Mu gihe ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika bikomeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’ubutasi n’ibihugu bikomeye ku isi, muri Uganda habaye ibiganiro bikomeye byahuje abayobozi bo mu gisirikare cy’icyo gihugu n’umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare rukomeye mu by’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Gatandatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yakiriye umusirikare mukuru wigeze kuba umwe mu bayobozi b’ingenzi mu nzego z’ubutasi za Amerika, Michael T. Flynn, mu ruzinduko rwe mu gihugu cya Uganda.
Ibiganiro byabo byabereye ku cyicaro gikuru cy’umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Uganda, uzwi nka Special Forces Command (SFC), aho baganiriye ku mateka y’igisirikare cya Uganda, imikorere yacyo mu karere ndetse n’uruhare cyagiye kigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika.
Mu biganiro byabaye hagati y’abo bayobozi, Gen. Muhoozi yasobanuriye Lt. Gen. Flynn amateka n’iterambere by’igisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defence Force (UPDF), agaragaza uburyo cyagiye kigira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Yagaragaje ko UPDF yakomeje gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika ndetse n’ibihugu byo hanze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, mu kurwanya iterabwoba no mu gufasha ibihugu biri mu bibazo by’umutekano.
Aya makuru agaragaza ko Uganda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka umutekano w’akarere no gushimangira imikoranire n’ibindi bihugu bikomeye ku isi mu by’ubutasi n’igisirikare.
Nyuma y’ibiganiro, Lt. Gen. Flynn yashimye cyane uburyo ubuyobozi bwa gisirikare bwa Uganda bwagize uruhare mu guhindura igihugu mu myaka ishize.
Yavuze ko umutekano n’ubuyobozi bukomeye mu gisirikare byafashije Uganda kugera ku iterambere rifatika.
Flynn yagize ati: “Impinduka Uganda imaze kugeraho zishingiye cyane ku mutekano igihugu cyahawe n’igisirikare. Iyo igihugu gifite amahoro n’ubuyobozi bukomeye mu gisirikare, iterambere rirushaho kwihuta.”
Aya magambo agaragaza icyizere bamwe mu bayobozi mpuzamahanga bagirira inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane mu gihe Afurika ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye.
Lt. Gen. Flynn ni umwe mu basirikare b’inararibonye bakoze igihe kirekire mu gisirikare cya Amerika.
Yakoreye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka irenga 33, aho yagiye akora mu mitwe itandukanye irimo iyihariye y’ibikorwa bya gisirikare ndetse n’inzego z’ubutasi.
Mu mirimo ye y’ingenzi, yabaye umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Amerika, Defense Intelligence Agency, aba umwe mu basirikare ba mbere bageze kuri uwo mwanya bafite ipeti rikomeye.
Nyuma yaho kandi yabaye Umujyanama wa 25 mu by’Umutekano w’Igihugu wa Perezida wa Amerika w’icyo gihe, Donald Trump, umwanya wamuhaye uruhare rukomeye mu igenamigambi ry’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye ibikorwa bya gisirikare, Flynn azwi kandi nk’umuhanga mu bijyanye na diplomasi, politiki mpuzamahanga, ubutasi ndetse n’imicungire y’ibibazo by’umutekano ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yanditse ibitabo birindwi bivuga ku mutekano n’imiyoborere, aho bibiri muri byo byabaye ibitabo byaguzwe cyane ku isoko mpuzamahanga.
Afite kandi impamyabumenyi eshatu zo ku rwego rwo hejuru ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro.
Kuri ubu, Flynn ayoboye umuryango udaharanira inyungu witwa America’s Future, ugaragaza ibitekerezo ku miyoborere, demokarasi n’icyerekezo cya Amerika mu isi.
Ibiganiro byabaye hagati ya Gen. Muhoozi na Flynn byitabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye mu gisirikare cya Uganda.
Muri bo harimo Umugaba Mukuru w’ingabo zihuza ibikorwa bya gisirikare, Jack Bakasumba, ndetse na Allan Metso, umuyobozi wungirije w’ubutasi bwa gisirikare ushinzwe ibikorwa by’ingabo n’imikoranire mpuzamahanga.
Aba bayobozi baganiriye ku buryo ubufatanye mu bya gisirikare n’ubutasi bushobora kurushaho gutezwa imbere, cyane cyane mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare muri Uganda avuga ko Lt. Gen. Flynn ateganya gukomeza kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’igisirikare cya Uganda ndetse n’abakora mu nzego z’uburezi mu gihugu.
Ibiganiro nk’ibi bishobora gufasha kurushaho gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’umutekano, ubutasi ndetse n’imicungire y’ibibazo by’umutekano mu karere.
Ku bakurikiranira hafi ibya dipolomasi ya gisirikare, uru ruzinduko rufatwa nk’ikimenyetso cy’uko Uganda ikomeje gushimangira umubano wayo n’ibihugu bikomeye ku isi, cyane cyane mu rwego rw’umutekano, ubutasi n’ubufatanye bwa gisirikare.
Uru ruzinduko rwa Michael T. Flynn muri Uganda no kwakirwa na Muhoozi Kainerugaba rushobora no kurebwa mu ishusho nini ya politiki mpuzamahanga ijyanye n’ingufu za peteroli.
Mu gihe intambara ikomeye ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel irwana na Iran ikomeje kuzamura ibiciro bya peteroli ku isi, ibihugu bifite umutungo wa peteroli bikomeje kuba ingenzi mu mibare ya geopolitiki.
Iyi ntambara yatangiye nyuma y’ibitero byahurijwe hamwe byiswe Operation Epic Furry byateje umutekano muke mu karere ko mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ingufu ku isoko mpuzamahanga.
Ikindi gituma Afurika irushaho kwitabwaho ni uko inzira nyinshi zinyuramo peteroli ku isi zahungabanyijwe n’iyo ntambara, cyane cyane mu gace k’a Strait of’Umuhora wa Hormuz, aho hafi 20% bya peteroli yoherezwa ku isi inyura.
Gufungwa cyangwa guhungabana kw’iyo nzira byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ku masoko mpuzamahanga. Mu bihe nk’ibi, ibihugu bifite umutungo wa peteroli utaracukurwa cyane cyangwa uri gutangira gukoreshwa nka Uganda, biba bifite agaciro gakomeye mu maso y’ibihugu bikomeye ku isi bishaka gushimangira umutekano w’ingufu (energy security).
Ni muri urwo rwego bamwe mu basesenguzi babona ko imikoranire ya gisirikare hagati ya Uganda n’ibihugu bikomeye nka Amerika ishobora no gufatwa nk’igice cy’ingamba nini zo kurinda inyungu z’igihe kirekire zerekeye ingufu.
Uganda ifite ububiko bunini bwa peteroli mu karere, kandi umutekano w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ufatwa nk’ingenzi mu gihe isi iri gushaka andi masoko ya peteroli atari ayo mu Burasirazuba bwo Hagati kari mu ntambara.
Bityo, uruzinduko rw’abasirikare bakomeye n’abahanga mu butasi nka Flynn rushobora no gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko Afurika, by’umwihariko Uganda, iri kurushaho kuba igice cyatangiye kurebwaho n’ibihugu bikomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





