U Bwongereza Buri Gushaka Uko Umuhora wa Hormuz Wafungurwa, Ibihugu Bikomeye Bitangira Gutekereza Kohereza Ingabo

Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje kujya mu kangaratete, u Bwongereza bwatangaje ko buri gushakisha inzira zose zishoboka zatuma umuhora wa Hormuz wongera gukora neza.

Uyu muhora ni umwe mu miyoboro y’ingenzi ku Isi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, bityo guhungabana kwawo bikaba byateje impungenge ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Minisitiri w’Ingufu mu Bwongereza, Ed Miliband, yatangaje ko igihugu cye kiri kugirana ibiganiro n’ibihugu by’inshuti kugira ngo harebwe icyakorwa ngo uwo muhora wongere gufungurwa. Yavuze ko u Bwongereza butifuza ko ubucuruzi mpuzamahanga bukomeza guhungabanywa n’umutekano muke uri muri ako karere.

Miliband yasobanuye ko hari kwigwa amahitamo yose ashoboka, harimo gukorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu bikomeye bifite inyungu mu mutekano w’uyu muhora. Yavuze ko nubwo atavuga birambuye ku ngamba ziri gutegurwa, ikiri ku isonga ari ukureba uko ingendo z’amato zitwara peteroli zongera kugenda neza.

Ati: “Icyo twavuga tudashidikanya ni uko amahitamo yose ashoboka yo kongera gufungura umuyoboro wa Hormuz ari gusuzumwa ku bufatanye n’inshuti zacu n’ibihugu dufatanyije.”

Umuhora wa Hormuz uherereye hagati ya Iran na Oman, ukaba ari inzira y’ingenzi inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bijya mu bice byinshi by’Isi. Buri munsi unyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, bingana hafi na 20% by’ibicuruzwa bya peteroli byoherezwa ku Isi.

Ibi bituma uwo muhora uba ingenzi cyane ku bukungu mpuzamahanga. Iyo ubucuruzi bwawo buhungabanye, ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga bihita bizamuka vuba, bigira ingaruka ku bihugu byinshi birimo n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kiri gushaka inzira zose zatuma uwo muhora ufungurwa.

Trump yavuze ko ikibazo cy’umutekano muri Hormuz kitareba Amerika yonyine, ahubwo ko ari ikibazo cyugarije ubucuruzi bw’Isi yose. Yagaragaje ko ibihugu byinshi bikomeye bishobora gufatanya kohereza amato y’intambara kugira ngo harindwe ingendo z’ubucuruzi.

Mu bihugu yavuze bishobora kugira uruhare muri iyo gahunda harimo u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Koreya y’Epfo n’u Bwongereza. Ibi bihugu byose byugarijwe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ndetse no guhungabana kw’ikorwa ry’ubucuruzi mpuzamahanga.

Mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bishaka uburyo bwo kurinda ubucuruzi muri Hormuz, Iran yo ikomeje kugaragaza ko ishobora gukoresha uwo muhora nk’intwaro ya politiki.

Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, aherutse gutangaza ko guhagarika ingendo zinyura muri uwo muhora bishobora kuba uburyo bwo gushyira igitutu kuri Amerika kugira ngo ihagarike intambara iri kugaba kuri Iran.

Aya magambo yatumye ibihugu byinshi birushaho kugira impungenge ko amakimbirane ari hagati ya Iran na Amerika ashobora gukomeza gukaza umurego, bikagira ingaruka ku mutekano w’ubucuruzi bw’Isi.

Guhungabana k’uyu muhora byahise bigira ingaruka ku masoko mpuzamahanga ya peteroli. Mbere y’ibi bibazo, akagunguru ka peteroli kaguraga munsi y’amadolari 70. Nyuma y’ikorwa ry’ibitero no guhungabanya ingendo z’amato, ibiciro byazamutse cyane bigera ku madolari 120 ku kagunguru.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko niba ikibazo cy’umutekano muri Hormuz gikomeje, bishobora guteza izamuka rikomeye ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, bigahungabanya ubukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi.

Kugeza ubu, ibihugu byinshi bikomeye biracyari mu biganiro ku buryo bwo gukemura iki kibazo hadakoreshejwe intambara ishobora gukomeza gutera umutekano muke mu karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Icyakora, kuba hari kuvugwa kohereza amato y’intambara mu rwego rwo kurinda ingendo z’ubucuruzi byerekana ko ibihugu bikomeye bitazemera ko umuyoboro wa Hormuz ukomeza gufungwa igihe kirekire.

Mu gihe ibiganiro bikomeje, amaso y’Isi yose akomeje guhanga kuri uyu muhora w’ingenzi, kuko icyemezo kizafatwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu mpuzamahanga no ku mutekano w’akarere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui