Yatawe muri yombi nyuma yuko ahaye ba Afande ruswa ya Frw 7800 ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare.

Umusore w’imyaka 20 wo muri Uganda yatawe muri yombi akekwaho kugerageza guha ba Ofisiye bane bo mu ngabo za kiriya gihugu ruswa y’amashiringi 20,000 (Frw 7,800), kugira ngo bamwemerere kwinjira mu gisirikare.

Uyu musore wo mu Karere ka Masindi muri Uganda witwa Emmanuel Kyakabaale Tayebwa yafatiwe ku cyicaro cy’Akarere ka Masindi, aho yari yagiye kwitabira igikorwa cyo gushaka abasirikare bashya.

Amakuru avuga ko uyu musore yari yabanje gukurwa mu irushanwa ryo gushaka abasirikare nyuma yo kunanirwa gutanga icyemezo cy’amashuri kizwi nka Uganda Certificate of Education (UCE).

Nyuma yaje kugaragaza ku ikoranabuhanga rye ifoto y’icyemezo cy’uko yarangije icyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye, amakuru akavuga ko nyuma abagenzuzi baje gusanga amazina ari kuri iyo nyandiko atandukanye n’ayari ku ndangamuntu ye.

Abasirikare bari bayobowe na Brigadier Rogers Kitwala bamukekaho gutanga ruswa ihwanye n’ibihumbi 20 by’amashilingi ya Uganda, nyirubwite yari yavuze ko ayo mafaranga yari agamije kubagurira amazi.

Icyakora, abasirikare bahise bamuta muri yombi bamushyikiriza Polisi ya Masindi kugira ngo hakomeze iperereza, nk’uko amakuru ya The Monitor yabitangaje.

Igikorwa cyo gushaka abasirikare ba UPDF gikomeje mu turere dutandukanye twa Uganda, aho abayobozi bakomeje kuburira abasaba kwinjira mu gisirikare kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano cyangwa kugerageza guha ruswa abashinzwe ‘recruitment’.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui