo.
Iki si cyo gikorwa cya mbere cy’amasasu cyumvikanye hafi y’umujyi wa Goma mu minsi ya vuba. Ku itariki ya 7 Werurwe, mu majyaruguru y’uyu mujyi na bwo humvikanye ukurasana kwateje impungenge mu baturage.
Icyo gihe amakuru yavugaga ko AFC/M23 yari yakiriye amakuru y’uko abarwanyi benshi biganjemo aba FDLR bari bihishe muri Pariki ya Virunga, mbere y’uko ingabo zayo zijya kubashakishiriza muri ako gace.
Ibi bikorwa byagiye bigaragara mu gihe umutekano mu nkengero za Goma ukomeje kuba ikibazo gikomeye, bitewe n’uko hari imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya pariki n’utundi duce twa Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mijagararo y’umutekano ibaye nyuma y’iminsi mike mu mujyi wa Goma habereye igitero cya drone cyateje impagarara zikomeye.
Abayobozi ba AFC/M23 bavuze ko icyo gitero cyari kigambiriye ubuyobozi bw’iri huriro, nubwo cyo cyahitanye abaturage batatu barimo umunyamahanga.
Mu bapfuye harimo Umufaransakazi Karine Buisset, wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF. Urupfu rwe rwateje impungenge mu miryango mpuzamahanga ikorera muri aka gace.
Mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gushaka uko zikumira ibi bitero n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, abaturage bo muri Goma bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Benshi bavuga ko nubwo umujyi ugenzurwa na AFC/M23, hari impungenge z’imitwe yitwaje intwaro ikomeza kugerageza kwinjira mu mujyi igamije guhungabanya umutekano cyangwa gusahura abaturage.
Abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko umutekano wa Goma uzaguma kuba ikibazo gikomeye igihe cyose imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorera mu mashyamba ya Virunga, cyane cyane imitwe ikunze kugaba ibitero bitunguranye igahita isubira mu bice iturutsemo.
Mu gihe hataramenyekana neza ibyabaye muri iri joro ry’amasasu, abaturage n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gusaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda ubuzima bw’abasivile no gukumira ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

